LATEST NEWS
MU RWANDA
Abagabo babiri bagenzura imyitwarire y’abamotari batawe muri yombi bazira kwaka ruswa
Publish Date: jeudi 4 août 2016
VISITS :767
By Admin

Abagabo babiri bagenzura imyitwarire y’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bafunzwe bazira kwaka ruswa bamwe mu bawukora.

Nkurunziza Daniel na Hitimana Emmanuel ni bo bakurikiranyweho kwaka ruswa uwitwa Nkeshimana Justin y’ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo bamusubize moto ye bamwakiye mu murenge wa Gatenga, ho mu Karere ka Kicukiro ku itariki 30 Nyakanga kubera kuyitwara nta ruhushya rubimwemerera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko aba bombi bafatiwe mu murenge wa Kigarama, muri aka karere aho bari bajyanye iyo moto.

SP Hitayezu yakomeje agira ati :” Aba bakurikiranyweho iki cyaha bafatiwe mu cyuho ku itariki 1 Kanama bamaze guhabwa iyo ruswa na Nkeshimana ; wahise aha ayo makuru Polisi y’u Rwanda.”

Yagize kandi ati : “Bakoranye inyandiko na Nkeshimana igaragaza ko bamuhaye imbabazi kandi ko bamusubije moto ye nta ndonke iyo ari yo yose bamwatse. Abapolisi bakurikiraniraga hafi ibyo bakoraga ku buryo abo bombi bakimara kwakira iyo ruswa bahise babafata.”

Yavuze ko bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gikondo mu gihe iperereza rikomeje.

SP Hitayezu yagize ati :” Nkurunziza na Hitimana bakoze ibitari mu nshingano zabo ndetse barengaho baka ruswa . Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ni ryo rifite ububasha bwo gusaba ibyangombwa umuntu utwaye ikinyabiziga kandi ni ryo rihana utabifite.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu

Yasoje ubutumwa bwe avuga ko kurwanya ruswa biri mu byo Polisi y’u Rwanda yimirije imbere, bityo asaba buri wese gusaba no gutanga serivisi mu buryo bwubahirije amategeko kandi bakagira uruhare mu kuyirwanya batanga amakuru ku gihe y’abayisaba, abayitanga n’abayakira.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe ibinyuranije n’amategeko

Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe...

Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere

Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

Impuguke mu karere zateraniye I Kigali mu kwigira hamwe uko hahashywa ibikorwa by’iterabwoba

Impuguke mu karere zateraniye I Kigali mu kwigira hamwe uko hahashywa...

Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe Impamyabumenyi

Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe...

NEW POSTS
Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi