• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
Inkuru zigezweho
  • David Himbara ari gukwirakwiza inyandiko z’ibinyoma k’u Rwanda, abifashijwemo na Museveni kuri ubu babanye nk’Amazi n’Ifu   |   20 Feb 2019

  • Afrika y’epfo habaye umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya cyangwa Osama Bin Laden w’u Rwanda   |   20 Feb 2019

  • Perezida Paul Kagame yavuze ko nyuma y’ibihe bikomeye u Rwanda rwaciyemo, rwahisemo kubakira ku mahitamo y’aho rwifuza kugana   |   19 Feb 2019

  • Umwaka udasanzwe ku ihakana rya Jenoside   |   18 Feb 2019

  • Perezida Kagame yagaragaje aho ibibazo by’umubano w’u Rwanda na Uganda bituruka   |   18 Feb 2019

  • Dore Ibyamamare byashyize hanze Amafoto yabo n’Abakunzi babo kuri St Valentine   |   15 Feb 2019

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Igitima kiradiha kuri Kayumba Nyamwasa kubera uruzinduko Perezida Kagame agiye kugirira I Paris

Igitima kiradiha kuri Kayumba Nyamwasa kubera uruzinduko Perezida Kagame agiye kugirira I Paris

Editorial 15 May 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Nkuko byemezwa  n’ikinyamakuru JeuneAfrique  Perezida Paul Kagame azajya i Paris  mu mpera z’uku kwezi mu nama yo guteza imbere ikoranabuhanga mu mishinga igitangira izwi nka VivaTech izaba tariki 24 – 26 /2018.

Bikaba n’ikimenyetso ko hari agashyuhe kari kuza mu mubano w’Ubufaransa n’u Rwanda kuva Emmanuel Macron yatorwa nka Perezida w’Ubufaransa.

Kuya 14 Mutarama  2018, nibwo uwahoze ari perezida w’ubufaransa , Nicolas Sarkozy, yageze mu Rwanda aho yabonanye na Perezida Paul Kagame, nta byinshi byatangajwe ku cyaba cyaramuzanye i Kigali ariko ngo ntaho bihuriye n’umubano w’ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda n’ubufaransa  wakunze kuzamo agatotsi by’umwihariko kuva mu mwaka wa 2006 nyuma y’impapuro zo gufata abayobozi bakuru b’u Rwanda zari zasohowe n’umucamanza w’Umufaransa, Jean Louis Bruguière.

Kuzamuka kwa Macron utari uzwi cyane mu ruhando rwa Politike y’Ubufaransa kwatunguye benshi. Mu ntangiriro kubw’ishyaka rye ritazwi cyane na we ubwe, nta wamuhaga amahirwe yo kurenga umutaru, no kumuvugaho cyane byagiye biba gake.

Nyuma yo gutsindwa kwa Alain Juppe na Sarkozy, amaso yose yahanzwe Francois Fillon na Marine Le Pen, Macron we benshi bavugaga ko atazarenga icyiciro cya mbere cy’amatora.

Bitunguranye  Macron yatsindiye kugera mu cyiciro cya Kabiri, amajwi yose atangira kwisuka kuri Macron ndetse ubu niwe Perezida mushya w’ubufaransa, uhanzwe amaso mu kugarura umubano w’u Rwanda n’ubufaransa dore ko amakuru agera kuri Rushyashya avuga ko nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Kagame I Paris, Macron nawe azagendera u Rwanda.

Ukurikije gahunda ya Macron kuri Afurika, bigaragara ko ashishikajwe n’imibanire myiza y’igihugu cye na Afurika.

Ubwo yaganiraga na Jeunafrique mu minsi ishize, Macron yagarutse ku bikorwa bya kinyamaswa Ubufaransa bwakoreye Afurika haba mu Bukoloni na nyuma yabwo maze agira ati “Ubukoloni bwagize uruhare mu bugizi bwa nabi bwatwaye ubuzima bw’abantu.Sininjira cyane mubyo kwihana ariko sinifuza ko ayo mateka asibangana gutyo gusa, kuko kuyibuka ni byo bizadufasha kubaka ejo hazaza heza.

Aganira na Televiziyo yo muri Algeria mu minsi ishize yagize ati “Birababaje kandi ni amateka yacu ku buryo dukwiye guhura n’abo twahemukiye tukabasaba imbabazi z’ibyo bikorwa.”

Ukurikije izo mvugo za Macron, nta gushidikanya ko ashobora kuzazahura umubano w’igihugu cye n’ibihugu bya Afurika n’u Rwanda rurimo. Icyakora nta wakwizera niba koko azemera gusaba imbabazi z’uruhare rwa Leta ye muri Jenoside yakorwe Abatutsi, dore ko kuzisaba bishobora no gushora icyo gihugu mu gutanga indishyi za bimwe mu byangijwe.

Mu migambi ya Macron, harimo guteza imbere umugabane wa Afurika cyane cyane Afurika y’Amajyaruguru ndetse n’iyo hagati, ari naho u Rwanda rubarizwa.

Nyuma yaya makuru abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda cyane cyane ishyaka  RNC rya Kayumba Nyamwasa ryabuze ayo ricira nayo rimira kuko bimeze nka ka gahuru k’imbwa karimo gushya , nyuma yaho RNC  yirukaniwe muri Uganda  nyuma y’ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na mugenzi we wa Uganda, birakekwa ko na Afrika y’epfo ishobora kubahambiriza nyuma y’urugendo Perezida mushya  wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yagiriye mu Rwanda aho yatangaje ko ikibazo cy’Abanyarwanda bagorwaga no kubona viza zo kujya muri Afurika y’Epfo ubu kigiye kuba amateka nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame.

Ibi bije nyuma ya Raporo y’amapaji 18 ikubiyemo ubuhamya bwa Kayumba Nyamwasa ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvenal bwashyizwe hanze mbere y’uko bushyikirizwa abacamanza b’Abafaransa bagombaga kubwumva.

Ibinyamakuru by’abafaransa bya Jeune Afrique na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) byatangaje ko  byabashije kubona ubuhamya bwa Gen Kayumba Nyamwasa.

Ubuhamya bivugwa ko ari bwo abacamanza b’Abafaransa bahereyeho basubukura iperereza ku ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana.

Résultat de recherche d'images pour "kayumba na Habyarimana"

Inyungu za Kayumba nizo zamuteye gushinja ibinyoma

Ngo ubwo buhamya bukubiye ku mapaji 18 bwakorewe kuwa 23 Kamena mu biro bya noteri wa Pretoria muri Afurika y’Epfo, nta gaciro bufite nk’ikirego cyatanzwe imbere y’umucamanza, ariko bwatumye umucamanza w’Umufaransa asaba gusubira muri Afurika y’Epfo kumva uwahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda uri mu buhungiro muri iki gihugu kuva mu 2010.

Kayumba nyamwasa yari yijeje RFI ko afite ibimenyetso bigaragaza uruhare rwa perezida w’u Rwanda, Paul Kagame mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana mu 1994.

Muri Mata 1994, Kayumba Nyamwasa ngo yayoboraga iperereza rya gisirikare mu ngabo za RPA, umutwe wa gisirikare wari uwa FPR wari uyobowe na perezida kagame. Kayumba rero avuga ko nyuma y’ihanurwa ry’indege ari bwo yamenyeshejwe icyo gikorwa kandi ngo abibwiwe na perezida kagame ubwe.

Mu buhamya bwe, Kayumba Nyamwasa avuga ko muri iryo joro, ahagana saa yine, yajyanywe aho perezida Kagame yabaga, aho ngo yamuhishuriye ko indege ya habyarimana yahanuwe n’ingabo zabo, ariko ko yari yabigize ibanga yanga ko bimenyekana.

Byose ngo byateguriwe mu ibanga rikomeye bizwi n’abantu batatu bari aho bonyine ari bo: Paul Kagame, Gen. James kabarebe na Gen. Charles Kayonga.

Kayumba nyamwasa kandi avuga amazina abiri y’abantu barashe ngo ari bo Frank Nziza na Eric Hakizimana, agashimangira ko missiles zarashe iyi ndege zazanywe n’imodoka yagemuraga inkwi zo gucana. Gusa, ngo Kayumba ntasobanura impamvu Kagame yamuhishuriye ibyabaye kandi yari yamwigijeyo mu gutegura icyo gikorwa.

Iyi nkuru isoza ivuga ko andi mapaji menshi Kayumba yayageneye kwisobanura ku birego yarezwe mu Bufaransa hagati ya 2001 na 2003, ashinjwa kuba yari ari muri iyo nama yavuze yateguriwemo umugambi wo guhanura indege yari itwaye Habyarimana, ibintu byatumye kuva mu 2007 nawe ashyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombi.

Abasesengura politiki y’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda akorera mu buhungira bahamya ko ibyo Kayumba Nyamwasa avuga ari ibinyoma no gushaka kwihimura ku butegetsi bw’u Rwanda bwamukatiye urubanza rwamutsinze ari narwo yahunze.

Résultat de recherche d'images pour "Kayumba Nyamwasa"

Ubuhungiro bwa Kayumba Nyamwasa bugiye gusubirwamo 

Banemeza ko ari amayeri yo kugira ngo akomeze abone iturufu yo kwitwa impunzi ya politiki kugira ngo ibigenerwa impunzi abashe kubibonaho. Ibisa nk’amarembera kuri Kayumba Nyamwasa n’abamuri inyuma bose.

Kuri ibi birego leta y’u Rwanda yabihakanye yivuye inyuma ko abarashe indege ya Perezida Habyarimana ari abo bari kumwe mu butegetsi batari bishimiye ko bagiye gutegekana n’inkotanyi.

Kayumba Nyamwasa aherutse gupfusha ise, Senumuha Ferediriyani wabaga muri Uganda.

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda, ni uko uyu musaza yari ashaje, ariko akaba yari afite uburwayi bw’umutima, akaba yarapfuye ku wa Kabiri tariki ya 3 Mata 2018, i Kampala.

Mu gihe gahunda irebana n’imihango yo kumushyingura yabaga ngo abo mu muryango ba hafi bavuga ko azashyingurwa mu gace ka Wakiso muri Uganda, Kayumba ntiyahakandagije ikirenge kuko inkoramutima ye yanateje ibibazo by’umutekano muke umaze iminsi uvugwa muri Uganda Gen. Tumukunde wari Minisitiri w’umutakano mu gihugu yirukanwe na perezida Museveni.

Résultat de recherche d'images pour "Gen. Tumukunde"

Gen. Tumukunde Hnery  wateje ibibazo hagati y’u  Rwanda na Uganda mu nyungu za Kayumba Nyamwasa 

Senumuha ni umwe mu Banyarwanda bahungiye muri Uganda mu mwaka wa 1950, nyuma y’imyaka 12 agezeyo nibwo yabyaye Nyamwasa.

Senumuha Ferediriyani apfuye akurikira umugore we wapfiriye mu Rwanda mu 2010, nyuma y’iminsi mike Gen. Kayumba ahita ahungira muri Afurika y’Epfo atabanje gukura ikiriyo cya nyina.

Uyu musaza yapfanye agahinda, mu gihe abahungu be, Kayumba Nyamwasa wari ufite ipeti rya jenerali yahungiye muri Afurika y’Epfo, naho murumuna we wari ufite iya koloneli,  Rugigana Ngabo we yakatiwe n’inkiko zo mu Rwanda igifungo cy’imyaka icyenda.

 

2018-05-15
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: UPDF irakataje mu guha ubushobozi igisirikare kirwanira ku butaka murwego rwo kwitegura intambara ishobora kwaduka mu karere

Uganda: UPDF irakataje mu guha ubushobozi igisirikare kirwanira ku butaka murwego rwo kwitegura intambara ishobora kwaduka mu karere

Editorial 01 Dec 2017
Mu gitabo ‘Rwanda Demain’, Kimonyo ashimangira ubuhangange bwa Perezida Kagame

Mu gitabo ‘Rwanda Demain’, Kimonyo ashimangira ubuhangange bwa Perezida Kagame

Editorial 18 Nov 2017
Kenya: Urukukiko rw’ikirenga rwemeje bidasubirwaho itorwa rya Uhuru Kenyatta

Kenya: Urukukiko rw’ikirenga rwemeje bidasubirwaho itorwa rya Uhuru Kenyatta

Editorial 20 Nov 2017
Perezida Kagame yacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza kwibuka Jenoside ku nshuro ya 24

Perezida Kagame yacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza kwibuka Jenoside ku nshuro ya 24

Editorial 07 Apr 2018

2 Ibitekerezo

  1. Yayeli G.
    May 15, 20183:06 pm -

    Muri abagome mukabikorana ubuswa bunaniwe. None se niba azajya kubonana na Macro bikuyeho ko yahanuye indege? Mbese Macro azamugira umwere maze ibyaha byose bijye kuri Kayumba Nyamwasa. Ndabona munamukina ku mubyimba ngo ko ababyeyi be bapfuye!! Ise wa Kayumba yapfanye agahinda karusha ako Rutagabwa rwabyaye Kagame yapfanye?? Nimusigeho… Ntimukajye mwogeza ibidashoboka.

    Nyamara mwitonde niba ariko mutekereza nta kigenda.. Ubu se ko yifatiye kugahanga abafransa ko agiye kujyayo?? Muzavuga kandi ngo: KU BUTUMIRE BWA MUGENZI WE EMMANUEL MACRON , PEREZIDA WA REPUBULIKA Y URWANDA WATOWE N ABATURAGE……ECT…
    Mbese Macro niwe umukeneye cyaneeee…
    Reka turebe ..

    Subiza
    • Ngabo
      May 15, 20189:16 pm -

      Yayeli we, iki gitangaza makuru ya bita ngo yizewe (sourced by DMI fiction lies) bihora ari ibihuha bihimbira ngo baramuke….ibaze Kayumba udashirwa hasi mukanwa kabo yababereye baringa….bamubona muburi technique baba bashaka gucura. Jye mbona ahubwo President Kagame yarakwiye kwitondera aba bantu…kuberako mbona iherezo bazakora ibya Bagosora. Cg bafite gahunda yo kwa mamaza Kayumba?

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Gukabya kw’Akazu ka Museveni biragaragaza itutumba rigamije guhirika ingoma ye

Gukabya kw’Akazu ka Museveni biragaragaza itutumba rigamije guhirika ingoma ye

13 Feb 2019
Uko Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda wapfubye

Uko Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda wapfubye

13 Feb 2019
Bujumbura: Nyuma y’uko bbc itahuye inzu yahindutse ibagiro ry’abantu,  Abanyamahanga  bakomeje kwicwa mu buryo bw’amayobera

Bujumbura: Nyuma y’uko bbc itahuye inzu yahindutse ibagiro ry’abantu, Abanyamahanga bakomeje kwicwa mu buryo bw’amayobera

11 Feb 2019
Mu basilikare 65, Museveni yazamuye mu ntera,  Kandiho wa CMI ntarimo !

Mu basilikare 65, Museveni yazamuye mu ntera, Kandiho wa CMI ntarimo !

08 Feb 2019
Bamwe mu banyarwanda bari baragizwe imbohe na CMI muri Uganda batahutse

Bamwe mu banyarwanda bari baragizwe imbohe na CMI muri Uganda batahutse

07 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Dore Ibyamamare byashyize hanze Amafoto yabo n’Abakunzi babo kuri St Valentine

Dore Ibyamamare byashyize hanze Amafoto yabo n’Abakunzi babo kuri St Valentine

15 Feb 2019
Dusingizimana  yabuze ubufasha  bw’amadolari 1 270$ ngo yitabire umurage Mpuzamahanga wa ba Miss muri Singapul

Dusingizimana  yabuze ubufasha  bw’amadolari 1 270$ ngo yitabire umurage Mpuzamahanga wa ba Miss muri Singapul

14 Feb 2019
Mutesi Jolly ngo ntiyigeze yitukuza; biterwa na camera

Mutesi Jolly ngo ntiyigeze yitukuza; biterwa na camera

13 Feb 2019
Umunyamidelikazi w’umunyarwanda Mimi Mirage uherutse guha imodoka Mwiseneza Josiane yavuze uburyo asa na Tanasha

Umunyamidelikazi w’umunyarwanda Mimi Mirage uherutse guha imodoka Mwiseneza Josiane yavuze uburyo asa na Tanasha

13 Feb 2019
MTN yahembye umwana waririmbye indirimbo ‘God will make a way’ ya Don Moen

MTN yahembye umwana waririmbye indirimbo ‘God will make a way’ ya Don Moen

13 Feb 2019
Nimwiza Meghan ni we Miss Rwanda 2019

Nimwiza Meghan ni we Miss Rwanda 2019

27 Jan 2019
Amakamba atatu ya mbere muri Miss Rwanda 2019 yabonye ba nyirayo

Amakamba atatu ya mbere muri Miss Rwanda 2019 yabonye ba nyirayo

25 Jan 2019

SONDAGE

N'ikihe gihugu uha amahirwe yo gutwara igikombe cy'isi?

View Results

Loading ... Loading ...

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Phones: +250 788350655, +250 788501831
Emails: info@rushyashya.net , rushyashya@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2017, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru