LATEST NEWS
Amakuru
Abakozi 10 b’ibitaro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo
Publish Date: vendredi 13 mai 2016
VISITS :2398
By Admin

Abakozi 10 b’ibitaro bya Kirehe, Huye na Nyamasheke batawe muri yombi ku italiki ya 11 Gicurasi bakekwaho gukoresha nabi imitungo y’ibitaro bakoreraga

Abakekwa, barimo abahoze bayobora cyangwa bakiyobora ibitaro, abacungamari, abashinzwe abakozi n’abagenzuzi, bakaba bakekwaho kunyereza no gukoresha nabi agera kuri miliyoni 800 z’amanyarwanda.

Batanu muri abo bafashwe bagikorwaho iperereza ku bitaro bya Kirehe, barimo uwahoze abiyobora, Dr. Jean Nepomscene Uwiringiyemungu, Zophonie Gapingi Hakizimana wari ushinzwe abakozi, umucungamari witwa Mukantagara Angelique, umugenzuzi witwa Niyonzima Tadeyo ndetse n’ushinzwe imirire witwa Dukuzeyezu Diogene.

Bivugwako amafaranga yaburiwe irengero ku bitaro bya Kirehe hakoreshejwe impapuro mpimbano.

Ku bitaro bya Kibogora mu karere ka Nyamasheke, abakozi batatu babyo barimo umuyobozi wabyo, Dr. Nsabimana Damien, ushinzwe ubuyobozi witwa Kadogo Aimable ndetse n’umucungamari witwa Izabiriza Bernadette, ubu bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga.

Hagati aho kandi, ku bitaro bya Nyanza, uwahoze ari umucungamari wabyo witwa Mukamana Damarce nawe yatawe muri yombi hamwe n’undi wahoze ari umucungamari muri ibyo bitaro witwa Umutesi Placidie, nyuma y’igenzura ryakozwe na Minisiteri y’Ubuzima kuri ibyo bitaro.

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yagize ati :”Kurwanya no gukumira ibijyanye na ruswa no kunyereza ibya rubanda, ni bimwe mu bigize akazi kacu ka buri munsi.”

Yongeyeho ati :” Dukurikirana kandi tukarwanya ibyaha byose , iyo hatanzwe amakuru, biciye mu igenzura cyangwa mu bundi buryo bwose harimo n’abaduha amakuru, ko hari ufite aho ahuriye na ruswa cyangwa ibindi byaha, dutabara byihuse.”

ACP Twahirwa yavuze ko kurwanya ruswa biri mu byo Polisi ishyize imbere ari nayo mpamvu yashyizeho umutwe wihariye wo kurwanya ruswa n’ibyaha bimunga umutungo .

Yarangije agira ati :” Turimo gukorana n’izindi nzego zirimo izishinzwe igenzuramutungo kugira ngo hatazagira inyereza narimwe ridakurikiranwa.”

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impanuka y’imodoka yari itwawe n’ukekwaho ubusinzi yahitanye batatu barapfa, abandi barakomereka

Impanuka y’imodoka yari itwawe n’ukekwaho ubusinzi yahitanye batatu barapfa,...

Jean Sayinzoga yashyinguwe mu cyubahiro (Amafoto)

Jean Sayinzoga yashyinguwe mu cyubahiro (Amafoto)

Bernard Munyagishari yakatiwe gufungwa burundu

Bernard Munyagishari yakatiwe gufungwa burundu

Icyiciro cya kabiri cy’abanyamakuru cyatangiye Itorero i Nkumba

Icyiciro cya kabiri cy’abanyamakuru cyatangiye Itorero i Nkumba

Ibuka yanenze ibihano bihabwa abagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside

Ibuka yanenze ibihano bihabwa abagaragaza ingengabitekerezo ya...

NEW POSTS
Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

25-07-2017

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

21-07-2017

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

14-07-2017

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

12-07-2017

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...