LATEST NEWS
New section No17
Abapolisi 50 bahuguwe ku gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha
Publish Date: jeudi 14 avril 2016
VISITS :243
By Admin

​Mu rwego rwo gukomeza kubaka ubushobozi no kngerera ubumenyi abapolisi b’u Rwanda bakora mu ishami ry’ubugenzacyaha, kuwa gatatu tariki ya 13 Mata abapolisi 50 basoje amahugurwa y’umunsi 1, agenewe abapolisi bakuru ku gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha.

Aya mahugurwa akurikiye andi menshi yahawe abandi bapolisi, akaba yaratanzwe n’impuguke zaturutse muri Polisi y’igihugu cy’Ubudage mu rwego rwo gukomeza umubano Polisi y’Ubudage isanzwe ifitanye na Polisi y’u Rwanda.

Atangiza ayo mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi ushinzwe amahugurwa muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Jimmy Hodari, yashimye ubufatanye buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubudage, bugaragarira cyane cyane mu guha amahugurwa abapolisi b’u Rwanda, asaba abayitabiriye kuyakurikira neza, bakongera ubumenyi bwabo mu gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha.

Akaba yagize ati :” Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubudage zifitanye umubano w’igihe kirekire, bakaba badufasha cyane cyane mu kurwanya inkongi z’imiriro, umutekano wo mu muhanda, no mu zindi nzego, kandi ubu bufatanye bumaze kubyara umusaruro .

Yakomeje avuga ko gukusanya no kurinda neza ibimenyetso by’ahabereye icyaha , bifasha abagenza icyaha kubona ibimenyetso bihagije, bigafasha gutanga ubutabera.
ACP Hodari yasabye abahuguwe kuzasangiza bagenzi babo n’abo bayobora ubumenyi bazakura muri aya mahugurwa.

Umwe mu batanze amahugurwa Sven Radke, yashimye ubunyamwuga bwa Polisi y’u Rwanda, aho yagize ati :”Ni ubwa mbere ngeze mu Rwanda, ariko natangajwe cyane n’ubunyamwuga bw’abapolisi b’u Rwanda, ukuntu bakora akazi kabo neza, n’uko baha umutekano abanyarwanda n’abasura u Rwanda.”

Yakomeje agira ati :”Ndumva ntekanye hano mu Rwanda, kandi uko kumva ntunganye nibyo umuntu wese aba akeneye mu mujyi munini nk’uyu wa Kigali. Hari indi mijyi minini nagiyemo, ukabona nta mutekano ifite… ibi rero biragaragaza intsinzi y’abanyarwanda muri rusange, n’intsinzi ya Polisi y’u Rwanda by’umwihariko.”

Kongerera ubushobozi abapolisi b’u Rwanda binyuze mu mahugurwa, ni imwe mu nkingi za Polisi y’u Rwanda.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba Nyamwasa.

30-03-2017

Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba...

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...