LATEST NEWS
Amakuru
Abayoboke ba Enihakore Pentecost Ministry biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya ibyaha
Publish Date: lundi 27 juin 2016
VISITS :655
By Admin

Abayoboke ba Enihakore Pentecot Ministry bagera kuri 400 bo mu murenge wa Gahanga, ho mu karere ka Kicukiro biyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Ibi babyiyemeje ku itariki 25 Kamena mu nama bagiranye n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere, Inspector of Police (IP) Hamdun Twizeyimana.

Ikiganiro yagiranye na bo cyabereye mu kagari ka Karembure, kikaba cyari kigamije kubasobanurira uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano.

Umuyobozi w’iri torero muri uyu murenge, Pasiteri Nyandwi Emmanuel yagize ati :"Gukumira ibyaha biri mu mahame y’Itorero ryacu. Urumva ko inama nk’iyi ari ingirakamaro kuko ibyo dukora bifite aho bihurira n’inshingano za Polisi y’u Rwanda."

Yakomeje agira ati :"Mbere y’uko abantu baba abayoboke bacu ni abenegihugu. Inshingano zacu nk’abayobozi mu itorero ryacu ni ukubigisha kwirinda icyaha aho kiva kikagera kugira ngo babe Abakristu nyabo bafitiye akamaro imiryango yabo n’igihugu muri rusange."

Yashimye Polisi y’u Rwanda kubera ko yita ku cyatuma imibereho y’abayoboke b’iri torero muri uyu murenge irushaho kuba myiza, maze ayizeza ko bazafatanya na yo kurwanya ibiyobyabwenge n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakangurira abayoboke babo ndetse n’abandi kubyirinda.

IP Twizeyimana yabwiye abo bayoboke b’iri torero ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’ibindi byaha nko gusambanya abana no gufata ku ngufu bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge nka Kanyanga n’urumogi, maze abasaba kubyirinda kandi bagatanga amakuru y’ababinywa, ababicuruza, n’ababitunda.

IP Twizeyimana yasoje ashimira abitabiriye inama ngo bashobore kuganira uburyo umuryango nyarwanda wabaho utekanye anabasaba gukomeza gushimangira ubwo bufatanye cyane bicishijwe mu bukangurambaga.


RNP

IBITEKEREZO
Mike

Nta gitangaza ko no mu miryango ya bamwe mu bayoboke b'amadini atandakanye hashobora kubamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'abishora mu biyobyabwenge. Abayobozi bayo bakwiye kujya basobanurira abayoboke babo ingaruka zabyo ; kandi bakabakangurira kubyirinda no gutanga amakuru abyerekeye.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ibuka yanenze ibihano bihabwa abagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside

Ibuka yanenze ibihano bihabwa abagaragaza ingengabitekerezo ya...

Minisiteri y’Uburezi yahagaritse amashami atatu ya Kaminuza ya Gitwe, abanyeshuri basabwa gutaha

Minisiteri y’Uburezi yahagaritse amashami atatu ya Kaminuza ya Gitwe,...

Iradukunda Elsa ni we wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2017

Iradukunda Elsa ni we wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2017

Umujenosideri Julienne SEBAGABO yafatiwe mu Rwanda agerageza gusubira muri Norvege

Umujenosideri Julienne SEBAGABO yafatiwe mu Rwanda agerageza gusubira muri...

Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wasesekaye i Kigali ( Yavuguruwe )

Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wasesekaye i Kigali ( Yavuguruwe...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...