LATEST NEWS
New section No17
Abantu 9 bafungiwe guhanura intambara mu Rwanda
Publish Date: dimanche 22 novembre 2015
VISITS :1894
By Admin

Abantu icyenda batawe muri yombi muri iki cyumweru mu karere ka Rutsiro bakurikiranweho gukwirakwiza ibihuha ko hagiye kubaho intambara mu Rwanda.

Abo bantu bafashwe bazenguruka imirenge itandukanye yo muri ako karere nka Ruhango, Gihango na Nyabirasi, bahatwa ibibazo, bemeza ko mu Rwanda hagiye kuba intambara.

Umuyobozi w’ingabo mu karere ka Rutsiro, Cpt. Geofrey Kagame yavuze ko abo bantu bafungiwe i Karongi, bashinjwa amanyanga yo gukwiza ibihuha bitwaje ko ari Imana yabibabwiye.


Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard.

Yagize ati” U Rwanda rufite Imana nta mpamvu umuntu yagenda akwirakwiza ibihuha ngo Imana yamubwiye, nta ntambara ihari nta n’izabaho, abo bantu ni abanyamanyaga, bakoresheje kugenda urugo ku rundi babwira abaturage ko hagiye kuba intambara ikomeye barafashwe bari mu maboko ya Polisi’’.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko abo bantu babwiraga abantu benshi bari hamwe ibintu bibakura umutima.

Ati ‘‘Abo bantu bageze mu Karere ka Rutsiro baturutse no mu Mujyi wa Kigali, bagera Rubavu na Nyaruguru, ntabwo bageraga mu nsengero cyangwa muri paruwasi hari abantu bajijutse, ahubwo bagendaga mu abantu baciriritse bagakusanya abantu bagahita batanga ubwo buhanuzi bw’ibinyoma’’.

Cpt. Kagame yasobanuriye abatuye Rutsiro n’Abanyarwanda muri rusange ko bafite umutekano usesuye kuko ingabo z’u Rwanda ziri maso kandi ko zizobereye mu kubungabunga amahoro, ku buryo zitabazwa no mu bindi bihugu.

Ati ‘‘Kuri ubu Ingabo na Polisi batanga umutekano n’ahandi, utifuriza u Rwanda amahoro ni inyangabirama, nta muntu utagira ubwenge nta njiji mu abaturage waba akibeshywa ngo yemere ibyo abwiwe kandi ari ibinyoma’’.

Abaturage basabwe kuba maso no kwima amatwi abantu bashaka kubashuka bagamije kubayobya uburari ngo bareke gukora imirimo igamije kubateza imbere, bashaka kubashora mu buhunzi.

Imvaho Nshya

IBITEKEREZO
Augustin

ibyo ni ibinyoma ntimukayobye abantu.

alias

Abantu mupfa ubusa byaba byiza mudaterana amagambo kuko ntituri oblige yo guhuza ibitekerezo.ariko abavuga ibyo baranzwe nubwenge buke cyane.imana ikunda abantu cyane kuburyo itatuma abantu nkabo.imana ifite abakozi bayo buzuye ubwenge nubuhanga bwayo.basdnga bucece badasakuje,ibintu bikagenda neza.ntahungabana ribaye.

Hope

ubundi twahamagariwe kuvuga ubutumwa bwiza, ubwo buhanuzi ntiburi mu butumwa bwiza, kandi ubu turi mu gihe cy'isezerano rishya, igihe cy'ubuntu, aho Imana ivugana n'ubishatse wese. Imana ni umubyeyi uhumiriza abana bayo, muvane aho ubwo buhanuzi bw'ibinyoma buca igikuba aho kuremesha abantu, mubabwire ibyaha byabo bihane, ariko mureke ibinyoma. U Rwanda rweguriwe Kristo, kandi Kristo arangwa n'urukundo n'ukuri. Ijambo ry'Imana riravuga ngo mbega intambara ziva he, ntiziva muri mwe. Niba ufite intambara mu mutima wawe, ukaba wabuze amahoro kubera ibyaha utihannye, wibigereka ku banyarwanda bose. Iyo turufu ntishobora gufata.

edison

uwiyita bikorimana uti ntamahoro yabanyabyaha !, birababaje iyo bamwe mwifata nkaho igihugu atari icyanyu. niba uri nomubatekereza guhungabanya umutekano w'igihugu cyacu nawe urimo, ntimuzabigeraho kuko ubu abaturage ducyeneye gusa ubuzima bwiza, amashuri yabana, niterambere kandi umutekano niwo utuma tubigeraho. dushyigikiye ingabo zacu rero. abatifuza ibyo muzapfana agahinda kuko muzeyi wacu ari maso. RDF oyeeeeee !!!

Bikorimana

Mubwiwe ni iki niba ari ibinyoma ? Niyo mpamvu muzatungurwa. No kwa Habyara ni uko bavugaga. Mushatse mwakizwa mugasenga, Kandi mumenye ko nta mahoro y abanyabyaha.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...