LATEST NEWS
MU RWANDA
Abanyarwanda barasabwa kurinda abana gukinira iruhande rw’imigezi
Publish Date: mardi 29 décembre 2015
VISITS :43
By Admin

Uburangare bwa bamwe mu babyeyi ndetse n’abarezi bwo kureka abana bakagera ku nkengero z’ibiyaga,ibishanga ndetse n’ahandi hari ibidendezi by’amazi bituma habaho impanuka zo kurohama.

Bikaba byaragaraye ko abenshi mu bahitanwa n’impanuka nk’izo bari mu kigero cy’imyaka iri munsi ya 15 ,ikindi kandi abahitanwa n’izo mpanuka ni abo mu miryango cyane cyane ituriye amazi haba ku biyaga binini, ibishanga, ibidendezi n’imigezi.

Kohereza abana kuvoma no gukinira hafi y’imigezi ari bonyine ni kimwe mubitera izo mpanuka.Ubu butumwa buje bukurikira irohama ry’umwana witwa Umugwaneza Pascal w’imyaka 10 y’amavuko igihe yariho avoma mu kidendezi cyitwa Nyiranduhura, giherereye mu kagari ka Gatovu, umurenge wa Ruhashya, mu karere ka Huye ari naho iwabo, bikaba byarabaye ku gasusuruko ko kuri iki cyumweru taliki ya 27 Ukuboza 2015.

Mu gihe habayeho kugwa no kurohama muri ayo mazi, abaturage barasabwa gutabara vuba na bwangu, bakanatabaza Polisi ibegereye kandi abana bakigishwa umunsi ku wundi kudahirahira bakinira muri ayo mazi kuko usibye no kurohama bishobora no kubatera indwara ziturutse ku isuku nke kubera ayo mazi mabi.

Si abana bato gusa barohama mu mazi kuko byanagaragaye ko hari abantu bakuru nabo barohama mu biyaga n’imigezi kubera ko baba batazi koga mu gihe bambuka cyangwa se bari kumwe na bagenzi babo bo baba bazi koga mu gihe bari mu mirimo y’uburobyi.

Imibare ituruka mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano mo mu mazi, irerekana ko abantu icyenda batakaje ubuzima mu minsi mirongo itatu ishize kubera kurohama mu migezi no mu biyaga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana aragira inama ababyeyi ndetse n’abandi bafite uburezi bw’abana munshingano zabo kuba maso mu gukumira no kurinda abana impanuka nk’izi.

CIP Hakizimana akomeza agira ati”Abana bakeneye buri gihe ko ababyeyi babo babahozaho ijisho, bityo ntibakwiye gutereranwa no kwemererwa gukinira hafi y’imigezi n’ibidendezi nta muntu mukuru bari kumwe.”

Muri iki gihe cy’iminsi mikuru kandi, mu rwego rwo kwishimira irangira ry’umwaka n’itangira ry’umushya, hari abatemberera ku nkengero z’ibiyaga n’imigezi, abatazi koga nabo baragirwa inama yo kureka kujya muri ibyo biyaga, inzuzi ndetse n’imigezi kuko byagaragaye ko hari abarohama ndetse bagapfa bibwira ko bazi koga bakurikiye bagenzi babo babizi.

Ikindi abasaba ni ukwambara umwambaro wabugenewe (life jacket) ubafasha koga kugira ngo birinde izo mpanuka zo mu mazi.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...