LATEST NEWS
New section No17
Abagamije guhungabanya umutekano baraburirwa ko batazihanganirwa
Publish Date: samedi 17 septembre 2016
VISITS :2390
By Admin

Umuyobozi w’Ingabo mu ntara y’Iburengarazuba Gen. Maj. Alexis Kagame avuga ko abanyarwanda badakwiye kwigana imico bumva mu bindi bihugu bigira abaturage bahora barwana hagati yabo, kuko ntacyo bapfa.

Ibi byagarutsweho mu kiganiro abayobozi bagiranye n’abatuye Akarere ka Ngororero kuwa 15 Nzeli 2016.

Gen. Maj. Alexis Kagame , avuga ko kubera ubunararibonye abanyarwanda n’inzego z’umutekano bafite bataha icyuho uwo ariwe wese ushaka kuvutsa abanyarwanda ubuzima.

Ati : n’ubwo muri aka karere nta bikorwa bifatika bihungabanya umutekano by’abitwaza idini ya Islam bihavugwa, bamwe mu bayisilamu bavuga ko hari abajya bahagaragara batazwi, bakabasaba ibyangombwa by’aho baturutse, bagasubirayo.

Gen. Maj. Alexis Kagame, Umuyobozi w’Ingabo mu ntara y’Iburengerazuba

Mukandasira avuga ko batazihanganira uzashaka guhungabanya umutekano w’intara yabo, by’umwihariko Akarere ka Ngororero.

Yagize ati « Harimo n’abo muri iyi ntara bagiye muri ibyo bikorwa bigamije kurimbura abantu. Igihugu cyacu by’umwihariko akarere ka Ngororero twabonye umutekano bigoranye, ntabwo dushobora kwemerera uwo ariwe wese wakongera kugerageza kuwuhungabanya ».

Shehe Nkenga Gulam, Immam w’akarere ka Ngororero avuga ko bahagurukiye kurwanya ababanduriza izina.

Ati « Ubu abantu bose bitwaza idini ryacu bagasengera ahantu hatari mu misigiti ntitubafata nk’abacu, ahubwo tubatangaho amakuru bagakurikiranwa kandi tuzabikomeza ».

Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba ACP Bertin Mutezintare, yeruriye abadashaka kubumbatira amahoro ko hazakoreshwa imbaraga zose zishoboka mu kubarwanya.

Ati « Iki kibazo cyatuzanye si umutekano muke uterwa n’abajura ahubwo ni abashaka kuturimbura. Niba batisubiyeho hazakoreshwa imbaraga zose dufite duhangane nabo kandi twiteguye kubahashya ».

Abayisilamu bo muri aka karere bavuga ko hari abaturage bababona nk’abafite ibitekerezo by’ubutagondwa bitewe n’abiyitirira idini ryabo bagakora amahano.
Basaba ko byahinduka kuko bidakorwa na bose,ahubwo bagafatanya kubatahura.

Guverineri Mukandasira Caritas

Source : KT

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...