LATEST NEWS
MU RWANDA
Abashaka kuba ba Mayor mu turere 30 tw’u Rwanda baratangira kubisaba
Publish Date: mardi 5 janvier 2016
VISITS :789
By Admin

Komisiyo y’igihugu y’amatora iratangaza ko Abanyarwanda bose bafite imyka y’ubukure bifuza kuyobora Uturere 30 tw’igihugu batangira gutanga ibyangombwa basaba kwiyamamaza guhera kuri uyu wa kabiri tariki 05 Mutarama 2016. Ubu Uturere tuyobowe n’abayobozi b’inzibacyuho.

Komisiyo y’igihugu y’amatora iratangaza ko Abanyarwanda bose bafite imyka y’ubukure bifuza kuyobora Uturere 30 tw’igihugu batangira gutanga ibyangombwa basaba kwiyamamaza guhera kuri uyu wa kabiri tariki 05 Mutarama 2016. Ubu Uturere tuyobowe n’abayobozi b’inzibacyuho.

Komisiyo y’igihugu y’Amatora iratangaza ko aya matora y’inzego z’ibanze, guhera ku rwego rw’umudugudu kugera ku karere n’umujyi wa Kigali azamara amezi agera kuri abiri.

Charles Munyaneza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora yavugiye kuri Televiziyo y’u Rwanda ko batangiye kuyategura akaba ageze kure.

Amatora ya mbere akazaba tariki 08 Gashyantare 2016, Amatora ya Komite Nyobozi z’Imidugudu n’abahagarariye Imidugudu mu Nama Njyanama z’Utugari ; kuri uwo munsi kandi hazatorwa Abajyanama b’Abagore bangana na 30% by’abagomba kugira Inama Njyanama z’Utugari ; Hatorwe Komite Nyobozi z’Inama y’Igihugu y’Abagore ku Midugudu n’Utugari ; Hatorwe Komite Nyobozi z’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku Tugari ; Hatorwe kandi Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga ku Tugari.

Munyanzeza ati “Ayo matora azaba areba abaturage bose muri rusange bagejeje imyaka 18,…bari kuri Lisiti y’itora, ni ya matora akorwa abaturage bajya inyuma y’uwo bihitiyemo,…Amatora ni uburyo abaturage banyuramo bihitiramo ababayobora, n’uburyo bayoborwa, ni uburyo bwo guhitamo, akaba inzira ituma igihugu kigera ku miyoborere myiza na Demokarasi.”

Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora agasaba abaturage guha agaciro aya matora, kuko abayobozi bazatorwa bafite ibintu byinshi bazakora biganisha igihugu mu majyambere, imiyoborere myiza na Demokarasi.

Ati “Bazayitabire batore, kandi bazatore abayobozi bafite cyangwa bazafasha mu cyerekezo igihugu kirimo, kugira ngo dukomeze iterambere.”

Avuga ku kwakira ubusabe bw’abifuza gutorerwa kuyobora Uturere mu matora mu matora azaba ku itariki 22 Gashyantare, Charles Munyanzeza yavuze ko bizakorwa hagati y’itariki 05-15 Mutarama 2016, Abakandida bakazajya bakirwa n’abakozi ba Komisiyo y’igihugu y’amatora ku Karere.

Itegeko kuri aya matora y’abayobora Uturere riteganya ko batorwa n’abaturage binyuze mu matora ahera ku rwego rw’utugari, kandi utorerwa kuyobora mu Karere runaka agomba kuba agakomokamo.

Cherles Munyaneaza Umunyamabanga nshingwa bikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

Kubera imyiteguro y’aya matora y’inzego z’ibanze, mu rwego rw’inzibacyuho ubu uturere turayoborwa n’abayobozi twari dusanganywe.

Kangwagye wayoboraga Rulindo na Karekezi wayoboraga Gisagara, nibo ba ‘mayor’ bonyine batowe mu 2006 basoje Manda zabo ebyiri, abandi bareguye, bamwe barafungwa, abandi ntibongera kugirirwa icyizere n’abaturage kuri Manda ya kabiri.

RUSHYASHYA

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Gusesengura no guhanahana amakuru ku gihe ni ishingiro ryo gukumira ibyaha - CP Butera

Gusesengura no guhanahana amakuru ku gihe ni ishingiro ryo gukumira ibyaha...

Ikoranabuhanga rishya mu kugenzura umutekano wo mu muhanda ryafashije gufata impushya z’impimbano

Ikoranabuhanga rishya mu kugenzura umutekano wo mu muhanda ryafashije...

Nyabugogo : Abakoraga ubujura butandukanye bashyizeho ihuriro ryo gukumira ibyaha

Nyabugogo : Abakoraga ubujura butandukanye bashyizeho ihuriro ryo gukumira...

NEW POSTS
Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

Ni nde Muyobozi ukwiriye u Rwanda

13-02-2017

Ni nde Muyobozi ukwiriye u Rwanda

Ijwi ry’amaraso ya Padiri Nambaje yamenetse rikomeje kubuza amahwemo Thomas Nahimana wamwicishije

10-02-2017

Ijwi ry’amaraso ya Padiri Nambaje yamenetse rikomeje kubuza amahwemo Thomas...

Ntawe ukwiriye kuziza Umunyarwanda icyo aricyo cyangwa icyo yemera – Kagame

9-02-2017

Ntawe ukwiriye kuziza Umunyarwanda icyo aricyo cyangwa icyo yemera –...

Abanyamerika barenga 12.000 bohereje ubutumwa kuri Twitter basaba ko Perezida Trump yakwicwa muburyo bwa vuba

9-02-2017

Abanyamerika barenga 12.000 bohereje ubutumwa kuri Twitter basaba ko...