• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
Inkuru zigezweho
  • David Himbara ari gukwirakwiza inyandiko z’ibinyoma k’u Rwanda, abifashijwemo na Museveni kuri ubu babanye nk’Amazi n’Ifu   |   20 Feb 2019

  • Afrika y’epfo habaye umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya cyangwa Osama Bin Laden w’u Rwanda   |   20 Feb 2019

  • Perezida Paul Kagame yavuze ko nyuma y’ibihe bikomeye u Rwanda rwaciyemo, rwahisemo kubakira ku mahitamo y’aho rwifuza kugana   |   19 Feb 2019

  • Umwaka udasanzwe ku ihakana rya Jenoside   |   18 Feb 2019

  • Perezida Kagame yagaragaje aho ibibazo by’umubano w’u Rwanda na Uganda bituruka   |   18 Feb 2019

  • Dore Ibyamamare byashyize hanze Amafoto yabo n’Abakunzi babo kuri St Valentine   |   15 Feb 2019

 
You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»Uko Gén. Prime Niyongabo, Agemura Ibiryo, Intwaro N’ibikoresho, N’uko Atanga Imiti Mu Nkambi Y’imyitozo Igamije Gutera U Rwanda.

Uko Gén. Prime Niyongabo, Agemura Ibiryo, Intwaro N’ibikoresho, N’uko Atanga Imiti Mu Nkambi Y’imyitozo Igamije Gutera U Rwanda.

Editorial 22 Jan 2019 INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Hari ibihamya bifatika ko u Burundi na Uganda bafitanye umugambi mubisha ku buyobozi bw’u Rwanda

Uganda  n’ u Burundi bashyigikiye byimazeyo ivuka ry’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda,  RNC (Rwanda National Congres) buyobowe na Gén Kayumba Nyamwasa.

Ubutegetsi buriho mu Burundi bwo bushyigikiye byimazeyo by’umwihariko guha ubushobozi umutwe w’iterabwoba FDLR (Forces Democratique de Libération du Rwanda).

Indorerezi zisesengura ibijyanye na Politiki mu Karere basanga bamwe mu bategetsi b’ibyo bihugu by’Akarere banyura ku ruhande ibibazo by’ingutu byugarije igihugu cyabo imbere, bakoresha amayeri yo kunyuranya n’u Rwanda kuko rugerageza gusiba icyuho rugana ku iterambere bikaba bihabanye kure n’abatarwifuriza amahoro hirya no hino.

Generali  Gervais Ndirakobuca bahimba Ndakugarika, uvuga rikijyana mu butegetsi bw’u Burundi ku isonga

Umutwe w’iterabwoba wa  FDLR  umaze iminsi mu mahugurwa i Burundi naho  RNC igakorera  imyitozo muri  Kivu [ RDC ] n’i Bugande.

Intagondwa za FDLR zishinzwe  umutekano usesuye wihariye wa Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza

Ese Perezida Nkurunziza  ntacyizere n’umutekano agifitiye ingabo ze kuburyo  asigaye yitabaza interahamwe kuko kugeza ubu  yabahaye n’indangamuntu z’u Burundi kandi bashyirwa no mu gisirikari kumugaragaro , aya makuru yagiye hanze avuzwe  n’umwe mu bari bashinzwe umutekano wa Perezida, abitangariza  igitangazamakuru cyitwa Téle Renaissance cyo mu Burundi.

Umuntu yakwibaza, icyaba cyari cyazanye Perezida Museveni mu gihe giherutse i Kigali.

Ikinyamakuru cyitwa Bwiza ku wa 06 Mutarama 2018 cyavuze ko u Burundi ku bufatanye n’u Bugande imyitozo ikomeje ku rubyiruko rw’Abanyarwanda batoragura hirya no hino mu impunzi ziherereye mu Bugande.

Izo nkambi zahindutse ihahiro ry’ishyaka rya RNC ishyigikiwe na serivice y’ubutasi ya gisirikari [ CMI ] bakora ubukangurambaga ku rubyiruko kugira ngo bayoboke aho bakorera imyitozo y’inyeshyamba ziyobowe na RNC yahagize icyicaro, bamwe bari muri Kongo Kinshasa mu Intara ya Sud Kivu, mu misozi yo mu Minembwe igoye kugerayo, abandi bakaba bari mu Intara y’Iburasirazuba bwa Nile mu Buganda.

Ese  Museveni azajya ku rugamba kurwanya u Rwanda n’umuhungu we Maj. Gén Muhozi Kaneirugaba (iburyo) atabishyigikiye n’ibintu bitumvikana.

Hari abibaza impamvu  yo gushwana kubari bafitanye ubumwe n’ibisanira by’ubushuti bw’ibihugu u Rwanda n’u Bugande

Amakuru aturuka mu inkambi y’imyitozo y’ibanga mu Burasirazuba bwa Nile i Buganda agaragaza ko u Burundi, binyuze ku bubasha bwatanzwe na Gén. Prime Niyongabo [ Umugaba w’Ingabo]  Major Jeneral w’Ingabo z’u Burundi, ko agemura ibiryo, intwaro n’ibikoresho, n’uko atanga imiti akabigeza mu nkambi z’imyitozo,  ashyigikira kandi akakirwa n’Inzego  z’ubutasi z’igihugu cy’Ubugande (CMI)’’, nk’uko byakomeje kuvugwa ko  inzego z’ubutasi z’u Bugande zifite uruhare runini n’inshingano haba mu mitegurire y’izo nyeshyamba ziyobowe na Kayumba Nyamwasa uyoboye RNC. Bidasubirwaho, u Burundi bushishikajwe  no gukora mujisho ingabo z’u Rwanda, gufasha no  gukorana umuhate w’intambara ku barwanya u Rwanda barimo na FLN ya Calixte Nsankara.

Ikibi kurushaho, ni Ubutegetsi bw’u Bugande ku bufatanye n’inzego z’ubutasi, bakomeje gushimuta Abanyarwanda muri Uganda no kubakorera iyica rubozo , ari nako  bayobya  urubyiruko rw’abanyarwanda batuye mu inkambi z’impunzi za Nyakivale na Bweyale, Kiryandongo  bagomba kwinjira mu inyeshyamba za RNC.

Ku  isonga ry’abacura uwo mugambi hari Major Habib Mudathir ndetse na Capt Charles Sibo kuko ari bo bajyana  urubyiruko mu inkambi z’imyitozo mu Burasirazuba bwa Nile i Buganda buherereye mu Majyaruguru y’u Buganda mu inguni ihana umupaka n’Amajyepfo ya Sudani.

Amakuru avuga ko indi nkambi y’imyitozo ya gisirikari ya RNC iherereye mu misozi igoranye miremire ya Minembwe muri Kongo,  ikaba iyobowe n’ubutegetsi bukuru bwa gisirikari witwa Kanyemera Claude, Ruhinda Boso ndetse na Karemera Alex. Uwo uheruka akorana bya hafi akavugana n’umuhuzabikorwa mukuru ushinzwe ibikorwa bijyanye n’ibikoresho n’imitegurire ya gisirikari.

Ibyiciro bitandukanye bihuje umugambi ari byo FDLR bashyigikiwe bahereye mu Burundi

Umuntu ashobora kwibaza isano iri hagati ya FDLR na RNC, iki  ni ikibazo umuntu wese ashobora kwibaza, gusa byarabaye  ko uwo mutwe wa FDLR udacana uwaka n’umututsi  bisungana, ariko bo bashyigikiwe na Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza ndetse n’abategetsi bakuru b’I Burundi naho RNC ishyigikiwe na Museveni wanze urunuka ubuyobozi bw’u Rwanda.

Iyu mutwe dasanzwe  wa FDLR wagiye mu Burundi ikubutse mu inkambi ya gisirikari ya FDLR y’I Kilembwe, Minembwe na Kafulo, barinjiye bashyirwa mu ingabo z’u Buruindi ku wa 01 Kanama 2015 ku butumire bwa Gén  Ndakugarika mu gihe yari ahitwa Uvira mu Intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Iryo tsinda ry’interahamwe + FDLR riherereye mu inkambi ya Muzinda, inkambi ya Mujejuru ndetse n’abashinzwe kurinda igihugu bita BSP (Garde Republicaine) bakaba bayobowe na Lt Col Sefu Bora, Barukwege Léonard ndetse n’uwitwa Lukusa  Salif.

FDLR

Abo uko ari batatu bahoze mubarindaga Habyarimana [ GP] ni bo bategetsi bashinzwe kurinda Perezida Pierre Nkurunziza, nk’uko byemejwe n’igitangazamakuru Télé Rénaissance cy’I Burundi nyuma y’uko  bibajijwe n’umwe mu abasirikari barindaga Nkurunziza akaba atarashatse kwigaragaza kubera umutekano we bwite.

Umunyarwanda witwa Esdras Butare, ushinzwe kwinjiza abantu muri FDLR mu igisirikari cy’u Burundi, abajijwe  iki kibazo yashubije ko ari igitonyanga cy’imitwe ya FDLR binjije mu Burundi ku wa 01 Kanama 2015 mu gihe Ndimurwimo JP, Kwizera Léonard, Habarugira Benjamin, Hatungimana, Gilbert, Bayubahe, Barukwege, Pascal, Habarugira, Bahati, Lukusa, Salif, Masabo Egide, Hakizimana Ildephonse, Bahati Juma, Madef Bénoit, Byamungu Victor, Habimana, Kwizera Léonard, Nsabimana Barekebavuge Bosco, Sefu Bora na Kananga Luka. Ayo mazina ntabwo yari asanzwe ariyo  bitwaga, bamwe, bayahawe y’inyongera igihe bahabwaga akarangamuntu k’u Burundi kugira ngo binjizwe mu girisirikari cy’u Burundi, nkuko uwo musirikari yakomeje abivuga.

Uwo musirikari yavuze  ko amwe mu amazina akomeye ari yo Alain Guillaume Bunyoni, Pascal Barandagiye, Marius Ngendabanka, Ndakugarika, Gahomera, Willy Nyamwitwe, Audace Nduwumunsi, Wakenya, Steve, umuyobozi w’urwego rw’iperereza, boherezaga interahamwe kwinjizwa mu gisirikari cy’u Burundi.

Bizwi ko kuva kera, ubutegetsi bwa FDLR bwisunze abari abategetsi babo, buri kompanyi ya gisirikari mu Burundi y’abantu 140 hagomba byanze bikunze interahamwe ifite umwanya wa Komanda wungirije, ibyo ni ibyavuzwe n’umwe mu basobanukiwe neza imiterere iriho ya gisirikari mu Burundi yerekana ko uko guhuza bishobora  kuba umutwaro uremereye w’ibitero ku Rwanda.

Bitewe n’imyitozo ya gisirikari ihoraho ya FDLR mu Burundi n’inkambi y’imyitozo ya RNC mu Buganda no muri Kongo Kinshasa, bigaragara ko hari isano riri hagati y’ibyo bihugu, icya kabiri, kuba kandi hari umubare w’abafaransa mu mushinga ucukura Peteroli muri ako gace kose k’ amajyaruguru y’uburengerazuba bwa Uganda ntabwo byakoroshya urwikekwe ruhembera mu karere ku batifuriza u Rwanda ibyiza.

Ni irihe somo umuntu yabikuramo?

Abasesenguzi mu bijyanye na Politiki y’Akarere basanga ko Museveni akina umukino mubi we kimwe na mugenzi we w’u Burundi bafite igisirikari kitari icyo umwuga kidafite disipuline, abo ni abasesenguzi batashatse gushyira hanze amazina yabo, ‘‘kandi Museveni azongera kwitoza mu mwaka wa 2021 mu buryo atagikunzwe no kwemerwa n’Abagande. Ashishikajwe no kubyutsa imvururu n’urwikekwe hagati y’u Rwanda n’u Burundi, kugira ngo akomeze kugundira ubutegetsi, nkuko bivugwa n’abo basesenguzi.

Kayumba na Perezida Museveni

Undi musesenguzi ashima imyitwarire y’u Rwanda muri iki kibazo n’ubunyamwuga mu Ingabo z’u Rwanda [ RDF ] kuko ari intangarugero mu buyobozi bwa Perezida Paul Kagame ukunzwe muri iki gihe. Akaba adashobora kwihanganira abahungabanya umutekano n’imbaraga zakoreshejwe ku iterambere ry’igihugu.

Ku rundi ruhande, abo RNC  yihererana ibizeza ibitangaza  n’ubundi ni abari badashobotse  mu myitwarire myiza iranga umunyarwanda,  Kayumba nabo bari kumwe ntabwo bafite kuzagera ku itsinzi y’urugamba, nkuko byagiye bigarukwaho n’abasesenguzi ba Politiki, kuko bagiye berekana urwango ruhemberwa na Perezida Museveni ku nyungu ze bwite  n’ubucuti n’uwigeze kuba jenerali Kayumba Nyamwasa akitandukanya n’ubuyobozi bwo mu Rwanda,  icyo  gusa  n’ ikimenyetso cyo gutsindwa kandi ko adashobora kurota  yatsinda urugamba.

2019-01-22
Editorial

IZINDI NKURU

Amatiku, gutukana bya gishumba no gukorera mu dutsiko  nibyo byaranze  RNC muri 2016

Amatiku, gutukana bya gishumba no gukorera mu dutsiko nibyo byaranze RNC muri 2016

Editorial 25 Dec 2016
Nyamirambo : Uwari utwaye imodoka y’abacungagereza yishe umuntu ariruka, Polisi imucakira  yiyoberanyije

Nyamirambo : Uwari utwaye imodoka y’abacungagereza yishe umuntu ariruka, Polisi imucakira yiyoberanyije

Editorial 27 Dec 2016
Museveni aremeza ko igipolisi cye kimaze gucengerwamo n’abanyabyaha benshi

Museveni aremeza ko igipolisi cye kimaze gucengerwamo n’abanyabyaha benshi

Editorial 21 Mar 2017
Bamwe mu bahawe amapeti na Gen. Kale Kayihura bayambuwe

Bamwe mu bahawe amapeti na Gen. Kale Kayihura bayambuwe

Editorial 28 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Gukabya kw’Akazu ka Museveni biragaragaza itutumba rigamije guhirika ingoma ye

Gukabya kw’Akazu ka Museveni biragaragaza itutumba rigamije guhirika ingoma ye

13 Feb 2019
Uko Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda wapfubye

Uko Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda wapfubye

13 Feb 2019
Bujumbura: Nyuma y’uko bbc itahuye inzu yahindutse ibagiro ry’abantu,  Abanyamahanga  bakomeje kwicwa mu buryo bw’amayobera

Bujumbura: Nyuma y’uko bbc itahuye inzu yahindutse ibagiro ry’abantu, Abanyamahanga bakomeje kwicwa mu buryo bw’amayobera

11 Feb 2019
Mu basilikare 65, Museveni yazamuye mu ntera,  Kandiho wa CMI ntarimo !

Mu basilikare 65, Museveni yazamuye mu ntera, Kandiho wa CMI ntarimo !

08 Feb 2019
Bamwe mu banyarwanda bari baragizwe imbohe na CMI muri Uganda batahutse

Bamwe mu banyarwanda bari baragizwe imbohe na CMI muri Uganda batahutse

07 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Dore Ibyamamare byashyize hanze Amafoto yabo n’Abakunzi babo kuri St Valentine

Dore Ibyamamare byashyize hanze Amafoto yabo n’Abakunzi babo kuri St Valentine

15 Feb 2019
Dusingizimana  yabuze ubufasha  bw’amadolari 1 270$ ngo yitabire umurage Mpuzamahanga wa ba Miss muri Singapul

Dusingizimana  yabuze ubufasha  bw’amadolari 1 270$ ngo yitabire umurage Mpuzamahanga wa ba Miss muri Singapul

14 Feb 2019
Mutesi Jolly ngo ntiyigeze yitukuza; biterwa na camera

Mutesi Jolly ngo ntiyigeze yitukuza; biterwa na camera

13 Feb 2019
Umunyamidelikazi w’umunyarwanda Mimi Mirage uherutse guha imodoka Mwiseneza Josiane yavuze uburyo asa na Tanasha

Umunyamidelikazi w’umunyarwanda Mimi Mirage uherutse guha imodoka Mwiseneza Josiane yavuze uburyo asa na Tanasha

13 Feb 2019
MTN yahembye umwana waririmbye indirimbo ‘God will make a way’ ya Don Moen

MTN yahembye umwana waririmbye indirimbo ‘God will make a way’ ya Don Moen

13 Feb 2019
Nimwiza Meghan ni we Miss Rwanda 2019

Nimwiza Meghan ni we Miss Rwanda 2019

27 Jan 2019
Amakamba atatu ya mbere muri Miss Rwanda 2019 yabonye ba nyirayo

Amakamba atatu ya mbere muri Miss Rwanda 2019 yabonye ba nyirayo

25 Jan 2019

SONDAGE

N'ikihe gihugu uha amahirwe yo gutwara igikombe cy'isi?

View Results

Loading ... Loading ...

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Phones: +250 788350655, +250 788501831
Emails: info@rushyashya.net , rushyashya@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2017, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru