LATEST NEWS
New section No17
Abamotari ba Burera basabwe gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha
Publish Date: mardi 3 mai 2016
VISITS :127
By Admin

​Ku cyumweru tariki ya 2 Gicurasi Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera yagiranye inama n’abatwara abagenzi kuri moto bakorera mu gace ka Gahunga gaherereye mu kagari ka Rwasa umurenge wa Gahunga, bakangurirwa kwicungira umutekano, kubahiriza amategeko y’umuhanda no gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Muri iyo nama, umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Gahunga Chief Inspector of Police (CIP) Patrick Gasaraba yasabye abo bamotari kubahiriza amategeko y’umuhanda cyane cyane birinda gutwara umugenzi urenze umwe kuri moto ndetse bakambika abagenzi ingofero zabugenewe, abakangurira kuba inyangamugayo bakirinda gutwara abagenzi bafite ibiyobyabwenge ahubwo bagatanga amakuru y’uwo ariwe wese waba abifite, akaba yaragize ati :”Nimwe bafatanyabikorwa ba mbere ba Polisi y’u Rwanda, mutwara abagenzi bava cyangwa binjira mu bihugu duhana imbibi, kandi muri abo bagenzi hashobora kuba harimo inkozi z’ibibi zinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu cyacu, turabasaba kudafasha no kudahishira abantu nkabo ahubwo mugatanga amakuru y’abantu nkabo binjiza ibiyobyabwenge n’abakora ibyaha bitandukanye.”

CIP Gasaraba yababwiye ko umutekano ari inkingi ikomeye y’iterambere, abasaba kurwanya ikintu cyose cyahungabanya iterambere ry’abatuye akarere ka Burera by’umwihariko n’igihugu muri rusange, abakangurira kubahiriza amategeko y’umuhanda no gutwara ari uko bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga n’ibindi bya ngombwa biteganywa n’amategeko.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abamotari bakorera muri aka gace ryitwa Cotamorwa Mbarukuze Jean Damascene, yashishikarije bagenzi be gushyira mu bikorwa impanuro bahawe na Polisi y’u Rwanda aho yagize ati :”Uyu nmwuga wacu tuwukora nta nkomyi kuko hari umutekano usesuye mu gihugu. Tugomba kugira uruhare mu kuwusigasira, twirinda kandi turwanya ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya.”

Yasabye bagenzi be kwirinda no kurwanya icyaha bagakomeza gukorana neza na Polisi y’u Rwanda bayiha amakuru yatuma haburizwamo ibyaha no gufata ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora.

Yasabye bamwe mu bamotari bagenzi be bagifite umuco wo gukorana cyangwa gufasha abakora ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge guca ukubiri n’iyo ngeso kuko ubifatiwemo abarwaho ubufatanyacyaha.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...