LATEST NEWS
New section No17
Abagororwa 583 bafungiwe Jenoside bandikiye imiryango 813 bahemukiye
Publish Date: mardi 17 novembre 2015
VISITS :157
By Admin

Nyuma yo kwemera icyaha cya Jenoside bafungiwe Abagororwa 583 bafungiwe icyaha cya Jenoside muri gereza ya Rwamagana (Nsinda) bandikiye imiryango 813 bahemukiye bayisaba imbabazi, ubu bakaba bifuza guhuzwa na yo kugira ngo basabe imbabazi mu ruhame.

Nk’uko umuyobozi w’ihuriro (club) rirwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo muri gereza ya Rwamagana, Cyusa Emmanuel abitangaza ngo hamwe no kugenda bahugurana hagati yabo nk’abagororwa ndetse bakagenda bahabwa ibiganiro n’inama zitandukanye zose zaganishaga ku bumwe n’ubwiyunge, bamwe mu bagororwa bafungiye muri iyi gereza ya Rwamagana kubera icyaha cya Jenoside bakoze, bahise bumva uburemere bw’icyaha bakoze ndetse biyemeza gusaba imbabazi imiryango bahemukiye n’imbaga y’abanyarwanda muri rusange.

Cyusa Emmanuel yagize ati : “mu gushimangira ubumwe n’ubwiyunge hagati yacu nk’abagororwa n’imiryango twahemukiye, abagororwa 583 bafungiye muri gereza ya Rwamagana bakaba baregwa icyaha cya Jenoside bishinja kandi biyemerera ko bakoze icyaha kigayitse, bandikiye imiryango 813 bahemukiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, babikora bicishije bugufi kandi babikuye ku mutima.”

Nk’uko uyu muyobozi w’iri huriro akomeza abivuga ngo kugira ngo ibi bigerweho hari ingamba zitandukanye bafashe. Cyusa Emmanuel akomeza agira ati : “ingamba twafashe zirimo Kurandurana n’imizi ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya ryayo, guhagarika ikwirakwizwa ry’ibihuha bigamije kwangisha abandi abagororwa gahunda za leta y’ubumwe n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu muri rusange”

Nk’uko imibare ibigaragaza, mu bagororwa bafungiye muri gereza ya Rwamagana, abagororwa 527 bakomoka mu ntara y’iburasirazuba bandikiye imiryango 742 bahemukiye mu gihe cya Jenoside bayisaba imbabazi.

Mu bakomoka mu mugi wa Kigali, umugororwa 1 yandikiye umuryango 1 yahemukiye mu gihe cya Jenoside awusaba imbabazi.

Mu bakomoka mu ntara y’amajyepfo, abagororwa 30 bandikiye imiryango 40 bahemukiye mu gihe cya Jenoside bayisaba imbabazi. Mu bagororwa bakomoka mu ntara y’I burengerazuba, abagororwa 24 bandikiye imiryango 30 bahemukiye bayisaba imbabazi naho mu bagororwa bakomoka mu ntara y’amajyaruguru, umugororwa 1 ni we wandikiye umuryango 1 yahemukiye muri Jenoside awusaba imbabazi. Aba bagororwa bose hamwe nibo bakora igiteranyo cya 583 bakaba barandikiye imiryango 813.

Mu byifuzo bagaragaje, aba bagororwa basabye guhuzwa n’imiryango bahemukiye kugira ngo bayisabe imbabazi mu ruhame ndetse basabe imbabazi n’abanyarwanda muri rusange.

Mu ijambo rye, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere Kakooza Henry akaba yabemereye ko kubufatanye n’ubuyobozi bwa gereza ndetse n’izindi nzego bazabakorera ubuvugizi kuri iki kifuzo bafite.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO
rucogza

Umutekanoiwoshingiro ry'iterambere n'ingomwa ko tuwubngabga andi tukawicungira


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...