LATEST NEWS
New section No17
2017 : U Rwanda ruzumva abafite icyo bashaka kuvuga ariko umwanzuro ni uw’Abanyarwanda – Mushikiwabo
Publish Date: mardi 8 décembre 2015
VISITS :225
By Admin

Minisitiri w’Ububanyi n’ Amahanga Louise Mushikiwabo asanga amahanga akomeje kuvuga byinshi ku ihindurwa ry’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda agomba kuvuga ibyo ashaka, ariko akumva neza ko umwanzuro wa nyuma ureba Abanyarwanda ubwabo.

Ibihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi byagiye bigaragaza impungenge ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, n’ubwo inzego zitandukanye, na Perezida Kagame ubwe, zitahwemye kugaragaza ko ubushake bw’Abanyarwanda aribwo bugomba gukurikizwa.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, Samantha Power, aheruka gutangaza ko igihugu cye ‘kizi neza ko hari ugukoreshwa kw’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku bijyanye no kuvugurura Itegeko Nshinga’.

Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi, EU, nawo mu ijwi ry’umwe mu bayobozi bawo bakomeye, Federica Mogherini, uheruka kuvuga ko guhindura Itegeko Nshinga hagatorwa ingingo zishobora gukoreshwa ku muntu umwe, bigira ingaruka ku buremere bw’icyo gikorwa bikanabangamira ihame ry’ihinduka rya guverinoma muri demokarasi.

EU yatangaje ko "Amavugurura aheruka kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko ku Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ashobora kuzamura icyo kibazo”.

Ubwo Minisitiri Mushikiwabo ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, mu nama ihuje abaturuka mu bihugu 40 biga ku ruhare rw’abagore muri Politiki iteraniye i Kigali, yavuze ko u Rwanda rutega amatwi ibyo bavuga, ariko ngo bagomba kubanza kwemera ko icyemezo kigomba gufatwa n’Abanyarwanda.

Yagize ati “U Rwanda rwemera ko uburyo iki gihugu kigomba kuyoborwa, impinduka zikenewe, ibigomba kongerwamo ingufu, uburyo bw’imiyoborere y’iki gihugu, ni ibireba abaturage b’u Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Twubaha ibyo abandi bavuga barimo n’abafatanyabikorwa bacu, dutega amatwi ibitekerezo byabo kandi bafite uburenganzira bwo kuvuga icyo batekereza ku miyoborere y’iki gihugu, igihe cyose bumva neza ko icyemezo cya nyuma kigomba kuva mu Banyarwanda ubwabo.”

Urugendo rwo kuvugurura Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rwatangiye nyuma y’ubusabe bwa miliyoni 3.7 z’Abanyarwanda basabye ko Perezida Kagame akomeza kubayobora na nyuma ya 2017, ubwo manda ye ya kabiri izaba irangiye.

Inzego zose bireba zamaze kwemeza impinduka zakozwe mu Itegeko Nshinga, Mu nama ya biro politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Ukuboza 2015, i Rusororo mu Karere ka Gasabo, Abanyamuryango bayo bakaba barasabye Umukuru w’Igihugu ko yakwemeza itariki ya 18 Ukuboza 2015 nk’itariki izaberaho referandumu.

Igihe.com

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

25-07-2017

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

21-07-2017

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

14-07-2017

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

12-07-2017

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...