• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
Inkuru zigezweho
  • Urugaga rw’Abavoka rwihanganishije umuryango wa Me Mutunzi witabye Imana   |   24 Apr 2018

  • Police FC yanganyije na Mukura VS, Havugaruremo afungura konti y’ibitego muri shampiyona-AMAFOTO   |   24 Apr 2018

  • Iya 24 Mata 1994: Inkotanyi zatangiye guhungishiriza i Byumba abo zari zarokoye   |   24 Apr 2018

  • BK yazanye uburyo bushya bw’inguzanyo z’inzu za Kigali Vision City   |   24 Apr 2018

  • Perezida Kagame yitabiriye imurikwa ry’ikiganiro agaragaramo atembera ibice nyaburanga by’u Rwanda (Amafoto)   |   24 Apr 2018

  • USA: Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’umuyobozi w’Umujyi wa Chicago   |   24 Apr 2018

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yahaye abantu 9 impeta y’Igihango Ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa

Perezida Kagame yahaye abantu 9 impeta y’Igihango Ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa

Editorial 19 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame yatanze impeta y’Igihango ku bantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bafatanije na Leta y’u Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yabashimiye mu buryo bukomeye uko babaye hafi Abanyarwanda igihe igihugu cyari kivuye  muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abahawe iyo mpeta y’igihango ni Hezi Bezalel, Howard Buffett, Gilbert Chagoury, John Dick, Paul Farmer, Alain Gauthier, Dafroza Gauthier, Linda Melvern ndetse na Joseph Ritchie.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwari rukeneye abarujya inyuma,aba rero bakaba barabigizemo uruhare rukomeye.

Mu kubashimira, Perezida Kagame yagize ati ” Mu bihe bikomeye, igihe twasabwaga kwigira ubwacu tukishakamo ibisubizo, u Rwanda ntirwigeze ruba rwonyine. Twagize inshuti zadufashije. Natwe twiteguye kubitaba igihe cyose muzadukenera.”

Perezida Kagame avuga ko iyi impeta y’Igihango  aba bantu bahawe nk’uko izina ryayo ribivuga, bisobanuye ko ari abanywanyi b’u Rwanda.

Yunzemo ati “Mu muco Nyarwanda, Igihango cyabaga hagati y’abantu babiri cyangwa se imiryango ibiri kikabahuza. Igihango ni isezerano rihitwamo ku bushake, rishingiye ku kuri n’ubwitange, ridasaza kandi ridakuka, abafitanye umubano ku buryo busanzwe bitwa ‘Inshuti’. Abagiranye Igihango bitwa Abanywanyi kuko baba banywanye, turanywanye, hari igice cyacu muri mwe, hari n’icyanyu muri twe.”

Umukuru w’Igihugu kandi avuga ko abahawe izi mpeta ngo ari ukubera uruhare bagaragaje ,ku buryo nibyo abantu bakekaga ko bidashoboka byakozwe.

Perezida Kagame yibukije ko Igihango gisobanura ubucuti buhoraho kandi ntawe ugihemukira

Agira ati “Ku ruhare rw’abahawe Impeta y’Igihango ni ukubera umusanzu n’ubwitange byabo, twashoboye gukora byinshi byagaragaraga nk’ibidashoboka, Intego y’izi Mpeta ni uguha agaciro umusanzu w’intagereranywa ku buzima bw’igihugu cyacu. Igikorwa nk’iki gitera urubyiruko imbaraga n’akanyabugabo mu guha ubuzima bwabo icyerekezo gihamye.”

Perezida Kagame avuga ko Umuhango nk’uyu uzajya uba kenshi kugeza igihe abagize uruhare mu gutera ingabo mu bitugu abanyarwanda bazaba bamaze kwiturwa.

Hezi Bezalel, Umunyayisiraheli wahawe iyi mpeta y’ Igihango, mu ijambo rye yashimiye Kagame uburyo yongeye kubaka igihugu cyasaga nkikitariho, ubu u Rwanda rukaba rwifuzwa na buri wese. Ati “ Dufitanye igihango ubuzima bwose”

2017-11-19
Editorial

IZINDI NKURU

Urugo rwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila  rwatwitswe i Bukavu

Urugo rwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila rwatwitswe i Bukavu

Editorial 26 Dec 2017
Abanyarwanda bajya Kampala baraburirwa  :  Umukwabu wa ba maneko  barimo gufata abanyarwanda babita  intasi

Abanyarwanda bajya Kampala baraburirwa : Umukwabu wa ba maneko barimo gufata abanyarwanda babita intasi

Editorial 04 Dec 2017
Perezida Kagame yateguje ingabo undi mwaka utoroshye

Perezida Kagame yateguje ingabo undi mwaka utoroshye

Editorial 26 Dec 2017
Masisi: FARDC iravuga ko yavumbuye ibikoresho bya gisirikare mu rwuri rwa Gen. Laurent Nkunda

Masisi: FARDC iravuga ko yavumbuye ibikoresho bya gisirikare mu rwuri rwa Gen. Laurent Nkunda

Editorial 15 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Giramata, umunyamideli ukomeye ku Isi yavuze ku muryango we wishwe muri Jenoside

Giramata, umunyamideli ukomeye ku Isi yavuze ku muryango we wishwe muri Jenoside

20 Apr 2018
U Rwanda na Uganda biri kuganira uko abagize uruhare muri jenoside bagarurwa

U Rwanda na Uganda biri kuganira uko abagize uruhare muri jenoside bagarurwa

16 Apr 2018
Pascal Nyamurinda wayoboraga Umujyi wa Kigali yeguye ku mirimo ye

Pascal Nyamurinda wayoboraga Umujyi wa Kigali yeguye ku mirimo ye

11 Apr 2018
Umuyobozi Muri RSSB Arahamya Ko Yibwe N’abana B’abakobwa Nyuma Yo Gushaka Kubafasha

Umuyobozi Muri RSSB Arahamya Ko Yibwe N’abana B’abakobwa Nyuma Yo Gushaka Kubafasha

10 Apr 2018
Umufaransa Yavuze Ku Buryo Inkotanyi Zafashe Mpiri Abasirikare B’Abafaransa Muri Opération Turquoise

Umufaransa Yavuze Ku Buryo Inkotanyi Zafashe Mpiri Abasirikare B’Abafaransa Muri Opération Turquoise

10 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Umugaba mukuru w’ingabo za Sudani y’Epfo, Gen Mawut Ajongo, yitabye Imana

Umugaba mukuru w’ingabo za Sudani y’Epfo, Gen Mawut Ajongo, yitabye Imana

20 Apr 2018
Ubukwe bwa Ali Kiba bwitezwemo abaherwe bo muri Kenya

Ubukwe bwa Ali Kiba bwitezwemo abaherwe bo muri Kenya

18 Apr 2018
Diamond ushinjwa gusakaza amashusho y’ubusambanyi yarekuwe by’agateganyo

Diamond ushinjwa gusakaza amashusho y’ubusambanyi yarekuwe by’agateganyo

18 Apr 2018
Diamond yatawe muri yombi aryozwa amashusho yasakaje asomana n’inkumi

Diamond yatawe muri yombi aryozwa amashusho yasakaje asomana n’inkumi

17 Apr 2018
Winnie Madikizela wahoze ari umugore wa Nelson Mandela yashyinguwe

Winnie Madikizela wahoze ari umugore wa Nelson Mandela yashyinguwe

15 Apr 2018
Umukobwa wa Perezida Museveni avuga ko yabonye Imana n’amaso ye bagirana ibiganiro

Umukobwa wa Perezida Museveni avuga ko yabonye Imana n’amaso ye bagirana ibiganiro

10 Apr 2018
Kwibuka24: Kwetu Film Institute izerekana filime zivuga amateka ya Jenoside

Kwibuka24: Kwetu Film Institute izerekana filime zivuga amateka ya Jenoside

09 Apr 2018

SONDAGE

Ni iyihe kipe mu Rwanda ubona izatwara shampiyona?

View Results

Loading ... Loading ...

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Phones: +250 788350655, +250 788501831
Emails: info@rushyashya.net , rushyashya@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2017, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru