• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri Gatete yemeje ko mu mezi abiri muri Kigali hazaba hari amazi ahagije   |   25 Apr 2018

  • Liverpool yanyagiye AS Roma ikandagiza ikirenge ku mukino wa nyuma wa Champions League (Amafoto)   |   25 Apr 2018

  • ‘Rwanda:The Royal Tour’ yerekanwe i New York mu muhango witabiriwe na Kagame, hatahiwe i Kigali   |   25 Apr 2018

  • Dufite ubushobozi n’ubumenyi bihagije kugira ngo duteze imbere EAC yacu- Magufuli   |   24 Apr 2018

  • Amazing Grace yambuwe uburenganzira bwo gukora nka Radio mu Rwanda   |   24 Apr 2018

  • Gikongoro: Umupadiri yahagaritswe imyaka ibiri ashinjwa ubusinzi n’ubusambanyi   |   24 Apr 2018

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Kwibuka24: Kwetu Film Institute izerekana filime zivuga amateka ya Jenoside

Kwibuka24: Kwetu Film Institute izerekana filime zivuga amateka ya Jenoside

Editorial 09 Apr 2018 HIRYA NO HINO

U Rwanda n’Abanyarwanda baribuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’ubu bwicanyi bwahitanye abasaga miliyoni abahanga mu bya sinema mu Rwanda ndetse n’abanyamahanga batandukanye, bagiye basubira inyuma mu mateka bakora filime zivuga ukuri kw’ibyabaye. 

Ikigo Kwetu Film Institute cyatoranyije zimwe muri filime kizerekana mu gihe u Rwanda rwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi nk’imwe mu mfashanyanyigisho zisobanura ukuri ku byabaye muri Mata 1994.

Izi filime zishingiye ku byabaye, zimwe zikubiyemo amashusho yafashwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi naho izindi ni izakinwe nyuma yayo.

Ubuyobozi bwa Kwetu Film Institute bwatangaje ko ibikorwa byo kwerekana izi filime bigomba gutangira ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Mata 2018, muri Serena Hotel guhera saa kumi n’ebyiri n’igice[6:30pm].

Ibikorwa byo kwerekana filime zivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, biratangira kuri uyu wa 9 Mata kugera kuwa 14 Mata 2018; buri filime izerekanwa izajya ikurikirwa n’ibiganiro bigaruka ku bihe igihugu cyaciyemo kugeza kinjiye mu icuraburindi rya jenoside n’uburyo kiyubatse mu myaka 24 ishize.

Nyuma ya buri filime izerekanwa, ibiganiro bizajya bitangwa na Eric Kabera umuhanga mu bya sinema akaba n’Umuyobozi wa Kwetu Film Institute ndetse na Ntarindwa Diogene bakunze kwita Atome.

Muri filime zizerekanwa harimo Intore, Iseta, Through My Eyes, Keepers of Memory ndetse na 100 Days iya mbere yavuze amateka nyakuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yateguwe na Eric Kabera.

JPEG - 124 kb
Ntarindwa Diogène na Eric Kabera bazajya batanga ibiganiro mu bikorwa byo kwerekana izi filime

100 Days, bishatse kuvuga iminsi ijana, ni filime yakozwe mu mwaka wa 2001 ikozwe n’abagabo babiri barimo Umunyarwanda Eric Kabera uzwi mu ruhando rwa sinema yaba mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Yayikoranye na Nick Hughes, uyu akaba ari na we wayiyoboye.

Iyi filime imara iminota 90, nk’uko yitwa, ivuga ku byabaye muri Jenoside mu gihe cy’iminsi ijana guhera kuwa 6 Mata kugeza muri Nyakanga 1994.

Eric Kabera wateguye iyi filime ari kumwe na Nick Hughes asanzwe akora filime ndetse anafite ishuri ryigisha sinema rizwi nka Kwetu Film Institute riherereye i Kigali hamwe n’ikigo cya sinema kizwi nka Rwanda Cinema Center.

2018-04-09
Editorial

IZINDI NKURU

Umunyarwanda yatorewe umwanya wa visi perezida w’akanama k’uburenganzira bwa muntu ka Loni

Umunyarwanda yatorewe umwanya wa visi perezida w’akanama k’uburenganzira bwa muntu ka Loni

Editorial 11 Jan 2018
Abashoferi Bitaba Telefone Banatwaye ibinyabiziga akabo kashobotse

Abashoferi Bitaba Telefone Banatwaye ibinyabiziga akabo kashobotse

Editorial 09 Feb 2018
Sonia Rolland yaje i Kigali gutanga amanota muri Miss Rwanda (Amafoto)

Sonia Rolland yaje i Kigali gutanga amanota muri Miss Rwanda (Amafoto)

Editorial 23 Feb 2018
Umugabo yamenyesheje polisi ko agiye kwica Perezida Trump ntakabuza

Umugabo yamenyesheje polisi ko agiye kwica Perezida Trump ntakabuza

Editorial 06 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Giramata, umunyamideli ukomeye ku Isi yavuze ku muryango we wishwe muri Jenoside

Giramata, umunyamideli ukomeye ku Isi yavuze ku muryango we wishwe muri Jenoside

20 Apr 2018
U Rwanda na Uganda biri kuganira uko abagize uruhare muri jenoside bagarurwa

U Rwanda na Uganda biri kuganira uko abagize uruhare muri jenoside bagarurwa

16 Apr 2018
Pascal Nyamurinda wayoboraga Umujyi wa Kigali yeguye ku mirimo ye

Pascal Nyamurinda wayoboraga Umujyi wa Kigali yeguye ku mirimo ye

11 Apr 2018
Umuyobozi Muri RSSB Arahamya Ko Yibwe N’abana B’abakobwa Nyuma Yo Gushaka Kubafasha

Umuyobozi Muri RSSB Arahamya Ko Yibwe N’abana B’abakobwa Nyuma Yo Gushaka Kubafasha

10 Apr 2018
Umufaransa Yavuze Ku Buryo Inkotanyi Zafashe Mpiri Abasirikare B’Abafaransa Muri Opération Turquoise

Umufaransa Yavuze Ku Buryo Inkotanyi Zafashe Mpiri Abasirikare B’Abafaransa Muri Opération Turquoise

10 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Umugaba mukuru w’ingabo za Sudani y’Epfo, Gen Mawut Ajongo, yitabye Imana

Umugaba mukuru w’ingabo za Sudani y’Epfo, Gen Mawut Ajongo, yitabye Imana

20 Apr 2018
Ubukwe bwa Ali Kiba bwitezwemo abaherwe bo muri Kenya

Ubukwe bwa Ali Kiba bwitezwemo abaherwe bo muri Kenya

18 Apr 2018
Diamond ushinjwa gusakaza amashusho y’ubusambanyi yarekuwe by’agateganyo

Diamond ushinjwa gusakaza amashusho y’ubusambanyi yarekuwe by’agateganyo

18 Apr 2018
Diamond yatawe muri yombi aryozwa amashusho yasakaje asomana n’inkumi

Diamond yatawe muri yombi aryozwa amashusho yasakaje asomana n’inkumi

17 Apr 2018
Winnie Madikizela wahoze ari umugore wa Nelson Mandela yashyinguwe

Winnie Madikizela wahoze ari umugore wa Nelson Mandela yashyinguwe

15 Apr 2018
Umukobwa wa Perezida Museveni avuga ko yabonye Imana n’amaso ye bagirana ibiganiro

Umukobwa wa Perezida Museveni avuga ko yabonye Imana n’amaso ye bagirana ibiganiro

10 Apr 2018
Kwibuka24: Kwetu Film Institute izerekana filime zivuga amateka ya Jenoside

Kwibuka24: Kwetu Film Institute izerekana filime zivuga amateka ya Jenoside

09 Apr 2018

SONDAGE

Ni iyihe kipe mu Rwanda ubona izatwara shampiyona?

View Results

Loading ... Loading ...

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Phones: +250 788350655, +250 788501831
Emails: info@rushyashya.net , rushyashya@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2017, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru