• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
Inkuru zigezweho
  • Police FC yanganyije na Mukura VS, Havugaruremo afungura konti y’ibitego muri shampiyona-AMAFOTO   |   24 Apr 2018

  • Iya 24 Mata 1994: Inkotanyi zatangiye guhungishiriza i Byumba abo zari zarokoye   |   24 Apr 2018

  • BK yazanye uburyo bushya bw’inguzanyo z’inzu za Kigali Vision City   |   24 Apr 2018

  • Perezida Kagame yitabiriye imurikwa ry’ikiganiro agaragaramo atembera ibice nyaburanga by’u Rwanda (Amafoto)   |   24 Apr 2018

  • USA: Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’umuyobozi w’Umujyi wa Chicago   |   24 Apr 2018

  • Ibintu 10 utazi kuri Commonwealth ije i Kigali   |   21 Apr 2018

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Muharanire kugira imiryango izira amakimbirane kandi ishyize hamwe-Guverineri Gatabazi

Muharanire kugira imiryango izira amakimbirane kandi ishyize hamwe-Guverineri Gatabazi

Editorial 04 Jan 2018 Mu Rwanda

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Jean Marie Vianney Gatabazi yakanguriye abaturage b’akagari ka Kabushinge, mu murenge wa Rwaza mu karere ka Musanze bahawe ubutumwa bwo guharanira ko imiryango yabo izira amakimbirane kandi ikarangwa no gushyira hamwe kugirango ibashe kwiteza imbere kuko byagaragaye ko irangwamo ubukene itaburamo amakimbirane.
Ni ubutumwa yatanze  kuri uyu wa gatatu taliki ya 3 Mutarama 2018, mu muganda udasanzwe wo gusubukura igikorwa cyo kubaka amashuri mu karere ka Musanze cyari cyarasubitswe, ahubakwaga ibyumba 13 mu murenge wa Rwaza; aha akaba yari ari kumwe n’abayobozi b’akarere ka Musanze ndetse n’umuyobozi wa Polisi muri aka karere, SP Aphrodis  Gashumba n’abandi bayobozi ku rwego rw’umurenge wa Rwaza.
Mu butumwa yagejeje ku baturage bagera kuri 500 bari bitabiriye uyu muganda, Guverineri Gatabazi yabakanguriye kugira uruhare  ku mutekano w’aho batuye  maze agira ati:”Umutekano ureba buri muturarwanda wese, ni yo mpamvu buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we kugirango akumire kandi arwanye ikintu gishobora guteza umutekano muke.”
Yakanguriye aba baturage kwirinda amakimbirane yo mu ngo cyangwa hagati yabo no kuyakemura mu bwumvikane mu gihe abayeho, kandi abagira inama yo kujya begera inzego zibishinzwe kugirango zibagire inama cyangwa zibakiranure n’abo bafitanye ikibazo aho kwihanira,  bamwe bafata nka bumwe mu buryo bwo kubikemura.
Aha yagize ati:” Nta rugo rwatera imbere rurimo amakimbirane, nta mwanya wo gukora no kwiteza imbere abarugize babona, nyamara iyo rurimo ubwumvikane, rushobora kwiteza imbere ari naryo terambere ry’igihugu muri rusange kuko rigomba guhera ku ngo zacu, mugomba kugira imiryango ibanye neza kandi ishyize hamwe, n’ibindi byose byazagerwaho.”
Mu bindi yavuzeho , Guverineri Gatabazi , harimo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano aho yasabye abaturage kubitangaho amakuru aho biri hose kandi bakarushaho kurangwa n’isuku kuko ari isoko y’ubuzima.
Yababwiye kandi gukaza amarondo no kujya batanga amakuru ku gihe yatuma hakumirwa ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko kandi yatuma hafatwa abagikoze cyangwa abategura kugikora; maze asoza abasaba kujya bateguraneza umuganda hakurikijwe ibigomba gukorwa kandi bagakomeza kwitabira n’izindi gahunda za Leta.
SP Gashumba mu ijambo yahavugiye, yabwiye abo baturage, ko ibiyobyabwenge  biri ku isonga mu bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana.
Yagize ati,” Nta munywi w’ibiyobyabwenge ushobora gutera imbere, kuko ibyakabaye bimuteza imbere n’umuryango we nko kwitabira umurimo, aba arimo kunywa ibyo biyobyabwenge ari nako ata umwanya n’amafaranga.”
Yagiriye inama abaturage yo kujya banywa, ndetse bagacuruza   ibintu byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.
SP Gashumba asoza, yababwiye kwirinda gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko no kugira uruhare mu kukirwanya no kugikumira, batanga amakuru ku gihe ku wagikoze cyangwa uteganya kugikora kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.
2018-01-04
Editorial

IZINDI NKURU

Imyigaragambyo muri kenya ,abantu bari gukubitwa inkoni,gutwikwa habona ,amabuye aravuza ubuhuha

Imyigaragambyo muri kenya ,abantu bari gukubitwa inkoni,gutwikwa habona ,amabuye aravuza ubuhuha

Editorial 10 Aug 2017
Abarundi basubiye mu mihanda, bamagana France, Human Rights Watch n’u Rwanda

Abarundi basubiye mu mihanda, bamagana France, Human Rights Watch n’u Rwanda

Editorial 06 Aug 2016
Kwibuka, Ibyaranze itariki ya 20 Mata 1994: Abatutsi basaga 26000 biciwe muri Kiliziya ya Paruwasi Mugombwa muri Butare

Kwibuka, Ibyaranze itariki ya 20 Mata 1994: Abatutsi basaga 26000 biciwe muri Kiliziya ya Paruwasi Mugombwa muri Butare

Editorial 20 Apr 2018
Savio na Pierrot bagiye kwerekeza mu igeragezwa mu  Bubiligi

Savio na Pierrot bagiye kwerekeza mu igeragezwa mu Bubiligi

Editorial 28 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Giramata, umunyamideli ukomeye ku Isi yavuze ku muryango we wishwe muri Jenoside

Giramata, umunyamideli ukomeye ku Isi yavuze ku muryango we wishwe muri Jenoside

20 Apr 2018
U Rwanda na Uganda biri kuganira uko abagize uruhare muri jenoside bagarurwa

U Rwanda na Uganda biri kuganira uko abagize uruhare muri jenoside bagarurwa

16 Apr 2018
Pascal Nyamurinda wayoboraga Umujyi wa Kigali yeguye ku mirimo ye

Pascal Nyamurinda wayoboraga Umujyi wa Kigali yeguye ku mirimo ye

11 Apr 2018
Umuyobozi Muri RSSB Arahamya Ko Yibwe N’abana B’abakobwa Nyuma Yo Gushaka Kubafasha

Umuyobozi Muri RSSB Arahamya Ko Yibwe N’abana B’abakobwa Nyuma Yo Gushaka Kubafasha

10 Apr 2018
Umufaransa Yavuze Ku Buryo Inkotanyi Zafashe Mpiri Abasirikare B’Abafaransa Muri Opération Turquoise

Umufaransa Yavuze Ku Buryo Inkotanyi Zafashe Mpiri Abasirikare B’Abafaransa Muri Opération Turquoise

10 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Umugaba mukuru w’ingabo za Sudani y’Epfo, Gen Mawut Ajongo, yitabye Imana

Umugaba mukuru w’ingabo za Sudani y’Epfo, Gen Mawut Ajongo, yitabye Imana

20 Apr 2018
Ubukwe bwa Ali Kiba bwitezwemo abaherwe bo muri Kenya

Ubukwe bwa Ali Kiba bwitezwemo abaherwe bo muri Kenya

18 Apr 2018
Diamond ushinjwa gusakaza amashusho y’ubusambanyi yarekuwe by’agateganyo

Diamond ushinjwa gusakaza amashusho y’ubusambanyi yarekuwe by’agateganyo

18 Apr 2018
Diamond yatawe muri yombi aryozwa amashusho yasakaje asomana n’inkumi

Diamond yatawe muri yombi aryozwa amashusho yasakaje asomana n’inkumi

17 Apr 2018
Winnie Madikizela wahoze ari umugore wa Nelson Mandela yashyinguwe

Winnie Madikizela wahoze ari umugore wa Nelson Mandela yashyinguwe

15 Apr 2018
Umukobwa wa Perezida Museveni avuga ko yabonye Imana n’amaso ye bagirana ibiganiro

Umukobwa wa Perezida Museveni avuga ko yabonye Imana n’amaso ye bagirana ibiganiro

10 Apr 2018
Kwibuka24: Kwetu Film Institute izerekana filime zivuga amateka ya Jenoside

Kwibuka24: Kwetu Film Institute izerekana filime zivuga amateka ya Jenoside

09 Apr 2018

SONDAGE

Ni iyihe kipe mu Rwanda ubona izatwara shampiyona?

View Results

Loading ... Loading ...

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Phones: +250 788350655, +250 788501831
Emails: info@rushyashya.net , rushyashya@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2017, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru