LATEST NEWS
Amakuru
Huye : Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano rwasabwe kuzirikana inshingano zarwo
Publish Date: lundi 8 février 2016
VISITS :563
By Admin

​Ku itariki 5 Gashyantare, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye, Senior Superintendent of Police (SSP) Francis Muheto yagiranye inama n’abagize ihuriro ry’urubyiruko Nyarwanda rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano (Rwandan Youth Volunteers in Community Policing- RYVCP) bagera kuri 40 bo muri aka karere, abasaba kurushaho gukangurira abandi kwirinda ibyaha aho biva bikagera.

SSP Muheto yabanje gushimira urwo rubyiruko kubera uruhare rwabo mu kubumbatira umutekano, ariko na none arusaba kongera imbaraga mu gukangurira abantu kutanywa ibiyobyabwenge, kutabicuruza, no kutabitunda.

Yagize ati :"Mwe mwamaze gusobanukirwa ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge, mujye mukangurira urubyiruko bagenzi banyu ndetse n’umuryango mugari nyarwanda kubyirinda, no kubirwanya batanga amakuru ku gihe y’ababikora".

Yababwiye kujya kandi bakangurira ingeri zose z’abantu kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha muri rusange bayiha amakuru y’abakoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora.

SSP Muheto yashimye kandi urwo rubyiruko ku bikorwa by’ubukorerabushake, kandi abizeza kuzababa hafi.

Umuyobozi w’iri huriro mu karere ka Huye, Kayitakirwa Dieudonné, yagize ati :"Tubinyujije mu bukangurambaga butandukanye, turizera tudashidikanya ko tuzarushaho kurwanya no gukumira ibyaha aho biva bikagera, bityo, dukomeze kugira uruhare mu kwicungira umutekano."

Yashimye Polisi y’u Rwanda ku nama yabagiriye, maze asaba bagenzi be kuzikurikiza.

Mu rwego rwo gushimangira ubufatanye mu kwucungira umutekano, ku itariki 7 Gicurasi, umwaka ushize, RYVCP yasinyanye na Polisi y’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha.

Kugeza ubu, iri huriro rigizwe n’abanyamuryango basaga 14,000, bakaba babarizwa mu turere twose tw’igihugu aho bakorera ibikorwa bigamije kurwanya no gukumira ibyaha.

Uru rubyiruko rukora kandi ibikorwa by’ubukorerabushake nko kubakira imwe mu miryango itishoboye, kuyirihirira ubwisungane mu kwivuza, no kuyoroza amatungo magufi n’amaremare.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Seyoboka yagejejwe imbere y’urukiko rwa Gisirikare, urubanza rurasubikwa kubera Avoka

Seyoboka yagejejwe imbere y’urukiko rwa Gisirikare, urubanza rurasubikwa...

Kagame yihanganishije Abanyacuba nyuma yo kubura umukambwe Fidel Castro

Kagame yihanganishije Abanyacuba nyuma yo kubura umukambwe Fidel...

Nyaruguru:Umusaza w’imyaka 70 yiciwe iwe n’abantu bataramenyekana

Nyaruguru:Umusaza w’imyaka 70 yiciwe iwe n’abantu bataramenyekana

Intara y’Iburasirazuba : Imikwabu itandukanye yafashe ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda

Intara y’Iburasirazuba : Imikwabu itandukanye yafashe ibiyobyabwenge...

Perezida Kagame yakiriye indahiro za Depite Bitunguremye, Kalinijabo na Mukamana bose bakomoka muri RPF- Inkotanyi.

Perezida Kagame yakiriye indahiro za Depite Bitunguremye, Kalinijabo na...

NEW POSTS
Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...