LATEST NEWS
Amakuru
IBISOBANURO KU IRASWA RY’UMUPOLISI RYABEREYE I BUSOGO
Publish Date: jeudi 5 mai 2016
VISITS :7255
By Admin

KIGALI-RWANDA- Ku wa 5 Gicurasi 2016 : Polisi y’u Rwanda yifuje gutanga ibisobanuro ku iraswa ry’umupolisi ryabaye muri iki gitondo mu ma saa moya n’igice mu murenge wa Busogo wo mu karere ka Musanze.

Assistant Inspector of Police (AIP) Richard Kabandize, wakoreraga kuri sitasiyo ya Polisi ya Busogo yarashe yica Chief Inspector of Police (CIP) Jean Bosco Mugabo wari umuyobozi y’iyo sitasiyo.

AIP Kabandize amaze kwica umuyobozi we, yinjiye mu nzu ya sitasiyo maze yikingiranamo kandi akomeza kurasa ari nabwo yakomerekeje Sergeant (Sgt) Bigirabagabo Gilbert.

Muri uko kurasa kwe, abandi bapolisi batabaye maze mu gihe yarasaga nawe baramurasa ahasiga ubuzima.

Polisi y’u Rwanda yashyizeho itsinda ry’abapolisi rikora iperereza ngo hamenyekane ukuri ku byabaye.

Bikorewe i Kigali, Ku wa 5 Gicurasi 2016

ACP Celestin TWAHIRWA

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

IBITEKEREZO
The Hunter

ESE BYARI NGOMBWA KO BAMURASA IYO BAMUFATA AGAFUNGWA

minani emmanuel

Ibyo wowe KIWA uvuze ntabwo tubyemeranywaho, wifuza ko amahirwe yahabwa bande akimwa bande ? amakosa yakozwe na IP ntabwo yayatewe na se cyangwa mwene wabo wundi ahubwo niwe ku giti cye, gusa ahubwo njyewe numva hakagombye kujya harebwa uburere n'imyitwarire byaranze umuntu kuko niba yarabyirutse adafite imyitwarire myiza n'ubundi simpamya ko yakwitwara neza mu kazi kuko burya ngo "ntawe ugorora ikijumba" gusa kubwanjye nakubwira ngo ntuzongere.

kiwa

Ngewe njya nibaza nifuza ko abashinzwe iperereza bajya bacunguza cyane munzego zose z,umutekano bakarebako ko ntabantu bafite amanunguniko ashinjiye kunjyenga bitekerezo...kuko nubwo hari gahunda nziza yo kubanisha abanyarwanda muri bo harabafite uburozi bwibyo base babasizemo usanga nubwo bahabwa amahirwe nkayabandi batishima sinumva ukuntu IP akora ibintu nkibi ; ;BAHUNGU MWE ! koko ngo umwanziiiiiiiiiintibamuhonga, gusa wasanga hanikindi cyabiteye jye niko mbitekereza

Nagomba nibarize uriya "kwizera aline" nimba ivyo vyabaye vyamuryoheye cane gose ! Mbona umenga araryohewe cane !!! None bakubariye ko mu Rwanda ariho honyene hatoba abagizi ba nabi ! Na wewe wenyeneuri umugizi wa nabi, Kubera ingene urikouravuga ivyabaye kuri bariya ba Polisi b'u Rwanda ukamenga uriko urashinyagura (niko bavyita mu kinyarwanda) ! Mbega none nturumva muri Amerika umuntu yaduka akarasa abandi mbere ntatinye n'abari muri Eglise ??? none wasanze mu Rwanda ivyo bibaye woca uvuga nk'uko nyene wariko uravuga ???!!! Witwaje ko uri Imbonerakurekazi ????!!!! Murahumba, u Rwanda ni nka karya gati gateretswe n'Imana katigera gahenurwa n'umuyaga !! Muzokwama mwipfuza ikibi k'u Rwanda, ariko muzorinda muhenuka atavyo mubonye !!!!

Emmanuel

ese murwanda ntabwo abapolisi bazi gufata umuguzi wanabi batamurashe mucyico ?

kwizera aline

ahubwo nagira ngo amahoro yarasasagaye ngaho iwanyu sinarinziko namwe inzego zumutekano zirasana.none namwe nuko ?muzi kuraba ivuburundi !ngaho namwe ntibirikure biraza nuko bitangura, .ariko rero mwoshaka mwotekereza ntibiri kure namwebwe.kandi iwanyu hoho bizoba le pure.igihe wabonye volcan idashwe ntawuzoyivimbere.

Mike

Nubwo dutegereje ikizava mu iperereza sinabura kuvuga ko yakoze igikorwa kigayitse.Twihanganishije umuryango wa Nyakwigendera n'inshuti zawo.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impanuka y’imodoka yari itwawe n’ukekwaho ubusinzi yahitanye batatu barapfa, abandi barakomereka

Impanuka y’imodoka yari itwawe n’ukekwaho ubusinzi yahitanye batatu barapfa,...

Jean Sayinzoga yashyinguwe mu cyubahiro (Amafoto)

Jean Sayinzoga yashyinguwe mu cyubahiro (Amafoto)

Bernard Munyagishari yakatiwe gufungwa burundu

Bernard Munyagishari yakatiwe gufungwa burundu

Icyiciro cya kabiri cy’abanyamakuru cyatangiye Itorero i Nkumba

Icyiciro cya kabiri cy’abanyamakuru cyatangiye Itorero i Nkumba

Ibuka yanenze ibihano bihabwa abagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside

Ibuka yanenze ibihano bihabwa abagaragaza ingengabitekerezo ya...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...