LATEST NEWS
MU RWANDA
Abadepite b’u Burayi basuye Isange One Stop Centre
Publish Date: jeudi 22 septembre 2016
VISITS :339
By Admin

Umuyobozi wa komite y’abadepite b’u Burayi ishinzwe uburenganzira bw’abagore n’uburinganire(FEMM), Iratxe Garcia Perez yavuze ko ibihugu n’imiryango bikwiye gushyira ingufu no kwita ku bibazo bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Garcia yavuze ibi ku italiki ya 21 mu kiganiro yatangiye ku Isange One Stop Centre ku bitaro bya Kacyiru, aho yari ayoboye itsinda ry’intumwa zivuye muri FEMM zije kwirebera aho Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bageze bahangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Aha Garcia yagize ati :” Tuvuga ku ihohoterwa cyane, ni ikibazo cy’isi yose,…mu gihugu cyanjye cya Espanye, mu Burayi no mu bindi bihugu ; haracyari abagore bagikorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Yakomeje agira ati :” Uyu munsi twagiye mu kigo cyita ku bapfakazi n’impfubyi ba jenoside , ubu twaje kwirebera uko Isange ifasha abahohotewe. Kugira ahantu nk’aha ho gufashiriza abahohotewe, kuri twe ni ikintu gikomeye, turashimira u Rwanda kubyo rwakoze.”

Yarangije agira ati :”Twatangajwe na gahunda u Rwanda rufite ku buringanire na serivisi zihabwa abagore, twashimye akazi kanyu ; Isange ni urugero rwiza mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Superintendent of Police(SP) Shafiga Murebwayire, umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Centre wakiriye izi ntumwa, yavuze ko igitekerezo cyo gushing iki kigo cyavutse kugirango hahurizwe hamwe serivisi zari zitatanye mu buryo bwahendaga kandi bukagora uwakorewe ihohoterwa.

Yagize ati :” Ubu ni ubukomatanyabikorwa bwahurije hamwe inzego zari zishinzwe gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina harimo Minisiteri z’Uburinganire no guteza imbere umuryango, Ubuzima, Ubutabera n’Umutekano mu gihugu ; dufite abaganga, abajyanama b’ihungabana, ibigishamibanire, abagenzacyaha ; ibyo byose bifasha uwahohotewe kubona ibyo akeneye byose ,akabibonera ahantu hamwe kandi ku buntu.”

SP Murebwayire yarangije agira ati :”Aho bikenewe, duherekeza abahohotewe basubira iwabo kugira ngo turebe ko basubiye mu buzima busanzwe kuko hari abumva bazahabwa akato n’abo mu miryango yabo.”

Isange, yatangiye nk’umushinga w’igerageza muw’2009, imaze kwagurwamo izindi ziri ku bitaro 27 by’uturere mu gihugu hose.

Itanga ubuvuzi ku buntu, ubujyanama ku ihungabana n’imibanire ndetse n’ubwunganizi mu mategeko ku bakorewe ihohoterwa n’abana bahohotewe kandi yashyiriyeho buri wese uburyo bw’itumanaho ishyiraho umurongo wa telefoni utishyura wa 3029- wanabanye ingirakamaro mu kubona amakuru ku bahohotewe kugirango batabarwe.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu karere

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu...

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira...

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku...

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru...

NEW POSTS
BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...