LATEST NEWS
MU RWANDA
Abaminisitiri n’Abayobozi ba Polisi bo muri aka karere bihereye ijisho imyitozo ku kurwanya ibyaha byifashisha ikoranabuhanga
Publish Date: vendredi 2 septembre 2016
VISITS :337
By Admin

Abaminisitiri bafite Polisi mu nshingano n’abayobozi bazo bo mu bihugu byo muri aka karere bagize Umuryango w’ubufatanye mu kurwanya ibyaha (Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organization - EAPCO) ejo basuye abapolisi baturuka mu bihugu bikagize bari mu myitozo ibera Camp Kigali yo ku rwego rwo hejuru ku kurwanya no gukumira ibyaha byifashisha ikoranabuhanga.

Abo ba Minisitiri n’abayobozi ba Polisi bari i Kigali mu Nama Rusange ya 18 y’Abayobozi ba Polisi zo muri aka karere (EAPCO) ifite Insanganyamatsiko igira iti :"Guteza imbere ubufatanye no kunoza imikoranire mu kurwanya ibyaha byifashisha ikoranabuhanga."

Nk’uko Commissioner of Police (CP) Felix Namuhoranye, akaba n’Umuhuzabikorwa w’iyo myitozo yabivuze, icyo gikorwa cyari kigamije kubereka ishusho nyayo y’imyitozo n’imigendekere yayo.

Yagize ati :"Abaminisitiri bafite Polisi mu nshingano ndetse n’abayobozi bazo baje kwihera ijisho uko imyitozo imeze kubera ko iri mu bikorwa bimirije imbere. Kugira ngo ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga birwanywe birasaba ubufatanye , imikoranire myiza no guhanahana amakuru ku gihe hagati y’inzego bireba."

Mu byaranze iyo myitozo yateguwe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije na Polisi Mpuzamahanga (Interpol) harimo gushyira mu bikorwa ubumenyi ku kurwanya ibyaha byifashisha ikoranabuhanga.

Iyo myitozo yibanze ku gukusanya no gusesengura ibimenyetso by’ibyaha, kubika amakuru , kuyahanahana, gufata abacyekwa gukora ibyaha, gukoresha itumanaho rya Polisi Mpuzamahanga (I-24/7), no gukora iperereza ku icuruzwa ry’abantu.

Abayitabiriye bakoze umwitozo- shusho aho umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko utishoboye yajyanywe mu mahanga n’agatsiko k’abacuruza abantu bamubeshya ko bazamushakirayo imirimo.

Avuga kuri uwo mwitozo, CP Namuhoranye yagize ati : "Uburyo abagenzacyaha bakoresheje mu kugenza iki cyaha harimo kureba niba hari ubutumwa uwo mukobwa yohererezanyije kuri telefone cyangwa kuri murandasi n’abamujyanye, uko byagenze (niba byarabayeho), uko byatangiye, aho bamujyanye.. muri make bagerageje uburyo bwose bushoboka kugira ngo babone amakuru yose ajyanye n’uko icyo cyaha cyakozwe kugeza bamenye aho uwo mukobwa aherereye , baramugarura ndetse bafata abamujyanye."

Yakomeje agira ati :"Uko ikoranabuhanga rirushaho gutera imbere ni ko abantu baryifashisha mu gukora ibyaha bitandukanye. Iyi myitozo itanga ishusho y’imikoranire ikwiriye hagati y’ibihugu ndetse na Polisi zabyo aho bisabwa guhanahana amakuru kugira ngo ibyaha ndenga mipaka birusheho kurwanywa."

CP Namuhoranye yagize kandi ati :" Ndizera ndashidikanya ko ku musozo w’iyi myitozo tuzasanga ko ubufatanye atari amahitamo ahubwo ko ari ngombwa kugira ngo ibyaha ndenga mipaka bibashe gutahurwa, kugenzwa, kumenya ababikoze, aho baherereye, kubafata no kubohereza mu bihugu bibashakisha kugira ngo bagezwe imbere y’inkiko."

Mathew Simon, ukorera ku cyicaro cya Polisi Mpuzamahanga i Singapore, akaba n’umwe mu bagenzuzi b’iyo myitozo yavuze ko icuruzwa ry’abantu ari kimwe mu byaha bihangayikishije ibihugu n’isi muri rusange aho abibasirwa ari abafite imibereho itari myiza."

Yagize ati :"Mu byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga harimo iby’inzaduka nk’ubwicanyi bw’uburyo butandukanye, gufata ku ngufu n’ubwabuzi bushukana bw’amafaranga hakoreshejwe telefone nka kimwe mu bikoresho byifashishwa mu gukora ibyo byaha ku buryo bisaba ubufatanye mu kubirwanya no kubikumira."

Iyi myitozo ibera mu Rwanda ibaye ku nshuro ya kane. Yitabiriwe n’abagera ku 100 baturuka mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika .

Ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha no gusangira ubunararibonye binyuze mu mahugurwa biri mu byo Polisi y’u Rwanda yimirije imbere.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu karere

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu...

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira...

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku...

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru...

NEW POSTS
BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...