LATEST NEWS
MU RWANDA
Abanyamakuru n’ishami ry’ubugenzacyaha bashyizeho ingamba zo kunoza imikoranire mu gukumira ibyaha
Publish Date: mardi 21 juin 2016
VISITS :121
By Admin

Kuwa mbere tariki ya 20 Kamena, abanyamakuru n’ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID) bahuriye hamwe bashyiraho uburyo bunoze bw’imikoranire mu gukumira ibyaha nta rwego rubangamiye urundi.

Iyi nama yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, ikaba ari ishyirwamubikorwa ry’umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yabaye muri Mata yahuje Polisi n’abanyamakuru aho abanyamakuru bifuje ko bazagira inama yihariye n’ishami ry’ubugenzacyaha ngo banoze imikorere n’imikoranire.

Muri iyo nama, umuyobozi w’ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yabwiye abanyamakuru imikorere y’ishami ashinzwe, anababwira ko kugirango byose bigerweho hakwiye ubufatanye bw’iri shami n’abanyamakuru, dore ko bose bakorera abanyarwanda.

Yagize ati :” Ubufatanye bw’itangazamakuru n’inzego z’ubutabera ni ingenzi mu gukumira, gutahura no kugenza ibyaha. Ni ngombwa rero ko bubaho kugirango dutahirize umugozi umwe.”

Yibukije aba banyamakuru ko uburyo bandika inkuru zabo bishobora kugira ingaruka nziza cyangwa mbi mu kugenza ibyaha no gufata ababikekwaho.

Aha yatanze urugero rwa Hora Sylvestre, ubwo mu mwaka wa 2014 yiciraga umwana w’imyaka 12 i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali agahunga akaza gufatwa bitewe n’umuturage wabonye ifoto y’uyu mwicanyi mu kinyamakuru yamubona agahamagara Polisi agafatwa.

Yagize ati :” Nyuma y’aho twari twatangaje ko uyu musore ashakishwa, umuturage w’i Gatsibo wari wabonye ifoto ye mu kinyamakuru yahise amumenya nyuma ahita ahamagara Polisi imuta muri yombi. Uru ni urugero rufatika rwerekana ko itangazamakuru rishobora kudufasha mu mikorere yacu kandi twishimiye imikoranire nk’iyi.”

Yakomeje yibutsa aba banyamakuru ko bo na Polisi bafite inshingano zenda kuba zimwe, ko bose bagamije kurengera inyungu za rubanda, bityo rero bagomba kugira ibanga ry’akazi ngo buri wese atunganye akazi ke neza, hatabayeho kubangamira cyangwa kwica iperereza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) Mugisha Emmanuel, yavuze ingorane abanyamakuru bashobora guhura nazo mu gutara inkuru z’ibyaha bikorwa, avuga ko uburyo bwo kuzirinda ari ukumenya neza inkuru ushaka n’aho uyishaka n’uburyo bwo kuyibona.

Yagize ati :”Gutara inkuru y’abakora ibyaha bikomeye nk’abarya ruswa bishobora gushyira umunyamakuru mu ngorane, umunyamakuru rero akwiye kugira uburyo bwo kwirinda ingorane nk’izo.”

Mugisha yavuze ko n’ubwo abanyamakuru bahura n’izo ngorane, bashobora kugira uruhare mu gukangurira abanyarwanda kwirinda ibyaha bitandukanye.
Yasabye abanyamakuru gukora itangazamakuru ry’umwuga, bagatanga inkuru ifatika kandi bagakora ku buryo inkuru zabo zikangurira abanyarwanda kwirinda ibyaha.

Umushinjacyaha mukuru Ndibwami Rugambwa nawe wari witabiriye iyi nama yabwiye abayitabiriye ko itangazamakuru ari ingirakamaro kuko inzego z’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha zirikenera mu kuzuza inshingano zazo.

Yagize ati :”Kuko twese dukenera amakuru ngo turusheho gutuma umuryango nyarwanda uba mu mahoro n’umutekano, tugomba kuyaha agaciro kandi tukaba maso ku buryo inkuru duha abanyarwanda zibagirira akamaro.”

Mu gusoza iyi nama, abayitabiriye bemeranyijwe kongera ubufatanye, by’umwihariko Polisi y’u Rwanda yemera guha amahugurwa abanyamakuru y’uko batara inkuru z’ubugenzacyaha, abanyamakuru nabo biyemeza ko mu nkuru zabo bazajya birinda guhamya icyaha umuntu utaragihamywa n’inkiko nk’uko amategeko abiteganya.

Izi nzego zose kandi zumvikanye ko zigiye gukomeza gukorera hamwe zishimangira ihame ryo kwigisha abaturage hagendewe ku ndangagaciro, kandi hatangazwa amakuru afite ishingiro.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Abagenerwabikorwa ba Imbuto Foundation bakanguriwe kurangwa n’ikinyabupfura

Abagenerwabikorwa ba Imbuto Foundation bakanguriwe kurangwa n’ikinyabupfura

Amahanga arifuza ikoranabuhanga ryahimbwe n’Abanyarwanda mu gukurikirana abanyeshuri

Amahanga arifuza ikoranabuhanga ryahimbwe n’Abanyarwanda mu gukurikirana...

[AMAFOTO] : Mushakire hamwe ingamba zirwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina-Minisitri w’Intebe Murekezi

[AMAFOTO] : Mushakire hamwe ingamba zirwanya ihohoterwa rishingiye ku...

Bwa mbere, U Rwanda rurakira inama nyafurika y’abagore bo mu nzego z’umutekano

Bwa mbere, U Rwanda rurakira inama nyafurika y’abagore bo mu nzego...

Gicumbi : Gitifu w’Akarere yeguye, abajijwe impamvu ati : “Eeeh ! Waba uretse gato.”

Gicumbi : Gitifu w’Akarere yeguye, abajijwe impamvu ati : “Eeeh ! Waba...

NEW POSTS
Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi ( AMAFOTO )

2-12-2016

Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi ( AMAFOTO...

Iryavuzwe riratashye : Nahimana yasohoye inyandiko ihakana Jenoside n’abayikoze

30-11-2016

Iryavuzwe riratashye : Nahimana yasohoye inyandiko ihakana Jenoside...

UK : Abanyarwanda barokotse Jenoside babangamiwe n’abayikoze bacyidegembya

30-11-2016

UK : Abanyarwanda barokotse Jenoside babangamiwe n’abayikoze...

Padiri Nahimana arategura imyigaragambyo itemewe kuri Ambasade y’u Rwanda i Buruseli

29-11-2016

Padiri Nahimana arategura imyigaragambyo itemewe kuri Ambasade y’u Rwanda...

Urukiko Ruzemeza Aho Umugogo w’Umwami Kigeli V Uzatabarizwa

28-11-2016

Urukiko Ruzemeza Aho Umugogo w’Umwami Kigeli V Uzatabarizwa

Alice Cyusa yirukanwe k’Ubuyobozi bwa Diaspora Nyarwanda

25-11-2016

Alice Cyusa yirukanwe k’Ubuyobozi bwa Diaspora Nyarwanda

Breaking news - Nairobi : Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu ndege Nairobi- Kigali

25-11-2016

Breaking news - Nairobi : Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu ndege...

Biracyekwa ko Urupfu rwa Padiri Evariste Nambaje rwaba rufitanye isano no kwiyamamaza kwa Nahimana

24-11-2016

Biracyekwa ko Urupfu rwa Padiri Evariste Nambaje rwaba rufitanye isano no...