LATEST NEWS
MU RWANDA
Abapolisi 448 b’u Rwanda bari muri Centrafrica bambitswe imidari y’ishimwe
Publish Date: dimanche 28 août 2016
VISITS :338
By Admin

Mu rwego rwo gushimira abapolisi b’u Rwanda 448 bari mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye muri Centrarica (United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in Central Africa -MINUSCA), kubera uruhare rwabo mu kugarura no kubungabunga umutekano muri iki gihugu, Umuryango w’Abibumbye wabambitse imidari y’ishimwe.

Uyu muhango wo kubamika imidari ukaba warabaye ku itariki ya 26 Kanama, ubera mu murwa mukuru wa Centrafrica Bangui, uyoborwa n’uhagarariye umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye muri Centrafrica Parfait Onanga Anyanga.

Uyu muhango kandi wari wanitabiriwe n’umuyobozi w’ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye bushinzwe kubungabunga amahoro muri Centrafrica (MINUSCA) Luis Miguel Carrilho, uhagarariye ingabo zagiye kubungabunga amahoro muri iki gihugu Lt. Gen. Balla Keita, umuyobozi w’umujyi wa Bangui Emile Gros-Raymond Nakombo, n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Mu ijambo rye, Parfait Onanga Anyanga yashimiye abapolisi bambitswe imidari kubera ubwitange bagaragaje mu kazi kabo ka buri munsi, anabasaba gukomeza gukora akazi kabo neza, no kugaragaza ubunyamwuga, gukunda igihugu no kuzuza neza inshingano zabo.

Yavuze ati :’’Sinshidikanya ko ikinyabupfura cyanyu, ubunyamwuga no gukunda igihugu biva ku mateka mwanyuzemo, mukiremamo icyizere, byose biva ku buyobozi bwiza mufite mu gihugu cyanyu.

Luis Miguel Carrilho we yababwiye ko iyi midari bayihawe kubera imyitwarire myiza bagaragaje mu kazi kabo.

Yaravuze ati :’’Mwaranzwe n’indangagaciro z’umuryango w’abibumbye, ubunyangamugayo n’ubunyamwuga.’’

Uyoboye abapolisi b’u Rwanda muri Centrafrica Assistant Commissioner of Police (ACP) Gilbert R. Gumira yashimiye MINUSCA, bagenzi be baje kubungabunga amahoro muri Centrafrica, Leta y’icyo gihugu n’abaturage ba Centrafrica kubera ubufasha babahaye kugirango buzuze inshingano zabo.

Yaravuze ati :’’Kugera ku nshingano zacu tubikesha gukorera hamwe n’ikinyabupfura biranga abapolisi b’u Rwanda ndetse n’imikoranire myiza dufitanye n’abandi baje kubungabunga amahoro hano ndetse n’abaturage ba Bangui.’’

Aba bapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari bakaba aribo bacunze umutekano igihe Papa yasuraga Centrafrica, mu gihe cy’amatora bakaba baranarinze umutekano w’umukuru w’igihugu cya Centrafrica Prof. Faustin Archange Touadera ubwo yiyamamazaga, banacunga umutekano wa Perezida w’Ubufaransa nawe ubwo yasuraga Centrafrica, bakaba banacungira umutekano abaturage cyane cyane abo mu duce twa 3, 4, 5, 8 twa Bangui.

Ibi birori byanaranzwe n’akarasisi k’abapolisi b’u Rwanda n’imbyino nyarwanda.

IBITEKEREZO
Mike

Ubwitange, ubunararibonye, imyitwarire myiza, imikoranire myiza n'abandi bafatanyije kubungabunga amahoro muri iki gihugu ni byo byatumye bo na bagenzi babo bababanjirije bambikwa imidari. Nanjye ndabashimira kubera ko bahagarariye igihugu neza.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impuguke mu karere zateraniye I Kigali mu kwigira hamwe uko hahashywa ibikorwa by’iterabwoba

Impuguke mu karere zateraniye I Kigali mu kwigira hamwe uko hahashywa...

Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe Impamyabumenyi

Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe...

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu karere

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu...

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira...

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku...

NEW POSTS
Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...