LATEST NEWS
New section No17
Abanyamakuru bitabiriye inama ya Interpol basobanuriwe uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano
Publish Date: jeudi 5 novembre 2015
VISITS :450
By Admin

Abanyamakuru batandukanye, baba abo mu gihugu ndetse n’abo mu karere bitabiriye inama y’inteko rusange ya 84 ya Interpol irimo kubera i Kigali, kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Ugushyingo 2015, basuye umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo, aho bagaragarijwe ibikorwa by’abaturage ndetse n’uruhare rwabo mu kwicungira umutekano.

Aba banyamakuru basobanuriwe uburyo bw’ubufatanye kuva ku rwego rw’umudugudu ,akagari,umurenge ndetse n’akarere mu kwicungira umutekano. Umuyobozi w’akarere ka Gasabo Rwamurangwa Steven yavuze ko abaturage ubwabo aribo bitorera abagize komite zo kwicungira umutekano kubera kuba inyangamugayo, bityo bagahuriza hamwe gahunda zose zo kwicungira umutekano ku buryo baha amakuru inzego z’umutekano bityo hakabaho gukumira ibyaha bitaraba.

Yakomeje avuga ko kugira ngo irondo ry’umwuga rikore neza akazi, abaturage ubwabo biguriye imodoka zifasha kuzeguruka harebwa uko umutekano wifashe. Kugeza ubu imirenge yose ikaba ifite imodoka ifasha abanyerondo kumenya uko umutekano wifashe hirya no hino mu murenge.

Nk’uko byasobanuwe kandi,abanyerondo bahabwa amahugurwa anyuranye haba ku kurwanya no kwirinda ruswa,kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina,kurwanya ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu n’ibindi. Ibi nabyo bikaba biri mu bituma bakora neza akazi kabo kuko baba basobanukiwe.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubufatanye n’abaturage mu gukumira ibyaha (community policing) ACP Damas Gatare yavuze ko icyakwishimirwa ari uko abaturage bamenye akamaro ko gufatanya n’inzego z’umutekano kuwubungabunga cyane cyane bazigezaho amakuru y’icyawuhungabanya kugira ngo habeho gukumira.

Nyuma yo gusura umurenge wa Remera,aba banyamakuru banasuye icyicaro cya Polisi y’Umujyi wa Kigali, aho basobanuriwe uko bakira abaturage bagana Polisi bafite ibibazo bitandukanye ndetse bagafashwa kubikemura.

Banasuye kandi ikigo Isange one stop center ku Kacyiru, aha naho basobanuriwe serivisi zihatangirwa zirimo gufasha abakorewe ihohoterwa mu by’ubuvuzi,ubutabera ndetse n’ubujyanama butuma bumva ko nyuma yo gukorerwa ihohoterwa ubuzima bukomeza ndetse bukaba bwarushaho kuba bwiza.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...