• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
Inkuru zigezweho
  • David Himbara ari gukwirakwiza inyandiko z’ibinyoma k’u Rwanda, abifashijwemo na Museveni kuri ubu babanye nk’Amazi n’Ifu   |   20 Feb 2019

  • Afrika y’epfo habaye umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya cyangwa Osama Bin Laden w’u Rwanda   |   20 Feb 2019

  • Perezida Paul Kagame yavuze ko nyuma y’ibihe bikomeye u Rwanda rwaciyemo, rwahisemo kubakira ku mahitamo y’aho rwifuza kugana   |   19 Feb 2019

  • Umwaka udasanzwe ku ihakana rya Jenoside   |   18 Feb 2019

  • Perezida Kagame yagaragaje aho ibibazo by’umubano w’u Rwanda na Uganda bituruka   |   18 Feb 2019

  • Dore Ibyamamare byashyize hanze Amafoto yabo n’Abakunzi babo kuri St Valentine   |   15 Feb 2019

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Rwanda: Amafaranga ashyirwa mu buzima yatumye kuramba biva ku myaka 50

Rwanda: Amafaranga ashyirwa mu buzima yatumye kuramba biva ku myaka 50

Editorial 08 Mar 2018 UBUKUNGU

  • 15% ya budget y’u Rwanda ashyirwa mu buzima…Bikorwa n’ibihugu bike muri Africa.
  • Umubare w’abagore bapfa babyara waragabanutse ariko ngo ntibihagije.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Amb. Claver Gatete avuga ko Leta y’u Rwanda ishyira ingengo y’imari ihagije mu rwego rw’ubuzima kuko nta kindi cyagerwaho hatari ubuzima bwiza, akavuga ko ibi biri gutanga umusaruro mwiza kuko ubu ikizere cyo kuramba ku banyarwanda kigeze ku myaka 67 mu gihe mu gihe cyatambutse cyari munsi y’imyaka 50.

Amb Gatete Claver avuga ko imari ihagije ishyirwa mu buzima bw'u Rwanda yatanze umusaruro ushimishije

Amb Gatete Claver avuga ko imari ihagije ishyirwa mu buzima bw’u Rwanda yatanze umusaruro ushimishije

I Kigali, uyu munsi hatangiye inama mpuzamahanga y’Iminsi ibiri ihuza inzego z’Ubuzima n’abafatanyabikorwa bazo ku mugabane wa Africa ngo barebere hamwe icyatuma  uru rwego rukomeza kugira ingufu.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ivuga ko isangiza ibindi bihugu ibimaze kugerwaho mu buzima n’ubuvuzi bw’Abanyarwanda bishingiye ku kuba urwego rw’ubuzima rushyirwamo ingengo y’imari ihagije, hejuru ya 15% by’ingengo y’imari yose y’igihugu.

Minisitiri w’imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete watangije iyi nama ku mugaragaro avuga ko Leta y’u Rwanda yashyize imbere ubuzima kuko ntacyo bungana.

Ati “Ubuzima ni ubuzima nyine, turabukeneye, mbere yo gutekereza ibindi byose dushyiramo amafaranga, tutekereza ubuzima, burahenda ariko buranakenewe.”

Agaruka ku musaruro w’aya mafaranga atubutse ashyirwa mu rwego rw’Ubuzima, Amb. Gatete ati “Ugiye kureba imyaka y’Abanyarwanda muri rusange iragera hafi kuri 67 tuvuye hasi rwose ya 50.”

Gatete ugaragaza ibiba bikenewe kugira ngo urwego rw’ubuzima rukore neza birimo amavuriro; ibikoresho n’ubwishingizi, avuga ko n’ubwo hashyirwamo imari itubutse ariko hakiri byinshi byo gukora.

Imfu z’abagore n’abana zaragabanutse ariko ntibihagije…

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo k’ibarurishamibare muri 2016, bwagaragaje ko kuva mu mwaka wa 2000 umubare w’abana bapfa bavuka wavuye kuri 107 ku bana 1000 ukagera kuri 32, naho abapfaga batarageza ku myaka itanu bakava kuri 152 bagera kuri 50 ku bana 1000.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba avuga ko ubu abagore bapfa babyara ari 210 ku bagore 100 000, naho abana bapfa batarengeje ukwezi bakaba 16 ku 1000.

Avuga ko nubwo iyi mibare uri hasi ugereranyije n’ibindi bihugu byo ku mugabane wa Africa ariko ikwiye kugabanuka birenze uku.

Dr Gashumba ibihugu byitabiriye iyi nama biza kugaragaza ingamba bishyira mu buzima, u Rwanda rukaza kubisangiza ibikorwa birimo gahunda y’abajyanama b’ubuzima basigaye bafasha abantu midugudu yose.

Abana barenga 93% bahabwa inkingo ku buntu, ababyeyi 91% bakaba babyarira kwa muganga.

Dr Gashumba ati “Ariko natwe hari ibyo tudakora neza dukwiye kuvugurura n’abo 9% batabyarira kwa muganga tugomba kubafasha ku buryo bose babyarira kwa muganga.

Dr Belay Begashaw uyobora ikigo gishinzwe kwihutisha intego z’iterambere rirambye cyanateguye iyi nama, avuga ko inzego z’Ubuzima muri Africa zishyirwamo amafaranga menshi ariko abazikoramo ntibite ku nshingano zabo uko bikwiye.

Ati “Imari ishyirwamo mu nzego z’ubuzima ni kimwe ariko n’ireme rivamo ni ikindi.”

Dr Belay avuga ko igikwiye gushyirwamo ingufu ari igenzura rigomba gukorerwa inzego z’ubuzima kugira ngo abazikoramo bubahirize inshingano zabo uko bikwiye.

Dr Belay uyobora SGDC Africa avuga ko hakwiye gushyirwaho igenzura rifite imbaraga mu nzego z'ubuzima

Dr Belay uyobora SGDC Africa avuga ko hakwiye gushyirwaho igenzura rifite imbaraga mu nzego z’ubuzima

Abaturutse mu bihugu bitandukanye biteguye gusangira ibitekerezo

Abaturutse mu bihugu bitandukanye biteguye gusangira ibitekerezo

Urwego rw'ubuzima muri Africa rukwiye imbaraga nyinshi

Urwego rw’ubuzima muri Africa rukwiye imbaraga nyinshi

Ngo muri Africa hari benshi bagipfa bazira kutira ku nshingano kw'abakora mu nzego z'ubuzima

Ngo muri Africa hari benshi bagipfa bazira kutira ku nshingano kw’abakora mu nzego z’ubuzima

Nyuma yo gutangiza iyi nama hakurikiye ibiganiro byo gusangizanya ingamba

Nyuma yo gutangiza iyi nama hakurikiye ibiganiro byo gusangizanya ingamba

Iyi nama yitezwemo kugabanya imfu zikomeje gutwara ubuzima bw'Abanyafurika

Iyi nama yitezwemo kugabanya imfu zikomeje gutwara ubuzima bw’Abanyafurika

Source: Umuseke

2018-03-08
Editorial

IZINDI NKURU

BK yatangiye urugendo ruyiganisha ku isoko rya Kenya igiye kugurisha imigabane ya miliyari 60Frw

BK yatangiye urugendo ruyiganisha ku isoko rya Kenya igiye kugurisha imigabane ya miliyari 60Frw

Editorial 20 Oct 2018
Byose tubikesha Perezida Kagame

Byose tubikesha Perezida Kagame

Editorial 13 May 2016
Kagame na Shinzo Abe bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ya miliyoni $29 azashorwa ku ruganda rwa Nzove

Kagame na Shinzo Abe bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ya miliyoni $29 azashorwa ku ruganda rwa Nzove

Editorial 09 Jan 2019
Zambia : Perezida Kagame yasuye uruganda rukora ibyuma

Zambia : Perezida Kagame yasuye uruganda rukora ibyuma

Editorial 20 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Gukabya kw’Akazu ka Museveni biragaragaza itutumba rigamije guhirika ingoma ye

Gukabya kw’Akazu ka Museveni biragaragaza itutumba rigamije guhirika ingoma ye

13 Feb 2019
Uko Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda wapfubye

Uko Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda wapfubye

13 Feb 2019
Bujumbura: Nyuma y’uko bbc itahuye inzu yahindutse ibagiro ry’abantu,  Abanyamahanga  bakomeje kwicwa mu buryo bw’amayobera

Bujumbura: Nyuma y’uko bbc itahuye inzu yahindutse ibagiro ry’abantu, Abanyamahanga bakomeje kwicwa mu buryo bw’amayobera

11 Feb 2019
Mu basilikare 65, Museveni yazamuye mu ntera,  Kandiho wa CMI ntarimo !

Mu basilikare 65, Museveni yazamuye mu ntera, Kandiho wa CMI ntarimo !

08 Feb 2019
Bamwe mu banyarwanda bari baragizwe imbohe na CMI muri Uganda batahutse

Bamwe mu banyarwanda bari baragizwe imbohe na CMI muri Uganda batahutse

07 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Dore Ibyamamare byashyize hanze Amafoto yabo n’Abakunzi babo kuri St Valentine

Dore Ibyamamare byashyize hanze Amafoto yabo n’Abakunzi babo kuri St Valentine

15 Feb 2019
Dusingizimana  yabuze ubufasha  bw’amadolari 1 270$ ngo yitabire umurage Mpuzamahanga wa ba Miss muri Singapul

Dusingizimana  yabuze ubufasha  bw’amadolari 1 270$ ngo yitabire umurage Mpuzamahanga wa ba Miss muri Singapul

14 Feb 2019
Mutesi Jolly ngo ntiyigeze yitukuza; biterwa na camera

Mutesi Jolly ngo ntiyigeze yitukuza; biterwa na camera

13 Feb 2019
Umunyamidelikazi w’umunyarwanda Mimi Mirage uherutse guha imodoka Mwiseneza Josiane yavuze uburyo asa na Tanasha

Umunyamidelikazi w’umunyarwanda Mimi Mirage uherutse guha imodoka Mwiseneza Josiane yavuze uburyo asa na Tanasha

13 Feb 2019
MTN yahembye umwana waririmbye indirimbo ‘God will make a way’ ya Don Moen

MTN yahembye umwana waririmbye indirimbo ‘God will make a way’ ya Don Moen

13 Feb 2019
Nimwiza Meghan ni we Miss Rwanda 2019

Nimwiza Meghan ni we Miss Rwanda 2019

27 Jan 2019
Amakamba atatu ya mbere muri Miss Rwanda 2019 yabonye ba nyirayo

Amakamba atatu ya mbere muri Miss Rwanda 2019 yabonye ba nyirayo

25 Jan 2019

SONDAGE

N'ikihe gihugu uha amahirwe yo gutwara igikombe cy'isi?

View Results

Loading ... Loading ...

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Phones: +250 788350655, +250 788501831
Emails: info@rushyashya.net , rushyashya@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2017, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru