LATEST NEWS
Amakuru
Byinshi utari uzi kuri Noheli y’Abakirisitu
Publish Date: vendredi 25 décembre 2015
VISITS :1552
By Admin

Kuri uyu wa gatanu tariki 25/12/2015 ni Umunsi mukuru wa Noel , umunsi ufite igisobanuro gihambaye mu buzima bw’abakirisitu bose ku isi.

Impamvu nta yindi, ni uko kuri uyu munsi wa 25 Ukuboza ari bwo hizihizwa ivuka rya YeZu w’i Nazareti, ari na we shingiro ry’ubukirisitu.

Gusa iyo urebye muri Bibiliya, igitabo cyera kirimo ijambo abakirisitu bavuga ko ryahumetswe n’Imana ndetse kikaba ari na cyo kibumbatiye amahame yose ya gikirisitu, usanga nta hantu hagaragara ko Yezu yavutse kuri iyi tariki, ndetse nta Noheli irimo.

Ibi byatuma wibaza inkomoko nyayo ya Noheli, n’ubwo abenshi bazi ko kuri uyu munsi ari wo Yezu Kristu yavutseho koko.

Abantu bavuga byinshi ku nkomoko ya Noheli Abakirisitu bizihiza buri mwaka. Nk’uko imbuga za noel-vert.com na Wikipedia zibitangaza, ngo Noheli ryaba ari ijambo rikomoka ku magambo abiri akomoka muri Gaule, (akarere kari karigaruriwe n’abaromani kuri ubu ni Ubufaransa, Ububiligi ndetse na Luxembourg), ari yo Noio bisobanura ikintu gishya, ndetse na Hel, bisobanura izuba.

Ngo aya magambo yahuzwaga bashaka kuvuga kugaruka kw’izuba nyuma y’igihe cy’imvura n’ubukonje. Na ho mu cyinyejana cya mbere, mbere ya Yezu Kristo, mu bwami bw’i Rome hizihizwaga umunsi w’ikigirwamana Mithra bishatse kuvuga “Izuba ridatsindwa”, ku wa 25 Ukuboza, aho habagwaga ikimasa mu kwizihiza uwo munsi.

Ku bakirisitu, kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli ntibyabagaho, ngo mu kinyejana cya kabiri ni bwo kiriziya yatangiye gushakisha umunsi nyawo w’ivuka rya Yezu, uwo ivanjiri itavugagaho na gato.

Kubura inyandiko zigaragaza igihe Yezu yavukiye, byatumye kiriziya ihitamo umunsi wizihizwagaho imigenzo ya gipagani, kugira ngo bayiburizemo.

Mu mwaka wa 330, ni bwo umwami w’abami Constantin yashyizeho umunsi wa 25 Ukuboza nka Noheli y’abakirisitu, hanyuma biza kwemezwa burundu na Papa Liberius ko ari wo munsi nyawo wo kwizihizaho isabukuru y’amavuko ya Yezu Kristo.

Ngo icyo gihe, abo mu bindi bihugu by’i Burayi bo bizihizaga ivuka rya Yezu ku wa 6 Mutarama, baje kuyoboka na bo iyo tariki ya Rome babikesheje umutagatifu Grégoire de Nazianze.

Mu mwaka wa 425, umwami w’abami Théodose yahariye umunsi wa 25 Ukuboza isabukuru y’amavuko ya Yezu Kristu, anakuraho indi mihango ya gipagani yari isanzwe yizihizwa kuri uwo munsi.

Mu mwaka wa 529, kwizihiza Noheli byagizwe itegeko n’umwami w’abami Justinien, ndetse na misa y’igitaramo cya Noheli iba mu ijoro ryo ku wa 24 Ukuboza ni bwo yatangijwe.

Kuri ubu, Noheli ntikiri gusa umunsi mukuru wa gikirisitu ahubwo wabaye nk’uburyo bwo guhuza imiryango, guha abana impano ndetse no kwishima muri rusange.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO
Kayira

Aha !Byaribyiza Nuko Babihinduye.Abantu ! Ntawamenya.

gedeon

ubwose sukongera kubyo dusoma kandi mubyahishuwe lbice22:18 hatubuza kongeraho


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yihanganishije Abanyacuba nyuma yo kubura umukambwe Fidel Castro

Kagame yihanganishije Abanyacuba nyuma yo kubura umukambwe Fidel...

Nyaruguru:Umusaza w’imyaka 70 yiciwe iwe n’abantu bataramenyekana

Nyaruguru:Umusaza w’imyaka 70 yiciwe iwe n’abantu bataramenyekana

Intara y’Iburasirazuba : Imikwabu itandukanye yafashe ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda

Intara y’Iburasirazuba : Imikwabu itandukanye yafashe ibiyobyabwenge...

Perezida Kagame yakiriye indahiro za Depite Bitunguremye, Kalinijabo na Mukamana bose bakomoka muri RPF- Inkotanyi.

Perezida Kagame yakiriye indahiro za Depite Bitunguremye, Kalinijabo na...

Komisiyo y’Igihugu y’amatora yasimbuje abadepite batatu barimo Depite Nyandwi Désiré witabye Imana

Komisiyo y’Igihugu y’amatora yasimbuje abadepite batatu barimo Depite Nyandwi...

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...