LATEST NEWS
New section No17
Ababyeyi b’abasore bivugwako bajyanywe i Wawa barakeka ko abana babo baba batakiriho
Publish Date: jeudi 25 août 2016
VISITS :1106
By admin

Aba babyeyi bavugako abana babo bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko batigeze bashyirwa imbere y’Urukiko ngo rubakatire,ahubwo batunguwe no kumva ko bajyanywe i Wawa

Icyi ni ikibazo cyatangiye mu kwezi kwakarindwi nyuma yaho ikigo cy’ishuri cya Kiyanza kibwemo mudasobwa maze hagafatwa abakekwaga bose,gusa icyaje gusa nigitungurana nuko abafunzwe bageraga kuri 7 batigeze bashyikirizwa inkiko ahubwo bajyanywe gufungirwa mu bigo bisanzwe bishyirwamo abana binzererezi bakavanwa muri Rurido bakazanwa I Kigali mukigo giherereye mu karere ka Kicukiro ,bakaza gukurwa muri iki kigo bakajyanwa i wawa nkuko mwarimu Bucyibaruta Kabera Samso ndetse na Tuyisenge Aniseth bamwe mubagaruriwe mu nzira bataragezwayo babitangarije Rushyashya

’’Twe baradufashe batujyana kudufungira kuri sitasiyo ya Police iri Kacyiru,badukurayo batujyana i Gikondo ahasanzwe hashyirwa inzererezi,icyaje kudutungura nuko saa saba zijoro baje bakadushyira mu modoka bakatujyana i Wawa.gusa twe batugejeje i rubavu badukura mo batugarura i Gikondo,abandi 5 barakomeza ubu bivugwako bari ku kirwa cya i Wawa’’.

Kuri uyu wa gatatu ubuyobozi bw’umurenge wa ntarabana bwari bwatumiye ababyeyi babana boherejwe iwawa,ndetse naba bagaruriwe munzira bataragerayo, ngo iyi nama ikaba yarigamije kurebera hamwe uburyo iki kibazo cyakemuka doreko uburyo bajyanywe iwawa budasobanutse,umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Ntarabana akaba yavuzeko bashaka ko hagaruka ubwumvikane mu kagari ka Kiyanza bivugwako abahatuye bari gukekako aba bantu baba barashimuswe, Mutuyeyezu Miliyani yagize ati’’Twa’ri twatumije aba babyeyi ndetse naba bafunguwe kugirango tureba uko twagarura umwuka wiza muri kariya kagari kuko hari urwikekwe hagati yabaturage nabayobozi b’ikigo cya Kiyanza bari gucyeka ko abana babo bashimuswe,tukaba twanasoje tubijeje ko mugihe kitarenze ukwezi bazaba bagarutse’’.

Urwikekwe nirwose hagati yaba baturage nubuyobozi bw’uyu murenge ndetse nubwikigo kishuri cya Kiyanza aho bavugako batiyumvisha ukuntu umuntu ukurikiranyweho kwiba ajyanwa iwawa.

Jacqueline Mukakalimba we avugako ntakizere afite cyuko umuhungu we yaba akiriho kuko yamusuye inshuro 3 zose atamubona,’’Njye nagiye i Gikondo kumusura mpageze banga kumunyereka,kandi abandi babonaga abana babo,ubwo nakwemezwa niki ko umwana wanjye akiriho ?

Naho kuruhande rw’ubuyobozi bw’ikigo kishuri bivugwako kibwemo mudasobwa buvugako bwamaze kubona 2 bibye izi mudasobwa ndetse nabaziguze bakaba bari gukurikiranwa ninzego zumutekano,ariko igisa nurujijo nuburyo ababakozi biki kigo bajyanywe mu bigo byinzererezi kugeza ubwo bajyanwa iwawa,kandi ntarukiko rubahamije icyaha,icyindi abaturage bafata nkaho harimo akagambane ni uburyo 2 muri 7 bafunguwe abandi 5 bakajyanwa iwawa.

Ntakirutimana Alfred

IBITEKEREZO
mohammad wilson

arko nigute wajyanwa iwawa cg mukigo cyinzererezi uri mwarimu ? harimo nagasuzuguro !masta wicyicyigo agombe abiryozwe kuko sibyirwanda gsa bagize neza bgarura abari iwawa kuko bararengana kdi nabantu bingira kamaro

Zéro Faute

Baba bibye, baba batibye, polisi ntiyagombaga kujyana aba banyeshuri n'abarezi Iwawa kubera ko Iwawa atari gereza, ikindi kandi iyo umuntu ajyanywe Iwawa ntaba agikurikiranywe mu mategeko. Iminsi bazamara Iwawa izitwa iki ? Igihano bakatiwe cyangwa igifungo cy'agateganyo ? Iryo ni ishimuta nk'ayandi mashimuta tuzi. Nibarekurwa bazashake avocats batange ikirego mu rukiko aba bana barenganurwe.

eric judah

ahaa ibyobibaho c ? no ahubwo hari ababirinyuma tu. iwawa na barimu egoko ndumiwe.

Bukasa

Ibi birababaje cyane kuva ikigo cy 'iwawa cyabaho nibwo hari hajyanyweyo abarezi, tukaba twongera gushimira Leta ica akarengane n'akajagari gaterwa na bamwe uwakoze amakosa akabibazwa uwakoze neza agashimwa, tukaba twizeyeko bariya bari iwawa atari inzererezi bazagaruka vuba


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...