LATEST NEWS
New section No17
Abafite ibirombe by’amabuye y’agaciro mu Ntara y’Iburasirazuba basabwe kubungabunga ibidukikije
Publish Date: mardi 14 juin 2016
VISITS :117
By Admin

Abafite ibirombe by’amabuye y’agaciro mu Ntara y’Iburasirazuba n’abashinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubucukuzi bwayo basabwe kutangiza ibidukikije igihe bakora iyo mirimo no kwita ku mutekano w’abayikora.

Ibi babisabwe n’umuyobozi w’agashami gashinzwe kurwanya iyangizwa ry’ibidukikije n’ibyaha bibikomokaho muri Polisi y’u Rwanda, Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi.

Yabibasabiye mu kiganiro yagiranye na bo mu cyumweru gishize mu karere ka Rwamagana aho bahuguriwe mu gihe cy’iminsi itanu ku buryo barengera ibidukikije mu bikorwa byabo byo gucukura amabuye y’agaciro.

Ayo mahugurwa yateguwe na Minisiteri y’umutungo kamere ; Polisi y’u Rwanda ikaba yaratumiwe kugira ngo ihugure abo ba nyiri ibirombe n’ababafasha muri iyo mirimo ku ruhare rwabo mu kurengera ibidukikije.

SP Mbabazi yabaganirije ku ruhare rwa Polisi y’u Rwanda mu kubungabunga ibidukikije, akamaro ko kubibungabunga, ingaruka zo kubyangiza, uruhare rwabo mu kubirengera, n’ibihano bihabwa umuntu ubyangije.

Yababwiye ko mu ngamba Polisi y’u Rwanda yafashe mu rwego rwo gufatanya n’izindi nzego kurengera ibidukikije harimo ishyirwaho ry’aka gashami gashinzwe kurwanya iyangizwa ry’ibidukikije n’ibyaha bibikomokaho, gukangurira abaturarwanda kutabyangiza, no gukora imikwabo yo gufata ababyangije.

Yakomeje abwira abo ba nyiri ibirombe n’ababafasha muri iyo mirimo ko mu bikorwa byayo byo kurengera ibidukikije Polisi y’u Rwanda ifatanya n’abafatanyabikorwa bayo barimo Minisiteri y’umutungo kamere, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije.

Ingingo ya 414 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko ibidukikije ari urusobe rw’ibintu bigizwe n’ibidukikije kamere n’ibiva ku bikorwa bya muntu. Birimo imiti y’ubutabire, urusobe rw’ibinyabuzima ndetse n’ibikorwa by’ubukungu n’imibereho y’abantu, ibirebana n’umuco, ubwiza, ndetse n’ubumenyi bishobora kugira ingaruka ziziguye cyangwa zitaziguye z’ako kanya cyangwa zitinda, ku majyambere y’ahantu, ku binyabuzima no ku bikorwa by’umuntu.

SP Mbabazi yababwiye ati,"Ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranije n’amategeko byangiza ibidukikije, bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu n’urusobe rw’ibinyabuzima, kandi bitera ibiza nk’inkangu, imyuzure, itemba ry’ubutaka, n’isuri.

Ingingo ya 415 ivuga ko umuntu wese cyangwa ishyirahamwe rifite ubuzima gatozi ridakora inyigo ku ngaruka ku bidukikije ibanziriza umushinga ushobora kugira ingaruka mbi ku bidukikije, ahanishwa guhagarikirwa ibikorwa no gufungirwa ikigo kandi bitabujije gutegekwa gusubiranya ibyangijwe.

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura inyandiko z’inyigo ku ngaruka ku bidukikije ahanwa kimwe n’uwakoze ibyaha bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.

Ingingo ya 416 yo muri icyo gitabo ivuga ko umuntu wese, mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

SP Mbabazi yababwiye kandi ati,"Ntimugomba kwirara ngo mufite ibyangombwa byo gucukura amabuye y’agaciro, mukwiye guhora musuzuma ko ibikoresho mukoresha ari bizima, kandi mugafata izindi ngamba zo gukumira impanuka aho mukorera iyo mirimo."


Polisi y’u Rwanda ikaba imaze gutera ibiti kuri hegitari zisaga 400 mu bice bitandukanye by’igihugu.

RNP

IBITEKEREZO
Isaac Nsanzabagabo

Uwo muvugizi wa policy yarakoze gutanga inama yokutangia ibidukikije nongera kumushimira ko atabangamiye abari mugikorwa cyubwo bucukuzi bwamabuye yagaciro.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...