• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
Inkuru zigezweho
  • Dore Ibyamamare byashyize hanze Amafoto yabo n’Abakunzi babo kuri St Valentine   |   15 Feb 2019

  • Uganda Yirukanye Umuyobozi Wa MTN Ku Butaka Bwayo   |   15 Feb 2019

  • Abarwanyi batandatu ba FDLR bashyize intwaro hasi   |   15 Feb 2019

  • RDC irishyuza Uganda miliyari $10 ku bikorwa by’ingabo zayo mu ntambara ya Congo   |   15 Feb 2019

  • Barahigwa Bukware, bagategura umuhango wo kwibuka Karegeya i Johannesburg   |   15 Feb 2019

  • Abandi Banyarwanda bajugunwe Kagitumba nyuma yo gukoreshwa imirimo ivunanye   |   14 Feb 2019

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

Editorial 12 Sep 2017 Mu Rwanda

Mu gitondo cyo ku wa Kane, Perezida Kagame, yagaragaye mu Karere ka Rubavu atwaye igare aho ari kumwe na Peter Greenberg, Umunyamakuru w’igihangange uzwi cyane kubera gukora inkuru zishamikiye ku gucukumbura imibereho y’abantu bakomeye binyuze mu bukerarugendo.

Uyu mugabo ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amaze kugirana ibiganiro byihariye n’abakuru b’ibihugu n’abayobozi bakomeye muri za Guverinoma zitandukanye mu ngendo akora zigamije gukusanya amakuru yimbitse ku buzima bwihariye bw’abenegihugu.

Urugendo rwe iyo rurangiye amashusho yafashe aratunganywa akerekanwa kuri televiziyo ya CBS iherereye i Arlington muri Amerika mu kiganiro cyitwa The ‘Royal Tour’ ari nacyo yari ari gukorana na Perezida Kagame i Rubavu.

Peter Greenberg ni we ukora, akanayobora ikiganiro aho aba yaviriwe imuzi ibice bizwi bigize igihugu yasuye, agatemberezwa ahantu hadasanzwe no mu duce dukungahaye ku mateka, akanasangizwa umuco gakondo waho mu buryo butomoye.

Ifoto ya Perezida Kagame atwaye igare yagarutsweho cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse yishimirwa by’ikirenga n’abaturage bo muri Rubavu babonye Umukuru w’Igihugu atembera mu mihanda, anabasuhuza na bo bamukomera amashyi y’urufaya, igaragaza uruhererekane rw’aho Peter akomeza kuzenguruka.

Perezida Kagame yari umaze iminsi akubutse mu Karere ka Rubavu ku wa Mbere Nzeri 2017, mu muhango wo gufungura ibiro bishya ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (La Corniche One Stop Border Post) byubatse mu Murenge wa Gisenyi.

Aba bombi banasuye ingagi zo mu Birunga mu Karere ka Musanze aho Umukuru w’Igihugu yaherukaga kuya 1 Nzeri 2017, mu muhango wo kwita izina ingagi 19.

Perezida Kagame na Peter Greenberg bagendaga mu muhanda baganira ari nako batwara igare. Ibi byakozwe mu gihe hakorwaga icyo kiganiro cyitwa Royal Tour. Nta kabuza ko amashusho ya Perezida Kagame atwaye igare azagaragara muri icyo kiganiro.

Mu gihe azamara mu Rwanda, Peter azakomeza gusura ibice bitatse ubwiza nyaburanga bw’igihugu nk’uko yabikoze mu bindi bihugu yanyuzemo n’ibiganiro yagiranye n’ababiyobora.

Nubwo iminsi azamara mu Rwanda itazwi, ugendeye ku miterere y’ibindi biganiro bimeze nk’icyo ari gukorana na Perezida Kagame, mu ruzinduko rwe hazibandwa ku ngeri zitandukanye igihugu cyimakaje mu iterambere n’umuco gakondo ukwiye kuranga abenegihugu.

Iyi foto igaragaza Perezida Kagame ku igare ishimangira ko yinjiye mu ruhando rw’abakuru b’ibihugu bakiriye uyu mugabo mu ngendo zizenguruka ibihugu byabo bamuhishurira ibyiza nyaburanga biharangwa n’ubukungu igihugu cyubakiyeho.

Mu bihugu Peter yasuye harimo Israel yagezemo mu 2014. Icyo gihe yakiriwe na Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu amutembereza mu duce nyaburanga mu mijyi ya Jerusalem na Tel Aviv; banagera no ku Nyanja Itukura n’iy’Umunyu.

Aba bombi banatembereye mu bice bikunzwe na ba mukerarugendo nk’ubuvumo buteye amabengeza bwa Rosh Hanikra n’inyubako zigaragaza amateka y’imyubakire y’Abaroma ziri mu Mujyi wa Caesarea.

Peter muri iki gihe yanagize amahirwe yo kwambuka Uruzi rwa Yorudani, anazamuka imisozi iri muri Pariki ya Masada. Mu gihe yamaze muri Israel, we na Netanyahu baranzwe no kwidagadura bakina umupira w’amaguru, gutwara ubwato mu mazi magari n’ibindi.

Mu bandi bayobozi bakuru yaganiriye nabo bakanamufasha gutembera mu gihugu bamugaragariza ibyiza nyaburanga byacyo barimo uwahoze ayobora Mexico, Felipe de Jesús Calderón Hinojosa, wamwakiriye mu 2010; Rafael Vicente Correa Delgado wigeze kuyobora Equateur bahuye mu gihe cy’icyumweru banatemberana igihugu mu duce dutandukanye turimo n’imirima ya Cacao; mu 2012 yakiriwe n’Umwami wa Jordanie, Abdullah II bin Al-Hussein mu gihe mu mwaka ushize wa 2016 yakiriwe na Perezida wa Peru, Alejandro Toledo.

Urwagwa rw’ibitoki…

Peter Greenberg ni Umwanditsi w’Amakuru ajyanye n’Ubukerarugendo, ku rubuga rwe rwa internet hagaragaraho inkuru ivuga ku rwagwa rw’ibitoki rwo mu Rwanda.

Iyo nkuru yo mu 2015 igaragaza ko abasura u Rwanda bishimira ingagi zo mu Birunga, n’ibiribwa bya gakondo bihagaragara ariko biba akarusho iyo bigeze ku binyobwa.

-7931.jpg

-7930.jpg

-7932.jpg

-7933.jpg

-7927.jpg

-7926.jpg

-7923.jpg

-7924.jpg

Reba amashusho y’ikiganiro ’The Royal Tour’ cyafatiwe muri Mexique

Ikiganiro The Royal Tour hamwe na Netanyahu

2017-09-12
Editorial

IZINDI NKURU

Leta yubitse imbehe z’abatujuje ibyangombwa

Leta yubitse imbehe z’abatujuje ibyangombwa

Editorial 02 Mar 2018
Umurinzi wa Perezida Nkurunziza yirashe ahita apfa

Umurinzi wa Perezida Nkurunziza yirashe ahita apfa

Editorial 07 Aug 2017
Rwakazina Marie Chantal ahigitse Henriette Murekatete ku mwanya w’umuyobozi w’umujyi wa Kigali

Rwakazina Marie Chantal ahigitse Henriette Murekatete ku mwanya w’umuyobozi w’umujyi wa Kigali

Editorial 25 May 2018
Perezida Kagame yitabiriye Umuhango wo kwizihiza Isabukuru ya Polisi y’Imyaka 17,  anashyira Abapolisi 364 mu cyiciro cy’Abofisiye

Perezida Kagame yitabiriye Umuhango wo kwizihiza Isabukuru ya Polisi y’Imyaka 17, anashyira Abapolisi 364 mu cyiciro cy’Abofisiye

Editorial 16 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu basilikare 65, Museveni yazamuye mu ntera,  Kandiho wa CMI ntarimo !

Mu basilikare 65, Museveni yazamuye mu ntera, Kandiho wa CMI ntarimo !

08 Feb 2019
Bamwe mu banyarwanda bari baragizwe imbohe na CMI muri Uganda batahutse

Bamwe mu banyarwanda bari baragizwe imbohe na CMI muri Uganda batahutse

07 Feb 2019
Hahishuwe Inyandiko Z’ubutasi Bw’u Bufaransa Zitunga Agatoki Abasilikare Bakuru [ Ex.FAR ] Batanze Amabwiriza  Y’ihanurwa Ry’indege Ya Habyarimana

Hahishuwe Inyandiko Z’ubutasi Bw’u Bufaransa Zitunga Agatoki Abasilikare Bakuru [ Ex.FAR ] Batanze Amabwiriza Y’ihanurwa Ry’indege Ya Habyarimana

06 Feb 2019
Paul Rusesabagina na Callixte Sankara nabo bashyiriweho impapuro zibata muri yombi

Paul Rusesabagina na Callixte Sankara nabo bashyiriweho impapuro zibata muri yombi

05 Feb 2019
Rusesabagina akwiye kubazwa inzirakarengane zikomeje kugirwa ingwate na MRCD zikaba ziri gupfira mu mirwano mu mashyamba ya Congo

Rusesabagina akwiye kubazwa inzirakarengane zikomeje kugirwa ingwate na MRCD zikaba ziri gupfira mu mirwano mu mashyamba ya Congo

04 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Dore Ibyamamare byashyize hanze Amafoto yabo n’Abakunzi babo kuri St Valentine

Dore Ibyamamare byashyize hanze Amafoto yabo n’Abakunzi babo kuri St Valentine

15 Feb 2019
Dusingizimana  yabuze ubufasha  bw’amadolari 1 270$ ngo yitabire umurage Mpuzamahanga wa ba Miss muri Singapul

Dusingizimana  yabuze ubufasha  bw’amadolari 1 270$ ngo yitabire umurage Mpuzamahanga wa ba Miss muri Singapul

14 Feb 2019
Mutesi Jolly ngo ntiyigeze yitukuza; biterwa na camera

Mutesi Jolly ngo ntiyigeze yitukuza; biterwa na camera

13 Feb 2019
Umunyamidelikazi w’umunyarwanda Mimi Mirage uherutse guha imodoka Mwiseneza Josiane yavuze uburyo asa na Tanasha

Umunyamidelikazi w’umunyarwanda Mimi Mirage uherutse guha imodoka Mwiseneza Josiane yavuze uburyo asa na Tanasha

13 Feb 2019
MTN yahembye umwana waririmbye indirimbo ‘God will make a way’ ya Don Moen

MTN yahembye umwana waririmbye indirimbo ‘God will make a way’ ya Don Moen

13 Feb 2019
Nimwiza Meghan ni we Miss Rwanda 2019

Nimwiza Meghan ni we Miss Rwanda 2019

27 Jan 2019
Amakamba atatu ya mbere muri Miss Rwanda 2019 yabonye ba nyirayo

Amakamba atatu ya mbere muri Miss Rwanda 2019 yabonye ba nyirayo

25 Jan 2019

SONDAGE

N'ikihe gihugu uha amahirwe yo gutwara igikombe cy'isi?

View Results

Loading ... Loading ...

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Phones: +250 788350655, +250 788501831
Emails: info@rushyashya.net , rushyashya@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2017, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru