LATEST NEWS
MU RWANDA
Abagabo 2 bafunzwe bakekwaho ubwambuzi bushukana biyita abakomisiyoneri ba Polisi
Publish Date: jeudi 23 juin 2016
VISITS :1065
By Admin

Ngirabakunzi Seleman na Mbarushimana Jean Baptiste ngo bamaze imyaka ibiri bakora akazi k’ubukomisiyoneri, aho begera abafite ibinyabiziga bifite ibyo bisabwa n’ikigo gipima ubuziranenge bw’imodoka (Mechanical Inspection Center) ngo bihabwe ibyangombwa byerekana ko byujuje ubuziranenge, maze bakabaca amafaranga babumvisha ko baziranye n’abapolisi bakora muri iki kigo bityo bari bubasabe bakaborohereza.

Ngirabakunzi agira ati :”Mbimazemo imyaka ibiri, hari n’abandi bagabo babiri dukorana, imodoka nto baduha amafranga 20,000 naho ku modoka nini nka fuso bakaduha amafranga 30,000. Maze gushuka abarenga 40 mu myaka ibiri ishize mbikora. nyir’imodoka cyangwa umushoferi amara kuyampa nkihamagaza kuri telefone mubeshya ko mvuganye n’umupolisi ukorera kuri controle technique ko agenda akamufasha.”

Yakomeje agira ati :”Iyo uwampaye amafranga agezeyo ntahabwe servisi nari namusezeranyije ahita ampamagara nkanga kumwitaba. Ni muri ubwo buryo abantu bagenda babwirana ko twabatekeye umutwe.”

Chief Superintendent of Police (CSP) Emmanuel Karinda uyobora iki kigo cya Polisi kizwi nka Controle Technique, yasabye ba nyir’imodoka gukurikirana ubuziranenge bw’ibinyabiziga byabo kandi byaba byiza biyiziye kubikoresha igenzura kuko bakunze kubeshywa n’abo baba bohereje.

Aha CSP Karinda yagize ati :”Dukora kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatandatu, duhera saa kumi n’imwe z’igitondo tugafunga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Gusuzuma imodoka imwe ntibirenza iminota itanu, bityo abantu bakwiye kumenya ko isuzuma ryihuta kandi uhageze wese arabyibonera. Ababeshya ba nyir’imodoka ko bigoye, baba bafite ibindi bagambiriye, ni naho bahera bababwira ko hari amafaranga asabwa ngo boroherezwe.”

Yakomeje agira ati :”Turagenda dufata abiyita ba komisiyoneri babeshya ko bahuza ba nyir’imodoka n’abapolisi bakorera hano. Kuva uyu mwaka wa 2016 watangira, tumaze gufata 25 tubifashijwemo n’amakuru duhabwa n’abo bahemukira n’abandi baturage b’inyangamugayo.”

Ikigo gipima ubuziranenge bw’imodoka (MIC) , gifite ubushobozi bwo gukora isuzuma ry’imodoka 500 ku munsi , rikorerwa ku mirongo itatu ihari kugeza ubu, ariko mu mpera za Nzeli uyu mwaka, hakazaba hatahwa indi mirongo ibiri mishya, izatuma ikigo kibasha gusuzuma imodoka 700 ku munsi.

CSP Karinda yagize ati :”Mu mwaka wa 2015, umubare w’imodoka twasuzumye wiyongereyeho 27% kuko zavuye ku 75,839 umwaka wawubanjirije zigera ku 96,283.
Mu mezi abiri ya mbere ya 2016 hasuzumwe imodoka zigera ku 17094, ku buryo twizera ko umwaka uzarangira dusuzumye imodoka zirenga iz’umwaka ushize cyane ko n’inyubako zo kwagura ikigo zizaba zararangiye .”

Abafatiwe mu cyaha cy’ubwambuzi bushukana nibibahama bazahanwa n’ingingo ya 318 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana afunzwe

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana...

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 50

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga...

NEW POSTS
Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...