LATEST NEWS
New section No17
Abakozi bo mu by’ubuzima mu karere ka Kamonyi bigishijwe kwirinda inkongi z’imiriro
Publish Date: samedi 26 décembre 2015
VISITS :90
By Admin

Abakozi b’Ikigo nderabuzima cya Nyamiyaga giherereye mu murenge wa Nyamiyaga, mu karere Kamonyi, bahawe ubumenyi ku gitera inkongi z’imiriro, uko bazirinda , ndetse n’uko bazizimya mu gihe zibaye.

Abahuguwe ni abaganga bacyo n’abagikoramo isuku, bakaba bose barageraga kuri 25. Ubwo bumenyi babuhawe tariki ya 23 Ukuboza 2015.

Bahuguwe na Inspector of Police (IP) Athanase Niyonagira, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.

IP Niyonagira yatangiye abasobanurira ko inkongi z’imiriro ari uruhurirane rw’ibintu bitatu by’ingenzi bigaragazwa nk’ikibatsi gifite ubushyuhe, ari byo : ikintu cyose gishobora gushya, cyaba igisukika cyangwa icyaka, ingufu, ndetse n’umwuka.
Yababwiye ko ziterwa ahanini no kwirara, kutita ku bintu bishobora kuzitera, impanuka, ndetse n’ ubumenyi buke kuri zo.

Ibindi yababwiye bishobora kuzitera harimo gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, ndetse no gukoresha abantu badafite ubumenyi mu gushyira amashanyarazi mu nyubako.

IP Niyonagira yakomeje ababwira ko usibye ibyo, inkongi z’imiriro zishoboka guterwa kandi no kwinjiza ibikoresho byinshi bikoresha amashanyarazi mu kindi na cyo kiyakoresha ariko kidafite ubushobozi bwo kubyakira ku buryo icyo kinjijwemo ibindi kigera aho gisumbywa ubushobozi n’ibyakinjijwemo, hanyuma bigatera sirikuwi, ari na yo rimwe na rimwe iba imvano yazo.

Yagize ati :" Uburangare runaka cyangwa ikosa rito mu mirimo ikoreshwa amashanyarazi birahagije kugira ngo byangize ibintu bitagira ingano cyangwa bihitane ndetse bikomeretse abantu. Ni yo mpamvu buri wese akwiye kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kuyitera."

Yababwiye kandi ati :"Ntimugomba gukumira inkongi z’imiriro muri iki kigo nderabuzima gusa, ahubwo mukwiye no gushyiraho ingamba zo kuzirwanya no mu ngo zanyu ndetse n’ahandi."

Aha, IP Niyonagira akaba yarabagiriye inama yo kugura no gushyira ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi z’imiriro (Fire extinguishers) mu nyubako zabo kugira ngo niziramuka zibaye bazizimye vuba zitaragira ibyo zangiza.

Yababwiye kandi ko utarabona ubushobozi bwo kubigura yakoresha umucanga, amazi, n’ibitaka byumutse mu kuzimya inkongi y’umuriro , kandi ko ikiba, agomba guhita akupa amashanyarazi, ndetse agahungisha ibintu bitarafatwa na yo.

Na none IP Niyonagira yabakanguriye kutabika ibikomoka kuri peterori mu nyubako, no kutajya kure y’ibikoresho biri kwaka nka buji , itara, itadowa n’ibindi, kuko na byo bishobora gutera inkongi y’imiriro.

Yababwiye kandi kujya bazimya ibikoresho byose bikoresha amashanyarazi nka tereviziyo, radiyo na mudasobwa, kandi bagatandukanya n’ibindi biyakoresha mu gihe batari kubikoresha.

Yashoje ikiganiro yagiranye n’abo bakozi b’icyo Kigo nderabuzima cya Nyamiyaga ababwira kujya bahamagara nomero za terefone za Polisi y’u Rwanda zitabazwa iyo habaye inkongi y’umuriro, izo akaba ari : 111, iyi ikaba itishyurwa, n’izindi zishyurwa ari zo : 0788311120, 0788311224, 0788311657 na 0788311335 .

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyamiyaga ari we Camille Nsabimana yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere kuri ubwo bumenyi yahaye abakozi bacyo, aha akaba yaragize ati :"Ubu bumenyi buzatuma twirinda inkongi z’imiriro muri iki kigo nderabuzima nyobora ndetse no mu nyubako zacu, ndetse buzanatuma tuzizimya mu gihe zibaye."

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...