LATEST NEWS
MU RWANDA
16 Kamena 1994, ​umunsi Abatutsi 2000 twakuwe muri st Paul n’Ingabo za RPF -Inkotanyi
Publish Date: mardi 21 juin 2016
VISITS :1645
By Admin

Tariki ya 16 Kamena ni umunsi utazibagirana ku batutsi 2000 bari bahungiye muri Saint Paul i Kigali, ba​za ​gukurwa mu menyo ya rubamba​ mu gikorwa benshi bagereranya n’icyakozwe n’ingabo zidasanzwe za Isiraheri muri Uganda tariki 4 Nyakanga 1976​ kubwa Idi Amin Dada.

​Ku itariki ya 16 Kamena 1994 Inkotanyi zitwikiriye ijoro zituruka ku Gisozi zigana Saint Paul mu nzira itari nyabagendwa na mba kuko yari yuzuyemo za bariyeri zirinzwe n’Interahamwe ndetse n’Inzirabwoba. Umugambi wari ukurokora abantu 2000 bari barahungiye muri Saint Paul, kuko urupfu rwabageraga amajanja.

​Ubwo abasore b’Inkotanyi bagabaga iki gitero, hari hashize ibyumweru icyenda n’iminsi itandatu Jenoside itangiye, igihugu kiri gucura imiborogo, imirambo uyisanga hirya no hino mu mihanda no mu bihuru. Abari barahungiye muri Saint Paul hagati y’itariki ya 7 na 14 Mata, bagize amahirwe yo kuba hafi ya Padiri Celestin Hakizimana​ ​wabitangiye, abitaho mu buryo bwose bushoboka, umunsi ku munsi ashukisha Interahamwe amafaranga ngo zitinjira muri iki kigo.

​Padiri Celestin uherutse kugirwa​​ ​Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro​ yitwaye mu buryo ​b​u​tandukanye ​bikomeye ​n​a ​Padiri Wenceslas Munyeshyaka ​wari muri Paruwasi ya Sainte Famille​, we wahaye rugari Interahamwe zi​ki​ca abari bayihungiyemo.

​Padiri Celestin yari yaragize Saint Paul akarwa k’amahoro, gusa uko bwiraga, abahahungiye ntibabaga bizeye ko buza gucya kuko uko iminsi yahitaga indi igataha, ni ko Interahamwe zarushagaho gukaza umurego mu kureko imbaga, yewe n’ayo mafaranga bashukishwaga ntihashoboraga kuboneka ayo kubagabiza mu buryo buhoraho.

​Abageragezaga gusohoka muri Saint Paul, bageraga hanze bakicwa kuko Interahamwe zahoraga hafi aho zifite amalisiti yabo zigomba kwivugana.

​Inkotanyi zahagurutse ku Gisozi ​mu mugoroba wo ku itariki 16 Mata 1994 ahagana ​saa mbili, zigera kuri Saint Paul mu gicuku​.​

Umunyamakuru Burasa Jean Gualbert umwe mu barokowe n’Ingabo z’Inkotanyi muri st Paul

Ingabo za RPF-INKOTANYI

Gen. Charles Kayonga wari muri CND yagize uruhare rukomeye mu kubohora st Paul

Perezida Kagame n’Ingabo yari ayoboye ku Mulindi wa Byumba

Ingabo za RPF zimaze kubohoza umujyi wa Kigali, aho nimuri Quartie Mateus

Ibikorwa nyir’izina byo kurokora aba batutsi ​2000 ​byatangiye saa saba z’ijoro bigera saa kumi z’urukerera kuko bitari byoroshye dore ko abari bahungiye muri Saint Paul bari mu byumba bitatanye ndetse babanje gutinya ko ari Interahamwe zishaka kubica.

Inzira ​Inkotanyi​ zakoresheje ziba​rokora yaturutse ​Saint Paul​ ​bamanuka muri Rugenge​ bagera ​​Poids Lourds​, bambuka bagana ​Kacyiru​, banyura hafi ya ​UTEXRWA​ mbere yo guhinguka ​Kagugu​, nyuma berekeza ​Kabuye.​ Yari inzira ndende, igoranye, ariko umugambi w’Inkotanyi wo kurokora abo 2000 nta n’umwe uhasize ubuzima usohozwa amahoro.​

​Hari bamwe​ ​mu barokowe ​bakomere​keye muri urwo rugendo​ bajyanywe i Byumba bitabwaho mu gihe abandi bahungishijwe bajyanwa i Kabuga. Ni igikorwa cyakozwe n’abasirikare ​bake ariko baranzwe n’ubutwari bwo ku rwego rwo hejuru n’ubusanzwe bwarangaga Inkotanyi​.

Ku munsi wakurikiyeho, Interahamwe ziyobowe n​’uwari​ Perefe wa Kigali, Renzaho Tharcisse, zishe ​A​batutsi 100 bari bahungiye muri Paruwasi Sainte Famille mu kwihimura ku gikorwa cyo gutabara abari bahungiye muri Saint Paul.

Uwo munsi ni nabwo umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru, Rwanda Rushya, Andre Kameya yishwe ku itegeko rya Padiri Munyeshyaka
​ ubwe​.

Kameya Andreya wandikaga Ikinyamakuru RWANDA RUSHYA

​Irokorwa ry’abari bahungiye muri Saint Paul bagakurwa mu menyo ya rubamba, ni igikorwa gitanga ishusho ku butwari bw’Inkotanyi mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibikorwa kandi bisa n’iki, ariko byari ​bigamije kurokora imiryango runaka yabaga ihigwa hirya no hino mu gihugu byakozwe n’izi ngabo amanywa n’ijoro muri icyo gihe cy’icuraburindi ntibibarika.

Abahungiye muri Saint Paul iyo bwiraga ntibabaga bizeye ko buza gucya

IBITEKEREZO
Inkotanyi cyane

Icyo nabwira abarokotse bose, mujye mwibuka gushimira Imana munayisaba guhundagazaho imigisha ingabo za RPF zitanze mubusore bwabo ngo inyoko muntu ye kuzima. Biyuberisomo ryo gukunda nuwo tutazi cg tudahuje ubwoko, kuko abarokowe bazi ko nta cyenewabo barokokeyemo, byari UGUKUNDA IGIHUGU. Abatutsi barokotse bibahe ubutwari bwo kudaheranwa nagahinda kuko mwabuze abanyu, have disi burya nimushavura muzaba mushiisha umwanzi. Ni mwiyubake mwirememo icyizere kiruta icyo mwavukanye. NB, Njye ndi umututsi wavukiye Zaïre, ngerageza kwiyumvisha ibyo bene wacu babanyarwanda bahuye nabyo bikandenga, uretse gushima gusa uko ubu mubyakira, njye namwe mbita intwari pe. Courage Brothers

ry7ui

Gusa Imana ihimwe yaremye inkotanyi, kandi iziture imigisha myinshi abaturokoye.mubintu ntajya nibagirwa ni ukuntu zampetse kubitugu nuka amaraso ijosi barantemye nintoki mbura amasaha ngomphe, naranukaga amaraso yaranyumiyeho ; inda n'inzara aribyinshi.Mana iki gihugu cyaruhanyije kukibonera amahoro fasha abayobozi bacyo, wime imbaraga abanga urwanda nabaryrwanya maze ukomeze abarwifuriza ikiza n'abaruvuganire.Udutsindire umwanzi w'amacakubiri.Amena🙠ðŸ™

Gasagure

Mujye mwibuka nabarasiwe za gisozi bakajyanwa mu bitaro byumba bakagwayo uwaba azi aho imirambo yabo iri tugashobora kubashyingura mu cyubahiro

Abdul rusimbi

Komera komera,nshuti yacu Jean Burasa.Barakicwa na Musinga.Izo Ngirabwoba zagusize amahoro,kuko Imana yar'izi umugambi waho ku buzima bwawe.Ubu ziratorongrera mu mashyamba ya Kongo zisetse ? Naho Ingabo za Rwabugiri ziyobowe na Rudasumbwa,ziragahoraho.

Mujye mwibuka n,abarasiwe munzira za gisozi bakagwa mu bitaro bya byumba tukaba tutazi aho bashyinguwe, uwaba abizi yatubwira.

Umwali Leontine

Ubu rero harya ngo Padiri Nahimana arashaka nawe kuza gutegeka,cg arashaka kuza gutema abasigaye ? Ee bo ntibabona ko politique y'u Rwanda yahinduye isura ?Naze maze ahure n'uruva gusenya.Asyiiii !!!

Umurerwa M-Grace

Izamarere icyo nzikundira nuko zarwaniye ukuri kandi zirawutsindira RDF,ingabo z'umuhama,imfura cyane. Icyo nzikundira zifite Intore Kizigenza,Inyangakurutwa,ariwe Nyakubahwa President Paul Kagame.Abarokotse,muhumure,muhagarikiwe n ;Intare,ntimuzongera kubundabunda mwihisha izo nkoramaraso ukundi.Ababahigaga bukware,ubu bamaze imyaka 25 mw'ishyamba,basigaye bakwepana n'inyamaswa ,niba batarabaye zo.Twikomereze imihigo,turebe imbere,twamagane twivuye inyuma abagifite ibisigisigi bya Kinani mu myitwarire n'imitekerereze.Tuzakomeza guhangana,n'abanzi b'amahoro kandi tuzakomeza tubatsinde.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu karere

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu...

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira...

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku...

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru...

NEW POSTS
BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...