LATEST NEWS
Amakuru
Gukosora inkuru yasohotse kuri Rushyashya
Publish Date: mercredi 16 décembre 2015
VISITS :5035
By Admin

Nyuma y’inkuru twasohoye muri Rushyashya ivuga urupfu rwa Remy Iyamuremye umuhungu wa Dr.Iyamuremye Augustin wigeze kuba Senateri, uyu mwana we akaba yabaga muri Amerika, ari naho yiciwe, abantu batandukanye bakomeje kutwandikira bavuga ko ifoto twakoresheje atari iye.

Kuri uyu mugoroba kuwa gatatu, tariki ya 16/12/2015, twabonye urwandiko rwanyiri iyo foto twakoresheje ( yavuye kuri google) uyu akaba ari uwo mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Kanama, akaba yitiranwa na nyakwigendera Remy Iyamuremye, amazina yombi, tukaba tumwiseguyeho.Ibaruwa ya Remy Iyamuremye wo mu Karere ka Rubavu

Mugihe tugishakisha ifoto y’umwimerere ya nyakwigendera, doreko tumaze iminsi dushakisha amakuru acukumbuye kurupfu rutunguranye rwa Remy Iyamuremye, wari umaze igihe yiga muri Amerika ndetse hakaba hari n’amakuru avuga ko yigiye kuri bourse ya Perezida Paul Kagame.

Twagerageje guhamagara umuryango we, ariko telephone zabo zigendanwa zikaba zaranze gucamo harimo niya Dr.Iyamuremye Augustin, bivugwa ko yaba ari muri Amerika aho yagiye gukurikirana iby’uru rupfu r’umuhunguwe.

Turakomeza gushakisha ibyaya makuru

Ubwanditsi

IBITEKEREZO
Hubert

Ntasoni koko , ngo mwafashe ifoto muri Google mwumva ko ariwe , ntabunyamwuga mbona , google wayikoresha ariko hakabaho no gukora verification nyinshi zishoboka , watsupp zarateye , facebook nibindi , cyangwa se mukayisaba aho mwizeye , biteye isoni

Murekezi Omar

Ese bulya n'abana ba Iyamuremye biga muri Amerika ? Ko amashuri yacu afite ireme se kuki abana b'abategetsi bose biga i Bulayi no muri Amerika ? Ikindi nibaza ni ukubona abana b'abategetsi biga mu Bulayi cyanga muri Amerika bibasirwa. Haba hari icyo bisura ? Dusabire iwigendeye iruhuko ridashira.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impanuka y’imodoka yari itwawe n’ukekwaho ubusinzi yahitanye batatu barapfa, abandi barakomereka

Impanuka y’imodoka yari itwawe n’ukekwaho ubusinzi yahitanye batatu barapfa,...

Jean Sayinzoga yashyinguwe mu cyubahiro (Amafoto)

Jean Sayinzoga yashyinguwe mu cyubahiro (Amafoto)

Bernard Munyagishari yakatiwe gufungwa burundu

Bernard Munyagishari yakatiwe gufungwa burundu

Icyiciro cya kabiri cy’abanyamakuru cyatangiye Itorero i Nkumba

Icyiciro cya kabiri cy’abanyamakuru cyatangiye Itorero i Nkumba

Ibuka yanenze ibihano bihabwa abagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside

Ibuka yanenze ibihano bihabwa abagaragaza ingengabitekerezo ya...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...