LATEST NEWS
New section No17
Abakora umwuga wo gutwara abagenzi mu Ntara y’Iburasirazuba barasabwa guhindura imyitwarire
Publish Date: vendredi 7 octobre 2016
VISITS :724
By Admin

Abakuriye amashyirahamwe atwara abagenzi mu modoka mu Ntara y’Iburasirazuba, ndetse n’abatwara abagenzi kuri moto no ku magare mu karere ka Rwamagana basabwe kugira imyitwarire myiza ijyana no kubahiriza amategeko abagenga ubwabo ndetse n’amategeko y’umuhanda hagamijwe kwirinda impanuka n’ingaruka zazo.

Ubu butumwa babugejejweho n’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi, ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rwamagana, n’abandi bayobozi ba Polisi ku rwego rw’ako karere, ku italiki ya 5 Ukwakira, mu nama yabereye ku kibuga cya Polisi giherereye mu Mujyi wa Rwamagana.

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi bagera kuri 400 mu Ntara y’Iburasirazuba bakoreshejwe inama nyuma y’aho bigaragariye ko, kubera imiterere y’imihanda yo muri iyi ntara yose igizwe n’umurambi, hakunze kurangwa impanuka ziterwa no kwirara kw’abakoresha umuhanda ndetse n’uburangare , baba abanyamagare, moto cyangwa imodoka ; aho yaboneyeho kubibutsa ingamba zisanzweho zo kwirinda impanuka no kubasaba ubufatanye na Polisi ngo imyitwarire nk’iyo ihinduke.

Umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara yakomeje ababwira ko ubuzima bw’abantu bugomba guhabwa agaciro bwaba ubw’abagenzi bari mu modoka, kuri moto cyangwa ku igare ndetse n’abaturiye imihanda, buri wese agira uruhare mu kwirinda impanuka.

ACP Karasi yagize ati :” impanuka ntizica gusa abari mu modoka, kuri moto no ku igare gusa, zihitana n’abaturiye imihanda. Tuzirikane agaciro k’abagenzi, agaciro k’abaturiye imihanda, twirinda impanuka, ibi birasaba bamwe muri mwe guhindura imyitwarire ”.

Yasabye by’umwihariko abari bahagarariye kompanyi zitwara abagenzi mu modoka bari bateraniye muri iyo nama kujya bagenzura cyane ingendo abashoferi bakora kuko hari abakoresha umuvuduko ukabije bagira ngo bakore ingendo nyinshi , ibi bikaba ari bimwe mu bitera impanuka.

Aha yagize ati :” mwese muzi urugendo n’igihe imodoka ikoresha iva mu Mujyi wa Kigali ijya Rwamagana , Kayonza, Nyagatare cyangwa Rusumo n’ahandi……hari igihe abashoferi bihuta cyane , ibi bikaba byatera impanuka”. Turengere ubuzima bw’abaturarwanda, tugomba gutera imbere tubungabunga n’umutekano wo mu muhanda”.

Abatwara moto n’amagare nabo bibukijwe kubahiriza amategeko y’umuhanda, kurangwa n’isuku mu kazi, kujya bahagarara igihe bahagaritswe n’abapolisi kandi bakihutira kumenyesha inzego zishinzwe umutekano igihe cyose batwaye umugenzi bafiteho amakenga kuko abenshi mu banyabyaha bifashisha moto, bajya cyangwa bava aho bakoreye icyaha.

ACP Karasi

ACP Karasi yababwiye ko inyinshi mu mpanuka ziterwa n’ubusinzi bw’abatwara ibinyabiziga ndetse n’umuvuduko ukabije aho yasabye by’umwihariko abahagrariye kompanyi z’imodoka, kujya bitonda bakamenya birambuye imyirondoro n’imyitwarire y’abashoferi baha akazi kuko nk’uko yabivuze hari bamwe bitwara nabi mu kazi kubera ubusinzi n’ibindi.

Yakanguriye kandi abo bireba muri bo, kugendana ibyangombwa bisabwa mu mwuga wabo ndetse n’ibitangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) bibemerera gukora umwuga wo gutwara abagenzi.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...