LATEST NEWS
MU RWANDA
Abanyeshuri ba CIESK biyemeje kurwanya ibiyobyabwenge
Publish Date: lundi 2 mai 2016
VISITS :169
By Admin

​Abanyeshuri 82 biga mu kigo cyitwa Centre Islamique d’Enseignement Secondaire de Kigali(CIESK) , yiyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Ibi byatangajwe na bamwe mu banyeshuri ndetse n’uwari ahagarariye umuyobozi, Bwana Amani Banzubaze nyuma y’igikorwa cy’ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge cyabereye muri iri shuri ku itariki 29 Mata , aho bari basuwe n’itsinda ry’abapolisi bavuye mu gashami ka Polisi y’u Rwanda gashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (Anti-narcotics Directorate) kabarizwa mu ishami ryayo ry’ubugenzacyaha (Criminal Investigation Department-CID).

Bwana Banzubaze yagize ati :" Umuyobozi nyawe ni ureberera abo ashinzwe, akabarinda icyo ari cyo cyose gishobora kubavutsa ahazaza heza. Iyo atabikoze, aba atandukiriye inshingano ze."

Yagize na none ati :"Gushyiraho ingamba zituma abanyeshuri bacu batishora mu biyobyabwenge bizatuma bigirira umumaro ubwabo, imiryango yabo, ndetse n’Igihugu muri rusange."

CIESK yigwamo n’abanyeshuri bagera kuri 700, ikaba iri mu kagari ka Mumena, mu murenge wa Nyamirambo, mu karere ka Nyarugenge.

Banzubaze yashimye imikoranire myiza irangwa hagati ya Polisi y’u Rwanda n’ibigo by’amashuri mu kurwanya ibiyobyabwenge ibaha ubumenyi mu kurwanya ibindi byaha ndetse n’ikindi kintu cyose gishobora kwangiza ahazaza h’abanyeshuri.

IP Daniel Nsabimana wo mu gashami ka Polisi y’u Rwanda gashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (Anti-narcotics Directorate) , yakanguriye abo banyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge nk’urumogi, kandi abasaba kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababinywa, ababicuruza, n’ababitunda.

Nyuma yo kubasobanurira no kubereka bimwe mu biyobyabwenge bikoreshwa cyane mu Rwanda, yabasobanuriye ko ibikorwa by’ababinyoye bihungabanya ituze rya rubanda, maze abasaba kuba abafatanyabikorwa mu kubirwanya ndetse n’ibindi byaha birimo icuruzwa ry’abantu n’ibindi,….

Yagize kandi ati :"Ntushobora gutsinda mu ishuri unywa ibiyobyabwenge. Mugomba kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu."

IP Nsabimana yarangije asaba kandi urwo rubyiruko kujya rusobanurira rugenzi rwarwo ndetse n’abandi bantu muri rusange ububi bw’ibiyobyabwenge, kandi bakabakangurira kubyirinda batibagiwe no kujya batungira agatoki Polisi aho babonye ababinywa n’ababicuruza.

RNP

IBITEKEREZO
rwihandagaza

Iyi ni gahunda nziza RNP. yafashe yo gukangurira urubyiruka kwirinda ibiyobya bwenge. urubyiruko rwacu nirwo ejo hazaza ruretswe. Ruramutse rutitaweho byatubuza ejo hazaza heza

alpha rwabukamba

urubyiruko eugomba gukura rufite umuco WO kwirinda ikibi. the dushima polisi ifata iyambere ikajya mu mashuri no murubyiruko ikigisha uburyo urubyiruko rikwiye kugira uruhare mu kubungabunga umutekano.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...