LATEST NEWS
MU RWANDA
Abanyerondo bo mu karere ka Kicukiro baburijemo umugambi wo kwiba.
Publish Date: jeudi 10 mars 2016
VISITS :1170
By Admin

Abakora irondo bo mu murenge wa Masaka, umudugudu wa Gako mu karere ka Kicukiro baraye baburijemo umugambi w’abajura bashakaga kwiba mu iduka ryo mu mudugudu wa Bamporeze.

Nk’uko bitangazwa na Polisi yo mu karere ka Kicukoro, uwitwa Camarade Niyigena w’imyaka 30 na Faustin Kubwimana w’imyaka 29 bafashwe n’irondo kuri uyu wa gatatu mu masaha ya saa saba na mirongo ine z’ijoro (1:40), ubwo bageragezaga gutobora iduka ngo bibe, irondo ribagwa gitumo batarasoza umugambi wabo.

Aba banyerondo bakaba bahise bahamagara Polisi, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Masaka.

Ushinzwe ubugenzacyaha akaba n’Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Richard Iyamuremye, yavuze ko iki ari igikorwa cyiza kigaragaza ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage muri rusange, hamwe n’abanyerondo by’umwihariko mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Yavuze ko ibikorwa nk’ibi byo gupfumura amazu byajyaga bibaho cyane mu mazu y’ubucuruzi ariko ko bagiye gukaza amarondo no gufatanya n’inzego zitandukanye zaba iz’ishinzwe umutekano cyangwa iz’ibanze.

Aha akaba yongeyeho ko ibyuma by’ikoranabuhanga na za Televiziyo aribyo bikunze kwibwa abajura bamennye cyangwa batoboye amazu, akaba asaba abaturage kujya babika neza impapuro baguriyeho ibikoresho byabo kandi bagashyiraho ibimenyetso kugira ngo mu gihe Polisi yafashe ibintu byabo babashe kubimenya.

Yongeye kwibutsa ko Polisi ikorera mu mujyi wa Kigali yafashe televiziyo zigera ku 100 na mudasobwa 100 mu mikwabu yakozwe itandukanye ariko ba nyirazo bakaba bataraza kuzifata.

Yavuze ko ibyuma byafashwe byose mu mujyi wa Kigali biri kuri Kigali Metropolitan Police i Remera, akaba asaba abibwe bose ko baza kureba ko harimo ibintu byabo ariko bitwaje inyemezabuguzi nk’ikimenyetso kigaragaza ko mu by’ukuri ari ibyabo.

RNP

IBITEKEREZO
boniface

Erega nitwe tugomba kwicungira umutekano polisi ni ngabo bakatwunganira, abanyerondo ba kicukiro nabo gushimirwa, ahubwo nahandi badakora amarondo barebereho.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...