• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
Inkuru zigezweho
  • Dore Ibyamamare byashyize hanze Amafoto yabo n’Abakunzi babo kuri St Valentine   |   15 Feb 2019

  • Uganda Yirukanye Umuyobozi Wa MTN Ku Butaka Bwayo   |   15 Feb 2019

  • Abarwanyi batandatu ba FDLR bashyize intwaro hasi   |   15 Feb 2019

  • RDC irishyuza Uganda miliyari $10 ku bikorwa by’ingabo zayo mu ntambara ya Congo   |   15 Feb 2019

  • Barahigwa Bukware, bagategura umuhango wo kwibuka Karegeya i Johannesburg   |   15 Feb 2019

  • Abandi Banyarwanda bajugunwe Kagitumba nyuma yo gukoreshwa imirimo ivunanye   |   14 Feb 2019

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Zanzibar ntizakinishe gukorera Hamad nk’ibyo Besigye akorerwa muri Uganda

Zanzibar ntizakinishe gukorera Hamad nk’ibyo Besigye akorerwa muri Uganda

Editorial 01 Sep 2016 Mu Rwanda

Hari ibintu bitanu igihugu cya Uganda gihuriyeho n’ikirwa cya Zanzibar muri Tanzania, ariko ubutegetsi muri Zanzibar bugomba kwirinda inzira Uganda yiyemeje ku kibazo cya gatanu kuko iyo nzira yagwa nabi cyane icyo kirwa.

Icyambere n’uko ibyo bihugu byombi muri uyu mwaka byakoze amatora ya Perezida wa Repubulika nay’abadepite, icya kabiri n’uko ayo matora yakozwe mu mwuka utari mwizanaho icyagatatu kikaba yuko abaperezida bari basanzwe ku butegetsi muri ibyo bihugu byombi aribo batangajwe na komisiyo y’amatora yuko aribo batsinze amatora.

Icya kane n’uko haba muri Uganda cyangwa muri Zanzibar abakandida bari bahanganye cyane n’abo mu mashyaka ari ku butegetsi banze kwemera ibyavuye mu matora bavuga yuko aribo bari batsindiye umwanya wa Perezida, naho icya gatanu kikaba yuko abo bakandida bombi ubu bakurikiranywe n’inzego z’ubutabera bashinwa ibyaha bigendanye no kubiba umwuka mubi mu gihugu kimwe no kwigomeka ku butegetsi !

Nyuma y’amatora yabaye mu kwa kabiri uyu mwaka muri Uganda, umukandida Kizza Besigye wari uhanganye cyane na Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatangaje yuko ariwe watsinze amatora ariko komisiyo y’iamatora iza gutangaza yuko Museveni ariwe watsindiye umwanya wa Perezida wa Repubulika, ikavuga yuko Besigye yari yabonye amajwi angana na 36% gusa.

-3926.jpg

Kizza Besigye

-3925.jpg

Perezida Yoweli Museveni

Mbere gato yuko Museveni arahizwa gutangira manda ye ya gatanu nka Perezida wa Uganda, Besigye yafashe bibiliya arirahiza yuko ariwe Perezida wa Repubulika ya Uganda akaba agiye kuyobora manda ye ya mbere ! Museveni rero yarahijwe mu buryo bwemewe n’amategeko Besigye yarirahije kera mu buryo bwe budasanzwe !

Tariki 11 z’ukwezi gushize Besigye yarafashwe arafungwa aregwa ibyaha birimo icyo kugambanira igihugu. Tariki 1/6/2016 Besigye yari kugezwa mu rukiko ariko ubushinjacyaha buvuga yuko ataje ngo kubera yuko izanwa rye ryari gushobora guteza umutekano muke.

Ubushinjacyaha bwasabye yuko urubanza rwa Besigye rwazajya rubera aho afungiwe muri gereza ya Luzira iri mu mujyi wa Kampala. Umucamanza (Chief Magistrate) muri urwo rubanza, James Ereemye Mawanda, yatangaje yuko icyifuzo cy’ubushinjacyaha kizafatirwa umwanzuro tariki 15 uku kwezi. Muri Uganda uhamwe n’icyaha cyo kugambanira igihugu ahanishwa igihano cy’urupfu.

Mu kwa 10 umwaka ushize muri Zanzibar habaye amatora aho abari bahanganye cyane ku mwanya wa Perezida yari umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi muri Tanzania (CCM) akaba ari nawe wari usanzwe ari Perezida wa Zanzibar , Ali Mohamed Shein, hamwe n’umukandia wa CUF, Seif Shaif Hamad.

-3927.jpg

Seif Sharif Hamad

Igihe komisiyo y’amatora itaratangaza ibyavuye mu matora Hamad yatangaje yuko ariwe wayatsinze kandi bibujiwe n’amategeko yuko hari umuntu watangaza ibyavuye mu matora ku buryo bwa burundu usibye iyo komisiyo.

Icyakurikiyeho n’uko komisiyo y’amatora muri Zanzibar yasheshe ayo matora ivuga yuko hari ibintu by’uburiganya byagiye biyabamo, itangaza yuko amatora azasuburwamo ariko abakandida ari babandi kandi nta kongera kwiyamamaza. Ibyo CUF yarabyanze ihamagarira abayoboke bayo kutazayitabira.

-3924.jpg

Zanzibar, Ali Mohamed Shein

Ayo matora yasubiwemo mu kwa gatatu uyu mwaka aho komisiyo y’amatora yatangaje yuko Shein ariwe ratsinze n’amajwiasaga gato 91% naho Sharif ngo abona udusigaye !

Ibyo Sharif yarabyamaganye atangira kujya hirya no hino mu mu turere tugize Zanzibar, ubu akaba yari mu turere tugize intara ya Unguja. Amagambo ye hose aho yageraga yari yayandi yuko yatsinze amatora akbwa amajwi, ngo ubu Shein akaba agiye gutegeka manda ya kabiri ku bujura. Nyuma y’amatora Sharif yaje guhamagarwa na Polisi ngo yisobanure kuri iyo myitwrirere ye ariko nyuma iza ku murekura atanze akanatangirwa ingwate yuko azahora aboneka igihe cyose polisi izaba imukeneye.

Ibya Besigye muri Uganda ntabwo bitandukanye cyane n’ibya Sharif muri Zanzibar uretse gusa yuko umwe afunzwe undi akaba agihanyanyaza hanze. Gusa aho bitandukaniye cyane n’uko Besigye afatwa agafungwa buri gihe, abamufunga barambirwa bakamurekura. Muri Zanzibar uko umwuka umeze cyangwa usanzwe nibaramuka bafunze Sharif amaraso azameneka. Tanzania rero igomba kwirinda yuko Sharif yafatwa nk’uko Besigye yakomeje gufatwa muri Uganda.

Ariko na none irekurwa rya Besigye n’ifungwa ry’abapolisi bahohoteye abayoboke be, rikabera Tanzania isomo ryiza ryo kwigwa !

Kayumba Casmiry

2016-09-01
Editorial

IZINDI NKURU

Nyamagabe: Umuturage akurikiranweho Tract  iriho urutonde rw’abacitse ku icumu ibatera ubwoba

Nyamagabe: Umuturage akurikiranweho Tract iriho urutonde rw’abacitse ku icumu ibatera ubwoba

Editorial 16 Apr 2017
[ VIDEO ] Walk to Remember|#Kwibuka23| Kigali, 7 April 2017

[ VIDEO ] Walk to Remember|#Kwibuka23| Kigali, 7 April 2017

Editorial 08 Apr 2017
Mu myaka 15 ishize ubwandu bushya bwa SIDA bwagabanutseho 50%.

Mu myaka 15 ishize ubwandu bushya bwa SIDA bwagabanutseho 50%.

Editorial 09 May 2018
Asinah yatangaje umukunzi mushya yasimbuje Riderman wamubenze

Asinah yatangaje umukunzi mushya yasimbuje Riderman wamubenze

Editorial 23 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu basilikare 65, Museveni yazamuye mu ntera,  Kandiho wa CMI ntarimo !

Mu basilikare 65, Museveni yazamuye mu ntera, Kandiho wa CMI ntarimo !

08 Feb 2019
Bamwe mu banyarwanda bari baragizwe imbohe na CMI muri Uganda batahutse

Bamwe mu banyarwanda bari baragizwe imbohe na CMI muri Uganda batahutse

07 Feb 2019
Hahishuwe Inyandiko Z’ubutasi Bw’u Bufaransa Zitunga Agatoki Abasilikare Bakuru [ Ex.FAR ] Batanze Amabwiriza  Y’ihanurwa Ry’indege Ya Habyarimana

Hahishuwe Inyandiko Z’ubutasi Bw’u Bufaransa Zitunga Agatoki Abasilikare Bakuru [ Ex.FAR ] Batanze Amabwiriza Y’ihanurwa Ry’indege Ya Habyarimana

06 Feb 2019
Paul Rusesabagina na Callixte Sankara nabo bashyiriweho impapuro zibata muri yombi

Paul Rusesabagina na Callixte Sankara nabo bashyiriweho impapuro zibata muri yombi

05 Feb 2019
Rusesabagina akwiye kubazwa inzirakarengane zikomeje kugirwa ingwate na MRCD zikaba ziri gupfira mu mirwano mu mashyamba ya Congo

Rusesabagina akwiye kubazwa inzirakarengane zikomeje kugirwa ingwate na MRCD zikaba ziri gupfira mu mirwano mu mashyamba ya Congo

04 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Dore Ibyamamare byashyize hanze Amafoto yabo n’Abakunzi babo kuri St Valentine

Dore Ibyamamare byashyize hanze Amafoto yabo n’Abakunzi babo kuri St Valentine

15 Feb 2019
Dusingizimana  yabuze ubufasha  bw’amadolari 1 270$ ngo yitabire umurage Mpuzamahanga wa ba Miss muri Singapul

Dusingizimana  yabuze ubufasha  bw’amadolari 1 270$ ngo yitabire umurage Mpuzamahanga wa ba Miss muri Singapul

14 Feb 2019
Mutesi Jolly ngo ntiyigeze yitukuza; biterwa na camera

Mutesi Jolly ngo ntiyigeze yitukuza; biterwa na camera

13 Feb 2019
Umunyamidelikazi w’umunyarwanda Mimi Mirage uherutse guha imodoka Mwiseneza Josiane yavuze uburyo asa na Tanasha

Umunyamidelikazi w’umunyarwanda Mimi Mirage uherutse guha imodoka Mwiseneza Josiane yavuze uburyo asa na Tanasha

13 Feb 2019
MTN yahembye umwana waririmbye indirimbo ‘God will make a way’ ya Don Moen

MTN yahembye umwana waririmbye indirimbo ‘God will make a way’ ya Don Moen

13 Feb 2019
Nimwiza Meghan ni we Miss Rwanda 2019

Nimwiza Meghan ni we Miss Rwanda 2019

27 Jan 2019
Amakamba atatu ya mbere muri Miss Rwanda 2019 yabonye ba nyirayo

Amakamba atatu ya mbere muri Miss Rwanda 2019 yabonye ba nyirayo

25 Jan 2019

SONDAGE

N'ikihe gihugu uha amahirwe yo gutwara igikombe cy'isi?

View Results

Loading ... Loading ...

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Phones: +250 788350655, +250 788501831
Emails: info@rushyashya.net , rushyashya@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2017, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru