LATEST NEWS
MU RWANDA
Abapolisi 308 muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru
Publish Date: jeudi 4 août 2016
VISITS :868
By Admin

Mu bapolisi 308 muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru harimo ba Komiseri ba Polisi 8, ba ofisiye bakuru 38, ba ofisiye bato 62, ba su ofisiye 156 n’abapolisi bato 44.

Ba komiseri bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru harimo : Ba komiseri bakuru bungirije ba Polisi (Deputy Commissioner Generals -DCG) Stanley Nsabimana na Mary Gahonzire, Komiseri wa Polisi (Commissioner of Police -CP) Cyprien Gatete, na ba Komiseri bungirije ba Polisi Assistant Commissioners of Police -ACP) Dr. Wilson Rubanzana, Sam Karemera, Francis Nkwaya, Joseph Rudasingwa na Jimmy Hodari.

Mu muhango wo gusezerera ku mugaragaro aba bapolisi wabaye kuri uyu mugoroba ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Kanama, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana ubwo yabagezagaho ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yabashimiye uko bitanze mu kazi kabo bakanitangira igihugu muri rusange na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko n’uruhare bagize mu kubaka u Rwanda rubereye buri wese.

Minisitiri w’Umutekano, Sheikh Musa Fazil Harerimana aha impamyabushobozi Supt (rtd) Liberata Mukagasana

Yavuze ati :”Uyu munsi turizihiza ubwitange, ubunyangamugayo no gukunda igihugu mwagaragaje mu guteza imbere igihugu cyanyu. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika arabashimira ubwitange no gukora mutizigama byanyu mu kugira u Rwanda urwo arirwo uyu munsi ;ubuzima bushya mugiye gutangira bugomba gukomeza guhesha isura nziza igihugu n’urwego rwa Polisi mwagize uruhare mu kubaka.”

Yakomeje ababwira ati :”Uruhare rwanyu mu kubaka igihugu ntirurangiriye aha, muvuye muri iki cyiciro mwakoreraga Polisi umunsi ku munsi mugiye mu nkeragutabara za Polisi ; muracyari mu muryango wa Polisi kandi igihugu kiracyabakeneye mu bundi buryo.”

Minisitiri Harelimana yababwiye kandi ati :”Muhore mwibuka ko abapolisi basigaye mu kazi bakibafata nk’urugero rwabondetse nk’abantu b’inyangamugayo, ubumenyi n’ubunararibonye mufite bizakomeze guteza imbere igihugu.”

Yaboneyeho umwanya wo gushimira abafasha b’aba basezerewe kubera ukwihangana, no kubashyigikira ubwo babaga bari mu kazi.

Nsabimana wavuze mu izina ry’abagiye mu kiruhuko, yashimiye FPR na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kubera ubuyobozi bufite icyerekezo bwatumye baba abo baribo ubu.

Yavuze ati :”Iki gihugu cyatugize abo turi bo ubu, twatojwe indangagaciro z’abanyarwanda turanazihagarara, n’ubwo ubu tuvuye mu gipolisi, Polisi y’u Rwanda iracyari umuryango wacu tuzakomeza kubarizwamo kandi twiteguye gukoresha ubunararibonye bwacu no gukorera igihugu igihe cyose kizadukenera.”

Yavuze ko ubwo Polisi y’u Rwanda yashingwaga mu myaka 16 ishize yagiye ihura n’ibibazo bitandukanye mu kubaka Polisi ikora kinyamwuga.

Aha yagize ati :”Turishimira ko twabigezeho. Uyu munsi dufite Polisi ikomeye kandi ikorera abanyarwanda ndetse no hanze y’igihugu kandi tunishimiye kuba twaragize uruhare mu kubaka igipolisi gikomeye kandi gifite icyerekezo kandi twijeje ko tuzakomeza kugikorera nyuma y’aha.”

IGP Gasana Emmanuel nabagenzi be mu muhango wo gusezerera abahoze ari aba Polisi bagiye mu kiruhuko

Aba bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru banahawe ibyemezo by’ishimwe(Certificates of Merit) mu rwego rwo kubashimira ubwitange bwabo mu kugarura amahoro n’umutekano mu Rwanda.

RNP

IBITEKEREZO
Mike

Turabashimira ubwitange bwabaranze mu gukorera urwababyaye kandi n'ubundi bazakomeza kuruteza imbere mu buryo butandukanye.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...