• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
Inkuru zigezweho
  • David Himbara ari gukwirakwiza inyandiko z’ibinyoma k’u Rwanda, abifashijwemo na Museveni kuri ubu babanye nk’Amazi n’Ifu   |   20 Feb 2019

  • Afrika y’epfo habaye umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya cyangwa Osama Bin Laden w’u Rwanda   |   20 Feb 2019

  • Perezida Paul Kagame yavuze ko nyuma y’ibihe bikomeye u Rwanda rwaciyemo, rwahisemo kubakira ku mahitamo y’aho rwifuza kugana   |   19 Feb 2019

  • Umwaka udasanzwe ku ihakana rya Jenoside   |   18 Feb 2019

  • Perezida Kagame yagaragaje aho ibibazo by’umubano w’u Rwanda na Uganda bituruka   |   18 Feb 2019

  • Dore Ibyamamare byashyize hanze Amafoto yabo n’Abakunzi babo kuri St Valentine   |   15 Feb 2019

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Pasiteri Rick Warren yatangaje intambwe eshanu zafasha ababaswe n’ubusambanyi kubiciho burundu

Pasiteri Rick Warren yatangaje intambwe eshanu zafasha ababaswe n’ubusambanyi kubiciho burundu

Editorial 13 Jul 2018 HIRYA NO HINO

Nubwo igishuko cyo kugwa mu cyaha cy’ubusambanyi kimaze kugusha benshi, Pasiteri Rick Warren aributsa ababaswe na cyo ko hakiri amahirwe yo kwihana bigakunda kuko Imana ntihinduka kandi ihora yiteguye kubabarira umunyabyaha wese.

Ubusambanyi mu rubyiruko no gucana inyuma hagati y’abashyingiranwe bikomeje kuba ikibazo cyugarije isi ndetse abantu bamaze kubifata nk’ibintu bisanzwe, nyamara Pasiteri Warren aributsa abakora ibyo bose ko ari icyaha gikomeye imbere y’Imana kandi ko kizanahora ari icyaha kugeza isi irangiye.

Nanone ariko, ngo ntabwo umusambanyi akwiye kumva ko ibye byarangiye maze ngo ahitemo kuba imbata y’ubusambanyi by’iteka ryose. Oya! Rick Warren arabibutsa ko hakiri amahirwe kwihana no kwezwa bagahinduka abaziranenge.

Inzira zatuma umusambanyi acika ku busambanyi bwamubase

Pasiteri Warren avuga ko kwihana ari yo ntambwe ya mbere umusambanyi akwiye gutera abuvamo. Kwihana ubusambanyi ngo ni uguhindura ibitekerezo wari ufite mbere yo kwiroha mu gishuko cy’ubusambanyi. Imyumvire wari ufite ujya gusambana ikwiye kubanza guhinduka. Niba wumvaga ari byiza ukwiye kubanza kubyanga urunuka.

Nyuma yo kwihana no gusaba imbabazi, ngo intabwe ikurikiraho ni iyo kwakira imbabazi z’Imana. Pasiteri Warren aravuga ati: “Imana ihora yiteguye kukubabarira, kukweza no kuguhindura mushya, izagukura mu kimwaro, no kwicuza, ikomore ibikomere bihishe watewe no gusambana, niba rero Imana yakubabariye nawe jya wibabarira, maze wakire imbabazi zayo.”

Guhindura icyerekezo ngo ni yo ntambwe iba ikurikiyeho. Aha ngo uba usabwa guhindura imibereho yawe maze ugatangira kwitoza gukora ibyo Imana ishaka no kwanga icyaha. Ibyo ngo bijyana no gusenga cyane umuntu asaba Imana kumurindira mu bushake bwayo no kumurinda kugwa mu bishuko by’ubusambanyi.

Muri uko guhindura icyerekezo, umuntu ukiri ingaragu ngo aba agomba kwibuka ihame rivuga ko imibonano mpuzabitsina igenewe abashyingiranwe gusa kandi ko akibuka ko ibihabanye n’ibyo bizanira ubikoze ingaruka zikomeye haba ku mubiri, mu ntekerezo, no mu by’umwuka.

Kwiyegurira Imana ngo ni ngombwa cyane kuko ngo mu gihe umuntu atiyeguriye Imana by’ukuri, ntashobora kureka icyaha cy’ubusambanyi burundu kuko ari mu isi yuzuye abantu baryohewe no gukora ibyaha.

Rick Warren ni umupasiteri w’umunyamerika akaba n’umwanditsi w’ibitabo uzwi ku isi yose

Warren aributa abantu ko Imana ariyo yaremye igitsina, bityo ngo ni na yo isobanukiwe neza imikorere yacyo kurusha umuntu. Bityo rero, ngo umuntu naramuka yiyeguriye Imana wese, izamufasha guhangana n’ibishuko bishingiye ku mikorere y’igitsina.

Asoza yibutsa abantu ko nibaramuka bibutse ko imibonano mpuzabitsina hagati y’abahyingiranwe ari yonyine yejejwe, nta kabuza, ubusambanyi mubatarashyingiranwa n’abashyingiranwe baca inyuma abo bashyingiranwe, byose bizahita bihagarara.

Richard Duane wamamaye ku mazina ya “Rick Warren” ni umupasiteri w’umunyamerika akaba n’umwanditsi w’ibitabo. Niwe  muyobozi w’Itorero ryitwa Saddleback Church, akaba ari na we warishinze. Iri torero ribarizwa muri Leta ya California rika riri mu matorero ane akomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ibitabyo bya Rick Warren byahinduye ubuzima bwa benshi. Abantu benshi bamuzi ku gitabo cyitwa Ubuzima bufite intego kiri mu bitabo byagurishijwe cyane ku isi, gusa yanditse ibitabo byinshi.

Uyu mugabo, afite imyemerere irwanya ubutinganyi, akanarwanya itegeko ryemerera abantu gukuramo inda.

Related image
Rick Warren arashishikariza ababaswe n’ubusambanyi gutera intabwe zo kubuvamo
2018-07-13
Editorial

IZINDI NKURU

Umunyamerika w’umutinganyi wari warakoze ubukwe n’umunyarwanda yapfuye

Umunyamerika w’umutinganyi wari warakoze ubukwe n’umunyarwanda yapfuye

Editorial 06 Jun 2017
Abashoferi Bitaba Telefone Banatwaye ibinyabiziga akabo kashobotse

Abashoferi Bitaba Telefone Banatwaye ibinyabiziga akabo kashobotse

Editorial 09 Feb 2018
RDC: Umusirikare wa FARDC yishe abana be babiri na we ahita yirasa

RDC: Umusirikare wa FARDC yishe abana be babiri na we ahita yirasa

Editorial 05 Oct 2018
Umugabo yamenyesheje polisi ko agiye kwica Perezida Trump ntakabuza

Umugabo yamenyesheje polisi ko agiye kwica Perezida Trump ntakabuza

Editorial 06 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Gukabya kw’Akazu ka Museveni biragaragaza itutumba rigamije guhirika ingoma ye

Gukabya kw’Akazu ka Museveni biragaragaza itutumba rigamije guhirika ingoma ye

13 Feb 2019
Uko Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda wapfubye

Uko Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda wapfubye

13 Feb 2019
Bujumbura: Nyuma y’uko bbc itahuye inzu yahindutse ibagiro ry’abantu,  Abanyamahanga  bakomeje kwicwa mu buryo bw’amayobera

Bujumbura: Nyuma y’uko bbc itahuye inzu yahindutse ibagiro ry’abantu, Abanyamahanga bakomeje kwicwa mu buryo bw’amayobera

11 Feb 2019
Mu basilikare 65, Museveni yazamuye mu ntera,  Kandiho wa CMI ntarimo !

Mu basilikare 65, Museveni yazamuye mu ntera, Kandiho wa CMI ntarimo !

08 Feb 2019
Bamwe mu banyarwanda bari baragizwe imbohe na CMI muri Uganda batahutse

Bamwe mu banyarwanda bari baragizwe imbohe na CMI muri Uganda batahutse

07 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Dore Ibyamamare byashyize hanze Amafoto yabo n’Abakunzi babo kuri St Valentine

Dore Ibyamamare byashyize hanze Amafoto yabo n’Abakunzi babo kuri St Valentine

15 Feb 2019
Dusingizimana  yabuze ubufasha  bw’amadolari 1 270$ ngo yitabire umurage Mpuzamahanga wa ba Miss muri Singapul

Dusingizimana  yabuze ubufasha  bw’amadolari 1 270$ ngo yitabire umurage Mpuzamahanga wa ba Miss muri Singapul

14 Feb 2019
Mutesi Jolly ngo ntiyigeze yitukuza; biterwa na camera

Mutesi Jolly ngo ntiyigeze yitukuza; biterwa na camera

13 Feb 2019
Umunyamidelikazi w’umunyarwanda Mimi Mirage uherutse guha imodoka Mwiseneza Josiane yavuze uburyo asa na Tanasha

Umunyamidelikazi w’umunyarwanda Mimi Mirage uherutse guha imodoka Mwiseneza Josiane yavuze uburyo asa na Tanasha

13 Feb 2019
MTN yahembye umwana waririmbye indirimbo ‘God will make a way’ ya Don Moen

MTN yahembye umwana waririmbye indirimbo ‘God will make a way’ ya Don Moen

13 Feb 2019
Nimwiza Meghan ni we Miss Rwanda 2019

Nimwiza Meghan ni we Miss Rwanda 2019

27 Jan 2019
Amakamba atatu ya mbere muri Miss Rwanda 2019 yabonye ba nyirayo

Amakamba atatu ya mbere muri Miss Rwanda 2019 yabonye ba nyirayo

25 Jan 2019

SONDAGE

N'ikihe gihugu uha amahirwe yo gutwara igikombe cy'isi?

View Results

Loading ... Loading ...

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Phones: +250 788350655, +250 788501831
Emails: info@rushyashya.net , rushyashya@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2017, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru