LATEST NEWS
New section No17
Polisi y’u Rwanda yasoje ihinduranya ry’abapolisi muri Centrafurika
Publish Date: samedi 22 octobre 2016
VISITS :476
By Admin

Ejo mu ma saa saba y’amanywa , icyiciro cya nyuma cy’abapolisi b’u Rwanda bavuye ku kibuga cy’indege cya Kigali bagiye mu butumwa bw’akazi- mu ndege ya RwandAir 33 yiswe “Ubumwe” , barangije isimburana ry’imitwe ibiri y’abapolisi 280 bakorera mu butumwa bw’amahoro muri Centrafurika MINUSCA.

Iyi mitwe ibiri y’abapolisi 140 buri umwe ni "Protection Support Unit Two" (PSU2) uyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangoga na "Formed Police Unit two" (FPU2) uyobowe na Chief Supt. Claude Kajeguhakwa.

Aba basanzeyo FPU2 igizwe n’abapolisi 140 nabo basimbuyeyo abandi bangana gutyo mu ntangiriro z’uku kwezi.

Mbere y’uru rugendo kandi, kuri uyu wa gatatu, aba bapolisi baganirijwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP Dan Munyuza, wabagiriye inama yo kubakira ku byiza abo basimbuyeyo bakoze, bita ku ndangagaciro kandi bakora neza ubutumwa bagiyemo.

Hagati aho, PSU2 na FPU2 basimbuye umubare w’abapolisi ungana n’uwabo, wo waje mu masaa kumi n’imwe z’umugoroba , uyobowe na ACP Benoit Kayijuka na Chief Supt. Johnson Sesonga.

Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, mu izina rya Polisi y’u Rwanda, niwe wayoboye imihango yo kugenda no kuza kw’iyo mitwe yombi.

Imitwe yagarutse, yasize izwiho ubushobozi mu kugarura ibijyanye n’amahoro n’umutekano muri rusange , ndetse n’umutekano w’abayobozi by’umwihariko.

FPU ikaba ishinzwe ibyo guhosha imyigaragambyo, gucunga umutekano w’ahabaye ibirori , gufasha mu bikorwa byo gutanga imfashanyo, guherekeza ibikorwa bya Loni, mu gihe PSU yo ifite inshingano zo kurinda abayobozi n’ibindi.

Kuri ubu, PSU bimwe mu byo ishinzwe muri Centrafrika, harimo no kurinda umutekano wa Minisitiri w’Intebe , Simplice Sarandji.

ACP Kayijuka yashimye kwihangana n’ubunyamwuga byaranze abapolisi yayoboraga, aho yavuze ko bujuje neza inshingano mu mwaka bamaze muri Centrafurika.

Ku kibuga cy’indege "Kigali International Airport", ACP Kayijuka yagize ati :”Dushimishijwe no kugaruka mu gihugu turi bazima , tukaba twiteguye gukomeza gukorera igihugu mu yindi mirimo bazadushingwa.

Aha akaba yagize ati :” Ubutumwa bwose bugenda neza bibanjirijwe n’imyiteguro ikorwa, kuba witeguye no kumva neza imiterere y’akazi ugiyemo ; niyo mpamvu dushimira Polisi y’u Rwanda na Leta y’u Rwanda badufashije kugera ku ntego kandi kinyamwuga, mu butumwa na mbere yabwo.”

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Uburiganya : Mpayimana Philippe yashyizwe mu majwi mu bashaka imikono ya kandidatire binyuranyije n’amategeko

27-05-2017

Uburiganya : Mpayimana Philippe yashyizwe mu majwi mu bashaka imikono ya...

Minisitiri Mukantabana yashimiye umudepite w’u Rwanda watumye atahuka

26-05-2017

Minisitiri Mukantabana yashimiye umudepite w’u Rwanda watumye...

Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple basezeye kuri Apotre Gitwaza, amaherezo ni ayahe ?

26-05-2017

Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple...

Mbanda yahaye ’ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na RNC

26-05-2017

Mbanda yahaye ’ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na...

ITANGAZO RYA RUSHYASHYA

24-05-2017

ITANGAZO RYA RUSHYASHYA

Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki ?

23-05-2017

Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki ?

Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya Politiki

23-05-2017

Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya...

Impamvu John Mirenge yakuwe k ’Ubuyobozi bwa ’ RwandAir ’ Igitaraganya

16-05-2017

Impamvu John Mirenge yakuwe k ’Ubuyobozi bwa ’ RwandAir ’ Igitaraganya