LATEST NEWS
New section No17
Abagabo batatu bafatanywe inka icumi bakekwaho kwiba mu karere ka Nyagatare
Publish Date: samedi 17 septembre 2016
VISITS :652
By Admin

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kayonza ifungiye abagabo batatu kuri Sitasiyo ya Kayonza nyuma yo kubafatana inka icumi bakekwaho kwiba mu karere ka Nyagatare mu ijoro ryo ku wa 14 Nzeri.

Rugema Fred, Rutikanga James na Mutaganda Celestin ni bo bakekwaho kuziba mu rwuri ruherereye mu murenge wa Karangazi, bakaba barafatiwe mu murenge wa Gahini, ho mu karere ka Kayonza mu gitondo cyo ku itariki 15 Nzeri.

Asobanura uko bafashwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yagize ati :"Bazishyiriye umwe mu baguzi b’inka utuye mu murenge wa Gahini. Yagize amakenga y’uko bashobora kuba bazibye, maze amenyesha Polisi imuri hafi izo mpungenge, hanyuma bamaze gufatwa bemera ko bazibye."

IP Kayigi agira ati :"Gushaka gukira biciye mu nzira zinyuranije n’amategeko biri mu bitera bamwe kwiba. Abantu bakwiriye kureka gutega amaramuko n’imibereho ku kwiba cyangwa ku bindi bikorwa binyuranije n’amategeko, ahubwo bagashaka ibyo bakora bibateza imbere byemewe."

Yavuze ko izo nka zashyikirijwe nyirazo washimye abagize uruhare mu ifatwa ryazo, kandi ko iperereza rikomeje kugira ngo harebwe niba nta bandi bagize uruhare muri ubwo bujura.

Yakomeje ubutumwa bwe agira ati :"Gukora neza amarondo no gutanga amakuru ku gihe ni bumwe mu buryo bwo kurwanya ibyaha. Bituma kandi hafatwa ababikoze ndetse n’abafite imigambi yo kubikora."

Yongeyeho ko Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego yafashe ingamba zo kurushaho kurwanya ibikorwa by’ubujura bw’amatungo mu Ntara y’Iburasirazuba, ariko na none yibutsa ko uruhare rwa buri wese mu kurwanya ibyaha rukenewe.

Ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RNP

IBITEKEREZO
Nkurunziza Janvier

Bakatirwe Urubakwiye


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba Nyamwasa.

30-03-2017

Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba...

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...