LATEST NEWS
MU RWANDA
Abadepite bo muri Malawi basuye Isange One Stop Center
Publish Date: jeudi 11 février 2016
VISITS :155
By Admin

​Itsinda ry’Abadepite bavuye mu gihugu cya Malawi baje kwigira kuri Polisi y’u Rwanda ku buryo yita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina hano mu gihugu.

Iri tsinda ryakiriwe na Superintendent Shafiga Murebwayire, akaba n’umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Center, wabasobanuriye ku buryo burambuye serivisi ikigo ayobora gitanga.

Cecilia Emily B.Chazama, wari uyoboye iri tsinda, yavuze ko batangajwe n’ukuntu Polisi y’u Rwanda, biciye mu kigo basuye, yashoboye gushyiraho uburyo buboneye bwo kwita ku bakorewe ihohoterwa.

Yagize ati :”Twatangajwe n’ukuntu ikigo nk’iki kiyoborwa na Minisiteri y’Ubuzima ariko kikanayoborwa na Polisi, ibi ni isomo dukuye aha twifuza no kujyana iwacu kuko kurinda abana bacu ni ikintu gikomeye kuko bahura naryo bajya cyangwa bava ku mashuri, ryabera aho ari hose, niyo mpamvu dushaka kujyanayo amasomo tuboneye hano kandi tugakora ubukangurambaga buhagije , iyi ni intambwe ikomeye Polisi y’u Rwanda yagezeho, tugiye kubiganiraho n’abayobozi bacu kandi nizeyeko bizagira umusaruro.”

Yavuze ko gusura iki kigo bigamije kwiga ukuntu Polisi yabashije kwigisha abaturage no kubumvisha ko abakorewe ihohoterwa batinyuka kuvuga ibyababayeho.

Iri tsinda rigize komisiyo y’abagore mu Nteko ishinga amategeko ya Malawi riri mu Rwanda guhera taliki 7 Gashyantare rikaba ryaraje kwiga uko u Rwanda rwakoze ngo ruteze imbere umugore.

Rirateganya kandi gusura Minisiteri y’Umuryango n’uburinganire, Ikigo cy’Igihugu cy’Uburinganire, Inama y’igihugu y’abagore, Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’ahandi,….

Chazama kandi yashimye uburyo Polisi y’u Rwanda yajyanye za Isange One Stop Center mu bitaro by’uturere, akaba yavuze ko ari urundi rugero rwiza bagomba kujyana mu gihugu cyabo kandi yizeyeko ubuyobozi bwabo buzabyakira neza.

Umuyobozi w’iri tsinda yanashimye ubushake bwa politiki buri mu Rwanda mu gushakira ibisubizo ihohoterwa rishingiye kugitsina ndetse no guha umugore agaciro.

Isange One Stop Center yashinzwe mu mwaka wa 2009, ubu ikaba ifite amashami 17 akorera mu bitaro by’uturere, ikaba ubujyanama n’ubwunganizi ku buntu ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe ibinyuranije n’amategeko

Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe...

Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere

Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

Impuguke mu karere zateraniye I Kigali mu kwigira hamwe uko hahashywa ibikorwa by’iterabwoba

Impuguke mu karere zateraniye I Kigali mu kwigira hamwe uko hahashywa...

Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe Impamyabumenyi

Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe...

NEW POSTS
Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi