LATEST NEWS
MU RWANDA
Abanyarwanda biteguye kwakira Jeannette Kagame muri “Rwanda Culture Day” yasimbuye “Rwanda Day” izabera muri California tariki 24 Nzeri 2016 !
Publish Date: dimanche 11 septembre 2016
VISITS :2303
By Admin

California : Perezida Kagame n’Umufasha we Jeannette Kagame bazitabira umunsi Nyarwanda w’umuco “Rwanda Culture Day”, uzabera muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Uyu munsi uzaba tariki 24 Nzeri 2016, ufite insanganyamatsiko igira iti “umunsi Nyarwanda w’umuco, ishingiro ry’agaciro.” Uzitabirwa n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baturutse mu Mujyi wa San Francisco no mu Ntara ziyikikije.

Amakuru dukesha abategura uwo munsi, avuga ko uzaba ari umwanya wo kwishimira ubwiza bw’umuco Nyarwanda, n’uruhare wagize mu guhindura igihugu kigatera imbere ku muvuduko udasanzwe muri Afurika no ku isi muri rusange.

Hashingiye ku muco Nyarwanda wo hambere, u Rwanda rwishakiye ibisubizo nko gushyiraho Inkiko Gacaca mu gihe gito zaciriye imanza ibihumbi bisaga 100 by’abakekwaho Genocide mu gihe izo manza zari kuzafata imyaka ibarirwa mu 100.

Abanyarwanda baba hanze n’inshuti z’u Rwanda bazaboneraho umwanya wo kumenya indangagaciro z’umuco zihuza Abanyarwanda n’uburyo bahereye ku muco wabo bishakiye ibisubizo by’ingutu bijyanye n’ubutabera, imanza, ubumwe n’ubwiyunge, kurwanya ubukene n’imiyoborere n’ibindi nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Biteganyijwe ko abazawitabira, bazamurikirwa ibijyanye n’umuco nk’ubucuzi, ububoshyi, ububumbyi, ububaji n’imyambarire byo hambere.

Bazamurikirwa kandi uko ubuhinzi n’ubworozi Nyarwanda bwo hambere bwakorwaga n’uko bataramaga bya Kinyarwanda mu mbyino n’ibindi.

Ibirori bihuza Abanyarwanda baba hanze n’abayobozi bakuru b’igihugu byatangiye gutegurwa muri 2011. Byitabirwa n’Abanyarwanda basaga ibihumbi 33 bava imihanda yose.

Madamu Jeannette Kagame umufasha w’Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame

IBITEKEREZO
zikama2010 @gmail.com

urakaza neza mubyeyi tuzakwkirana imphundu.

intaramirwa

mbega byiza weeee Imana ibishimire babyeyi beza .aba calfolinia muryohewe sana gusurwa nababyeyi.bacu...uwangira akanyoni najye nkagerayo. ..ndabakunda...babyeyi bacu Uwiteka abiteho ibihe byose.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...