LATEST NEWS
New section No17
Abamotari, abanyonzi n’abanyeshuri bashyizeho amahuriro atandatu yo kurwanya ibyaha
Publish Date: vendredi 10 juin 2016
VISITS :116
By Admin

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto no ku magare bo mu karere ka Nyamagabe n’abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye ryo mu karere ka Nyanza ryitwa muri College Christ Roi bashyizeho amahuriro atandatu yo kurwanya no gukumira ibyaha (Anti-Crime Clubs).

Aba bagize ibi byiciro bashyizeho ayo mahuriro mu nama bagiranye na Polisi y’u Rwanda muri utu turere twombi.

Abamotari bakoze iki gikorwa bibumbiye mu mashyirahamwe atatu ari yo : COTRANYA, COTAMONYA na COMONYA, naho abanyonzi bibumbiye mu mashyirahamwe abiri ari yo : COTAVENYA na COTAMU.

Ayo mahuriro atanu y’abamotari n’abanyonzi bo muri Nyanmagabe yashyizeho ku itariki 7 Kamena ; naho rimwe ry’abanyeshuri ryashyizeho ku itariki 8 Kamena.

Aba bagize ibi byiciro bafashe uyu mwanzuro wo gushyiraho amahuriro atandatu yo kurwanya ibyaha nyuma yo kunyurwa n’inyigisho za Polisi y’u Rwanda muri utu turere aho basobanuriwe uruhare rwabo mu kwicungira umutekano.

Aganira n’abo bamotari n’abanyonzi,Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyamagabe, Superintendent of Police (SP) François Segakware yagize ati :"Mwakoze igikorwa cyiza. Muzarwanye ibyaha muri gukora umwuga wanyu, muzabirwanye mu midugudu yanyu, ndetse n’ahandi hose muzaba muri."

Yakomeje ababwira ati,"Ubu mubaye abakangurambaga mu kurwanya ikintu cyose kinyuranije n’amategeko. N’ubundi mwari musanzwe muri bo ; ariko ubu mugiye kubikora neza biruseho kubera ko mubyumva kimwe kandi mushyize hamwe."

SP Segakware yabasabye kubahiriza amategeko y’umwuga wabo kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda.

Ibyo abo bamotari, abanyonzi, n’abanyeshuri basabwe harimo kurwanya ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’abamotari mu karere ka Nyamagabe, Nsabimana Jerome yagize ati," Urubyiruko nkatwe tugomba kugira uruhare mu kwicungira umutekano, kandi tuzabigeraho biciye mu mahuriro nk’aya."

Yashimye bagenzi be k’ubw’icyo gikorwa , kandi asaba abandi bakora uyu mwuga wo gutwara abagenzi ndetse n’abandi bantu muri rusange gutera ikirenge mu cyabo.

Kugeza ubu, mu karere ka Nyamagabe hamaze gushyirwaho amahuriro yo kurwanya ibyaha agera kuri 84 arimo 51 y’abanyeshuri, naho mu karere ka Nyanza hamaze gushyirwaho 26 arimo 25 y’abanyeshuri.

Mu gihugu hose hamaze gushyirwaho amahuriro yo kurwanya ibyaha arenga igihumbi, kandi 90% yayo ari mu bigo by’amashuri.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...