LATEST NEWS
New section No17
Abamotari bafatanye urumogi mugenzi wabo
Publish Date: vendredi 26 août 2016
VISITS :381
By Admin

Ku italiki ya 23 Kanama, abamotari bo mu karere ka Kirehe, bifatiye umwe muri bo , bamufatanye ibiro 10 by’urumogi.

Habumugisha Emmanuel niwe wafashwe na bagenzi be bakorera mu murenge wa Nyamugari, bakaba baramukurikiye bamufatira mu mudugudu Kanyabihara, akagari ka Gatarama ho mu murenge wa Kigina.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko Habumugisha yafashwe nyuma y’ihererekanywa ry’amakuru hagati y’abamotari bakorera muri Kigarama na Nyamugari, mbere y’uko babishyira mu maboko ya Polisi.

IP Kayigi yagize ati :”Abamotari bakorera muri Nyamugari babonye amakuru kuri bagenzi babo bo muri Kigarama ko, umwe muri bagenzi babo ashobora kuba atwaye urumogi kandi afashe icyerekezo barimo, abamotari ba Nyamugari baramuhagaritse aranga maze nabo baramukurikira baramufata, bahita bahamagara Polisi yo muri Nyamugari nayo yaje iramujyana.”

Kigarama ni umwe mu mirenge ya Kirehe ikoreshwa n’abacuruzi b’urumogi nk’inzira yarwo.

Yakomeje agira ati :” Ukekwa niwe wari utwaye moto, naho uwo yari ahetse bivugwa ko ariwe nyiri moto we, yahunze asiga moto ye. Ibiro 10 by’urumogi bari babihishe mu mufuka barengejeho ibitoki.”

Moto RA 537S nayo yajyanwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamugari aho uwafashwe nawe afungiye.

IP Kayigi yagize ati :” Hari ubufatanye bukomeye hagati ya Polisi ikorera muri Kirehe n’abamotari , bakaba bafite uburyo bwinshi bwo gufata cyangwa gutanga amakuru ku bacuruzi b’ibiyobyabwenge.”

Mu minsi ishize kandi, abamotari bafashe umugabo n’abashoferi bafata umugore mu bihe bitandukanye muri Kireheaho bageragezaga kubifashisha mu ngendo zabo z’ubucuruzi bw’urumogi.

Aha Kayigi akaba yagize ati :” Twese tugize ubufatanye nk’ubwerekanywe n’aba bamotari, nta gushidikanya abacuruzi b’ibiyobyabwenge bazabura ubwinyagamburiro kandi bizaca intege inzira byagemurwagamo.”

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Kagame yanenze uburyo Abayobozi bahugiye mu matelefoni ntibaganire ubwo berekezaga mu Mwiherero

1er-03-2017

Kagame yanenze uburyo Abayobozi bahugiye mu matelefoni ntibaganire ubwo...

Umukozi uciriritse m’Uruganda rw’Ibirungo i Paris nawe yanenze Leta yo mu buhungiro ya Padiri Nahimana

28-02-2017

Umukozi uciriritse m’Uruganda rw’Ibirungo i Paris nawe yanenze Leta yo mu...

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

26-02-2017

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...