• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
Inkuru zigezweho
  • David Himbara ari gukwirakwiza inyandiko z’ibinyoma k’u Rwanda, abifashijwemo na Museveni kuri ubu babanye nk’Amazi n’Ifu   |   20 Feb 2019

  • Afrika y’epfo habaye umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya cyangwa Osama Bin Laden w’u Rwanda   |   20 Feb 2019

  • Perezida Paul Kagame yavuze ko nyuma y’ibihe bikomeye u Rwanda rwaciyemo, rwahisemo kubakira ku mahitamo y’aho rwifuza kugana   |   19 Feb 2019

  • Umwaka udasanzwe ku ihakana rya Jenoside   |   18 Feb 2019

  • Perezida Kagame yagaragaje aho ibibazo by’umubano w’u Rwanda na Uganda bituruka   |   18 Feb 2019

  • Dore Ibyamamare byashyize hanze Amafoto yabo n’Abakunzi babo kuri St Valentine   |   15 Feb 2019

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nibarize Ingabire Victoire

Nibarize Ingabire Victoire

Editorial 21 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Nyuma y’uko afunguwe kubera imbabazi za Perezida wa Repubulika, Ingabire Victoire Umuhoza yumvikanye ndetse agaragara mu bitangazamakuru avuga ko nta mbabazi yigeze asaba.

Ibi byanteye amatsiko njya gushakisha mbona ibaruwa yandikiye Perezida wa Repubulika amusaba imbabazi, byanteye kwibaza byinshi, ariko ndavuga nti ahari wasanga narasomye nabi.

None, nimwigire hino namwe mumfashe gusesengura iyi baruwa ya Victoire Ingabire Umuhoza yo ku wa 25 Kamena 2018, yandikiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame akamenyesha Minisitiri w’Ubutabera, ifite umutwe ugira uti “Gusaba imbabazi”.

Ingabire atangira iyi baruwa ye yagize ati “Nyakubahwa Perezida, nk’uko biteganywa n’itegeko no 30/2013 ryo ku wa 24/5/2013 ryerekeye imiburanishirije y’imanza z’inshinjabyaha, mu ngingo zaryo, iya 236, 237 na 238 mbandikiye mbasaba kungirira imbabazi ngafungurwa.”

Nsesenguye neza nsanze hano harimo ibintu by’ingenzi bikurikira:

Ingabire ntiyapfuye kwandika, ntabwo yabirose nta n’ubwo yidumbukije ngo asabe imbabazi, yarabanje aratekereza, afata itegeko ry’imiburanishirije y’imanza z’inshinjabyaha, asoma ingingo ku yindi abonamo izimwemerera gusaba imbabazi. Huum! none ngo ntazo yasabye?

“Mbandikiye mbasaba kungirira imbabazi ngafungurwa.” Mu gusesengura aya magambo reka mbanze nkubaze; niko Ingabi, waba warumvise indirimbo Umuhanzi Diplomat yaririmbye mu 2011 yitwa “Ikaramu”?

Niba utarayumvise hari aho yaririmbye ati “Niba mbeshya wanyomoza, uti aha arabeshya, kuko ikaramu nitwe tuzikoresha, si zo zidukoresha […] usabe utazisanga wasinye aho utasomye icyo gihe uzaba wasandaye, utazisararanga wasama.” Yumve hano.

Ni ko ye, ujya gufata urupapuro, ugafata ikaramu, ugashishimura ugira uti “Mbandikiye mbasaba kungirira imbabazi ngafungurwa” ntiwari ukomeje? Warikiniraga se tubimenye? Wari wasomye akantu se? – Nako ndabaza ubusa muri gereza zacu nta biyobyabwenge byinjiramo – numvise unashima ko zikora neza.

Ingabire akomeza agira ati “Nyakubahwa Perezida, imyaka maze muri gereza ari nayo maze ngarutse mu gihugu cyanjye, nabonye igihe gihagije cyo gukurikirana ubuzima bw’Igihugu.”

“Ibyagezweho ni byinshi kandi ntawe utabishima, ndetse ntawutagira inyota n’icyifuzo cyo gushaka gufatanya n’abandi gukomeza kubaka Umuryango Nyarwanda.”

Uti “Ntawutagira inyota”, none se inyota usohokanye ni iyihe? Kuvuga ko utasabye imbabazi? Kuvuga ko ntabyaha wakoze? Kuvuga ko aho waburanye hose utemeye ibyaha? Huum! Imana irihangana koko! Iyi niyo nyota wavugaga yo gukomeza kubaka Umuryango Nyarwanda? Ntumpeho!

Uti “Nta gushidikanya Abanyarwanda twese dushyize hamwe nta cyiza cyo kuri iyi Si tutagiraho uruhare?”

Uti “twese dushyize hamwe”, none se ubu dushyize hamwe koko? Wanditse usaba imbabazi uzihawe uti “ntazo nasabye?” Ko mbona harimo kwivuguruza, kubeshya, kudukinga ibikarito mu maso no kudushyushya imitwe; uku niko gushyira hamwe utuzaniye se?

Mbere yo gusoza yandikiye Perezida ati “Nyakubahwa Perezida, mu bushishozi bwanyu musanze nkwiriye guhabwa imbabazi ngafungurwa, ku ruhande rwanjye niyemeje gufatanya n’abaturarwanda bose guharanira iterambere rirambye mu gihugu cyacu kandi mu mahoro.”

Nubwo mbona hano harimo kwishongora [musanze nkwiriye], wavuze ko ubabariwe ugafungurwa wafatanya n’abandi guharanira iterambere mu mahoro, none uracyakomeje kwishongora nyabu!?

Ubu ntiwabonye ko Perezida wacu ashishoza nk’uko wari wabyanditse mu ibaruwa? Ariko uribuka ibyo wavugiye ku Rwibutso rwa Gisozi ahashyinguye abacu? Nako mu kiganiro cyawe na @LeVif wavuze ngo “La prison n’a brisé ni mon coeur ni ma force. La Victoire de 2010 est toujours la même.” Nzabandora!

Agasoza agira ati “Mbashimiye igisubizo cyiza muzagenera ubusabe bwanjye. Urumuri rw’Uhoraho rukomeze kubayobora.”

Hano usayuka uvuga ko “ushimiye igisubizo cyiza uzagenerwa” kandi koko imbabazi wasabye warazihawe. Uru rumuri rw’Uhoraho wasabye ko rukomeza kuyobora Perezida wacu, rwaramuyoboye kandi ruzakomeza kumuyobora kuko ni Imfura, ni Umuntu Nyamuntu.

Uru rumuri rero, rukurinde ikibi,
Uru rumuri rukurinde ikinyoma,
Uru rumuri rukwibutse ko ugifite imyaka 7 imbere yawe yo kwitwara neza,
Uru rumuri kandi rukwibutse ko nyuma y’iyo myaka 7 uzitwara neza indi myaka 5 kugira ngo uhanagurweho ubusembwa!

Ingabi, unkundire unsubize.

Iki ni igitekerezo bwite cy’umusomyi wacu Ruzindana Rugasaguhunga

 

Ingabire Victoire akomeje kwibazwaho byinshi nyuma yo kurekurwa ku mbabazi za Perezida

Ibaruwa Ingabire yandikiye Perezida Kagame asaba imbabazi

 

 

 

2018-09-21
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi : Abana babiri bacukuriwe imva yo kubahambamo ari bazima.

Burundi : Abana babiri bacukuriwe imva yo kubahambamo ari bazima.

Editorial 17 Jan 2018
Kayumba Rugema yatawe muri yombi

Kayumba Rugema yatawe muri yombi

Editorial 07 Jun 2018
Afurika y’Epfo : Abanyarwanda  bakiranye urugwiro Perezida Kagame, RNC  [ Ibigarasha ] bikwira imishwaro

Afurika y’Epfo : Abanyarwanda bakiranye urugwiro Perezida Kagame, RNC [ Ibigarasha ] bikwira imishwaro

Editorial 27 Jul 2018
Bujumbura: Nyuma y’uko bbc itahuye inzu yahindutse ibagiro ry’abantu,  Abanyamahanga  bakomeje kwicwa mu buryo bw’amayobera

Bujumbura: Nyuma y’uko bbc itahuye inzu yahindutse ibagiro ry’abantu, Abanyamahanga bakomeje kwicwa mu buryo bw’amayobera

Editorial 11 Feb 2019

4 Ibitekerezo

  1. Ngomijana
    September 21, 20185:39 pm -

    Aliko izi mpaka zose zimaze. He pardonned her that’s it! Niba uyu mutegs rugoli ahakana ko ntamabazi yasabye ibyo biramureba. Let’s move on. « Dutekereze neza ».
    Peace

    Subiza
  2. Ingabire Victoire Umuhoza
    September 21, 20187:13 pm -

    Ariko Kukomeza Kunkanga Ninde Wakubwiyeko Njyewe Ingabire Ngirubwoba? Ibirego Byose Ukomeje Kundambura Imbere, Haricyo Utarunziho Ariko Noneho Reka Nkikubwire Nagiye Gusiga Umugabo Wanjye Nabana Banjye Nakundaga Niyemeje Guhangana Nubuzima Bwose Nzasanga Murwanda Kumbwira Gereza Rero Ndumva Ntacyanterubwoba Kirimo Sibye Nogufungwa Nogupfa Byashaka Bikazamo Ariko Abanyamuryango Bacu Bagakomeza Kandi Nsobanureho Gato Kugusaba Imbabazi Njye Nanubu Ndabihamya Ntambabazi Nasabye Ahubwo Ujye Umenya Polotiki Iyariyo Ahubwo Abanyamuryango Banjye Mwese Muhumure Ntimugirubwoba Gufunga Ingabire Siko Guhagarika Ishyaka Abandi Bazakomeza Bakore

    Subiza
  3. Sema Halelua
    September 22, 201810:52 am -

    Arikose Mbaze Itegeko Rivuga Iki? Mukurikize Itegeko Ibindi Tubiharire Ingabire Nakagame Wamuhaye Imbabazi Ibyapolotiki Sinabyitambikara. Gusa Muzirinde Gusubiza Urwanda Rwace Habi, Turishakira Amahoro

    Subiza
  4. Gasana baptiste
    September 22, 20182:03 pm -

    Hapfuye abagabo bazize ubusa naho wowe naho wapfa ntacyo byaba bivuze nubundi ntakindi utuzaniye uretse ingengabitekerezo no kugumura abanyarwanda urabeshya turakuzi uri virus mbi uzi kuvuga uberegeza hubagurika gusa.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Gukabya kw’Akazu ka Museveni biragaragaza itutumba rigamije guhirika ingoma ye

Gukabya kw’Akazu ka Museveni biragaragaza itutumba rigamije guhirika ingoma ye

13 Feb 2019
Uko Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda wapfubye

Uko Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda wapfubye

13 Feb 2019
Bujumbura: Nyuma y’uko bbc itahuye inzu yahindutse ibagiro ry’abantu,  Abanyamahanga  bakomeje kwicwa mu buryo bw’amayobera

Bujumbura: Nyuma y’uko bbc itahuye inzu yahindutse ibagiro ry’abantu, Abanyamahanga bakomeje kwicwa mu buryo bw’amayobera

11 Feb 2019
Mu basilikare 65, Museveni yazamuye mu ntera,  Kandiho wa CMI ntarimo !

Mu basilikare 65, Museveni yazamuye mu ntera, Kandiho wa CMI ntarimo !

08 Feb 2019
Bamwe mu banyarwanda bari baragizwe imbohe na CMI muri Uganda batahutse

Bamwe mu banyarwanda bari baragizwe imbohe na CMI muri Uganda batahutse

07 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Dore Ibyamamare byashyize hanze Amafoto yabo n’Abakunzi babo kuri St Valentine

Dore Ibyamamare byashyize hanze Amafoto yabo n’Abakunzi babo kuri St Valentine

15 Feb 2019
Dusingizimana  yabuze ubufasha  bw’amadolari 1 270$ ngo yitabire umurage Mpuzamahanga wa ba Miss muri Singapul

Dusingizimana  yabuze ubufasha  bw’amadolari 1 270$ ngo yitabire umurage Mpuzamahanga wa ba Miss muri Singapul

14 Feb 2019
Mutesi Jolly ngo ntiyigeze yitukuza; biterwa na camera

Mutesi Jolly ngo ntiyigeze yitukuza; biterwa na camera

13 Feb 2019
Umunyamidelikazi w’umunyarwanda Mimi Mirage uherutse guha imodoka Mwiseneza Josiane yavuze uburyo asa na Tanasha

Umunyamidelikazi w’umunyarwanda Mimi Mirage uherutse guha imodoka Mwiseneza Josiane yavuze uburyo asa na Tanasha

13 Feb 2019
MTN yahembye umwana waririmbye indirimbo ‘God will make a way’ ya Don Moen

MTN yahembye umwana waririmbye indirimbo ‘God will make a way’ ya Don Moen

13 Feb 2019
Nimwiza Meghan ni we Miss Rwanda 2019

Nimwiza Meghan ni we Miss Rwanda 2019

27 Jan 2019
Amakamba atatu ya mbere muri Miss Rwanda 2019 yabonye ba nyirayo

Amakamba atatu ya mbere muri Miss Rwanda 2019 yabonye ba nyirayo

25 Jan 2019

SONDAGE

N'ikihe gihugu uha amahirwe yo gutwara igikombe cy'isi?

View Results

Loading ... Loading ...

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Phones: +250 788350655, +250 788501831
Emails: info@rushyashya.net , rushyashya@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2017, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru