LATEST NEWS
New section No17
Abantu barakangurirwa kutanywa no kudacuruza inzoga zitujuje ubuziranenge
Publish Date: mardi 15 décembre 2015
VISITS :78
By Admin

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kutanywa no kudacuruza inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge kubera ko uretse kuba zishobora gutuma bakora ibyaha, zinashobora kubatera uburwayi butandukanye ndetse n’ubukene.

Ubu butumwa buje bukurikira ifatwa rya litiro 520 z’inzoga y’inkorano itujuje ubuziranenge yitwa Makokeri, bikaba bivugwa ko ikozwe n’amazi, isukari, umusemburo witwa Pakmaya, amajyani y’icyayi, n’ifu yasewe mu matafari .

Izi litiro z’icyo kinyobwa kitujuje ubuziranenge zafashwe na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Karongi mu mukwabu yakoze ku itariki 13 Ukuboza 2015 muri santere y’ubucuruzi ya Nyamirambo yo mu kagari ka Bihumbe, mu murenge wa Twumba.

Izi litiro 520 za Marokeri zikimara gufatanwa abantu bane zahise zangizwa. Icyo gikorwa kikaba cyaritabiriwe n’abaturage b’ako kagari.

Umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Twumba, Inspector of Police (IP) Aphrodise Habiyaremye yabwiye abo baturage ko Marokeri, kimwe n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge, uretse kuba bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, binamutera uburwayi butandukanye.

Yababwiye kandi ati :"Gushora amafaranga muri ibyo binyobwa ni ukuyapfusha ubusa kuko iyo bifashwe birangizwa. Abantu bakwiye kunywa no gucuruza ibinyobwa bidafite ingaruka mbi ku buzima."

Na none IP Habiyaremye yabakanguriye kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko, ibyo bakabikora baha Polisi y’u Rwanda amakuru ku gihe yatuma gikumirwa, kirwanywa, kandi yatuma hafatwa abagikoze cyangwa abategura kugikora.

Umwe muri abo baturage witwa Uwimpaye Emmanuel yagize ati :”Uwanyoye ibyo biyoga aba ameze nk’umusazi. Nta kintu na kimwe atinya. Ababinyoye usanga ari bo babangamira abandi babakubita ndetse bakora n’ibindi bikorwa bigayitse."

Yagize kandi ati :"Simbona impamvu yo kwiyangiririza ubuzima unywa izo nzoga zishobora no gutuma akora ibyaha."

Undi witwa Bazigira Simon yagize ati : "Nyuma y’ikiganiro twagiranye na Polisi y’u Rwanda mu karere kacu, menye ububi bwa ziriya nzoga zitujuje ubuziranenge. Nzazirinda kandi ngire uruhare mu kuzirwanya."

Yagiriye inama abaturage bagenzi be yo kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha aho biva bikagera.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...