LATEST NEWS
New section No17
Abakozi bo mu by’ubuzima mu karere ka Ngororero bigishijwe kwirinda inkongi z’imiriro
Publish Date: vendredi 29 janvier 2016
VISITS :269
By Admin

​Abakozi bIbitaro bya Kabaya biherereye mu murenge wa Kabaya, mu karere Ngororero, bahawe ubumenyi ku gitera inkongi z’imiriro, uko bazirinda , ndetse n’uko bazizimya mu gihe zibaye.

Abahuguwe niabayobozi, abaganga bacyo n’abagikoramo isuku, bakaba bose barageraga kuri 58. Ubwo bumenyi babuhawe tariki ya 27 Mutarama 2016.
Bahuguwe na Inspector of Police (IP) Alexandre Minani, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.

IP Minani yatangiye abasobanurira ko inkongi z’imiriro ari uruhurirane rw’ibintu bitatu by’ingenzi bigaragazwa nk’ikibatsi gifite ubushyuhe, ari byo : ikintu cyose gishobora gushya, cyaba igisukika cyangwa icyaka, ingufu, ndetse n’umwuka.

Yababwiye ko ziterwa ahanini no kwirara, kutita ku bintu bishobora kuzitera, impanuka, ndetse n’ ubumenyi buke kuri by’amashanyarazi, hari kandi no gukoresha ibikoresho byayo bitujuje ubuziranenge.

Yagize ati :" Uburangare runaka cyangwa ikosa rito mu mirimo ikoreshwa amashanyarazi birahagije kugira ngo byangize ibintu bitagira ingano cyangwa bihitane ndetse bikomeretse abantu. Ni yo mpamvu buri wese akwiye kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kuyitera."

Yababwiye kandi ati :"Ntimugomba gukumira inkongi z’imiriro muri ibi bitaro gusa, ahubwo mukwiye no gushyiraho ingamba zo kuzirwanya no mu ngo zanyu ndetse n’ahandi."

Yababwiye kandi ko utabona ubushobozi bwo kugura ibikoresho byabugenewe(fire extinguishers) yakoresha umucanga, amazi, n’ibitaka byumutse mu kuzimya inkongi y’umuriro nk’uko nyuma yo kwigisha ,akoresheje ibi bikoresho ,yerekanye uko bikoreshwa anababwira ko inkongi ikiba, bagomba guhita bakupa amashanyarazi, ndetse bagahungisha ibintu bitarafatwa na yo.

Na none IP Minani yabakanguriye kutabika ibikomoka kuri peterori mu nyubako, no kutajya kure y’ibikoresho biri kwaka nka buji , itara, itadowa n’ibindi, kuko na byo bishobora gutera inkongi y’imiriro.

Yashoje ikiganiro yagiranye n’abo bakozi b’ibi bitaro bya Kabaya ababwira kujya bahamagara nomero za terefone za Polisi y’u Rwanda zitabazwa iyo habaye inkongi y’umuriro, izo akaba ari : 111, iyi ikaba itishyurwa, n’izindi zishyurwa ari zo : 0788311120, 0788311224, 0788311657 na 0788311335 .

Umuyobozi w’ibitaro bya Kabaya, Dogiteri Nsinga Muhoza Patrick yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere kuri ubwo bumenyi yahaye abakozi b’ibitaro abereye umuyobozi, aha akaba yaragize ati :"Ubu bumenyi buzatuma twirinda inkongi z’imiriro muri ibi bitaro nyobora ndetse no mu nyubako zacu, ndetse buzanatuma tuzizimya mu gihe zibaye."

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...