LATEST NEWS
New section No17
Abakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge bafatanywe udupfunyika 6000 tw’urumogi
Publish Date: vendredi 25 décembre 2015
VISITS :142
By Admin

​Abakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge babiri bafatiwe mu mukwabu wa Polisi mu Mujyi wa Kigali. Abafashwe ni Jacques Habagusenga na Joseph Ndagijimana.Bafashwe nyuma y’uko abaturage batanze amakuru.\

Ibi umuvugizi wa Polisi yabitangaje tariki ya 24 Ukuboza, ubwo berekwaga itangazamakuru.

Abagabo bagabo bombi bafatiwe mu Murenge wa Gisozi, tariki ya 22 Ukuboza.
ACP Twahirwa yavuze ko Habagusenga, yafashwe ahagana saa kumi z’ijoro nyuma y’aho Polisi yari imaze kubona amakuru ko uyu mugabo afite urumogi.
Akomeza kandi avuga ko uru rumogi yari arukuye mu Karere ka Rubavu aruzanye mu mugi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi yakanguriye abanyarwanda cyane cyane urubyiruko gucika ukubiri n’icyaha cy’urumogi ahubwo bagashishikarira gukora imirimo yemewe ndetse yabateza imbere ubwabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Yakomeje kandi agira inama abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, kujya bashishoza bakanamenya abo bagiye gutwara n’ibyo batwaye bityo kugira ngo ikwirakwiza ry’ibiyobyabwenge rikumirwe. Yanabasabye kandi kujya buri gihe baha Polisi amakuru ku bantu bose bakekaho gukora ibyaha bitandukanye bityo kugira ngo bene aba bantu bafatwe.

Hagusenga yiyemerera ibyo aregwa akavuga ndetse akanabisabira imbabazi. Yagize ati, “Nakodesheje moto inkura ku Gisenyi kugera i Kigali, ku mafaranga ibihumbi 30, ibi nabikoze ari ukugira ngo ntafatirwa mu nzira n’inzego z’umutekano dore ko nari nzi neza ko bakunze gusaka amamodoka, ngeze ku giti cy’inyoni nafashe indi moto ingeza ku Gisozi ari naho naje gufatanwa uru rumogi.

Ukurikiranyweho iki cyaha ni umuturage wo mu mudugudu wa Musezero, Akagali ka Nyakariba, umurenge wa Gisozi, arubatse ndetse afite abana 2.

Uyu mugabo kandi avuga yari amaze ukwezi acuruza urumogi. Umugore w’uyu mugabo akaba nawe aherutse gufatanywa urumogi arwihambiriyeho.
Aba bagabo bombi kuri ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Gisozi.

Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda igika cya 2, ivuga ko, umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

RNP

IBITEKEREZO
majina

Mujye mutwereka ba nyiri ibyo biyobyabwenge. Kuko aba dealers ntiturababona mubatwereka !!


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba Nyamwasa.

30-03-2017

Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba...

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...