LATEST NEWS
MU RWANDA
CNLG : Haribazwa impamvu hafunzwe umwe kandi imishahara ica mu bantu benshi ?
Publish Date: lundi 22 août 2016
VISITS :1548
By Admin

Polisi y’u Rwanda ivuga ko kugeza ubu mu iperereza iri gukora hamaze kumenyekana amafaranga miliyoni 25 bikekwa ko yanyerejwe n’umukozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) aho yahembaga abakozi ba baringa.

Ntagengerwa afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera aho ngo kugira ngo afatwe ari ubuyobozi bwa CNLG bwamenyesheje Polisi.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel, yabwiye ikinyamakuru Izubarirashe cyatangaje iyi nkuru ko Ntagengerwa Vestine wari ushinzwe abakozi (Human Resource Officer) akurikiranweho ibyaha bibiri ; icyo kunyereza umutungo wa Leta n’icyo gukoresha inyandiko mbimbano agamije kunyereza umutungo wa Leta.

Inzego zibishinzwe ntiziradutangariza igihe ayo mafaranga yatangiye kunyerezwa ndetse n’umubare w’abakozi ba baringa bagiye bahembwa ako kayabo.

Gusa SP Hitayezu avuga ko ubu polisi ikiri gukora iperereza ngo imenye igihe ibyo byaha byatangiye gukorerwa ndetse n’umubare nyawo w’amafaranga yanyerejwe.

Yagize ati “Ni byo bigikorwaho iperereza kubera ko hari igenzura ryakozwe turacyarikorera isesengura kugira ngo tube twamenya ibi byaha byabaye mu gihe kingana gutya, gusa icyo nababwira ni uko tumukurikiranyeho ibyo byaha bibiri.”

Yakomeje agira ati “Umubare (nyakuri w’amafaranga yanyerejwe) ntabwo nahita mbabwira nonaha kubera ko uko iperereza rigenda rikorwa ni ko tugenda tubona ibimenyetso bishya, turacyabikoraho iperereza. Kugeza ubu imibare tumaze kubona aragera kuri miliyoni 25. ”

Kuki hafashwe umukozi umwe kandi imishahara isinywaho n’abantu benshi ?

Ubusanzwe kugira ngo imishahara muri Leta itegurwe ica ku bantu batandukanye, aho biva ku mukozi ushinzwe abakozi agakora urutonde rw’abakozi bagomba guhembwa n’amafaranga bagomba guhembwa, bikajya ku mukozi ushinzwe ingengo y’imari, bikahava bijya ku muyobozi ushinzwe ubutegetsi n’imari nyuma bigashyikirizwa umuyobozi w’ikigo akaba ari we ushyiraho umukono wa nyuma.

None ko binyura muri izi nzira zose ariko hakaba harafashwe umuntu umwe byatewe n’iki ? Ese abasinyaga kuri iyo mishahara bose ntibabonaga ko ku rutonde hariho amazina y’abagiye guhembwa atari abakozi ba CNLG ?

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene, ari na we usinya wa nyuma, yirinze kugira byinshi abwira Izubarirashe dukesha iyi nkuru mu magambo make aravuga ati “Ndumva ibyo ntabijyamo, njye nta kosa numva mfite, yaba njye yaba abambanjirije nta kosa ubuyobozi bwa CNLG bufite cyangwa se abandi bakozi bafite.”

Dr Bizimana Jean Damascene

Umukozi ushinzwe abakozi muri CNLG Ntagengerwa Vestine ari mu gihome

Dr Bizimana agira ati “Igenzura ni twe twarikoze, ntabwo ryakozwe n’abantu bavuye hanze, dusanga harimo amakosa koko akorwa n’umukozi, dusanga ayo makosa arimo icyaha noneho duhita tubishyikiriza inzego z’ubugenzacyaha. Icyaha cyose iyo kiba abantu bagira igihe cyo kukinenga. Ugikora ni we umenya igihe yagitangiriye, ariko igihe cyo kumenyekana ntawe ukigena, keretse nyine igihe igenzura ribaye rikabyerekana.”

Umuvugizi wa Polisi avuga ko impamvu ari Ntagengerwa wafashwe wenyine kandi imishahara isinywaho n’abantu batandukanye ari uko bafite ibimenyetso bigaragaza ko ari we wakoze inyandiko mpimbano agamije kunyereza umutungo wa Leta. Gusa ahamya ko bakomeje iperereza, aho nibabona n’undi waba yarabigizemo uruhare na we yakurikiranwa.

Source : Izuba rirashe

IBITEKEREZO
amani

Nibyo rwose mujye mubafata nabandi barya ibya leta batabikwiye babonereho turifuza noguha FARG urutonde rwabanyeshuli bamenyekanye bigiye kuma frs ya FRG babakurikirane nihenshi twagiye dusanga icyo kibazo

RAul

Hhh ariko rwose ibintu bakora sibyo uko ni ukurira kubatusi bapfuye.ahubwo bageze muri FARG ho bakumirwa aho abanyeshuri bakaminuza bagenerwa amafaranga ya Bruce bayabura kandi yarasohotse babibaza ngo MINECOFINE ntayo yasohoye kandi kurutonde bayagenewe. Twifuza kumenya ayo mafaranga aho ajya iyo abagenerwabikorwa batayahawe .plz muzatubarize kuko nkaho twiga twayabuze turi benshi. Bazavuge impamvu bayarya nayo.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...