LATEST NEWS
New section No17
Abapolisi b’abanyarwanda muri Haiti bambitswe imidari y’ishimwe
Publish Date: vendredi 12 février 2016
VISITS :217
By Admin

​Abapolisi b’u Rwanda 27, bari mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga no kugarura amahoro mu gihugu cya Haiti, tariki ya 9 Gashyantare, bambitswe imidari yo kubashimira uruhare rwabo rw’indashyikirwa mu kubungabunga amahoro muri iki gihugu.

Umuhango wo kwambika imidari aba bapolisi wabereye mu mugi mukuru wa Haiti wa Port Au Prince.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango, Honore Sandra, wari ahagarariye umunyamabanga mukuru wa Loni, akaba kandi ari nawe uyoboye inzego z’umutekano zibungabunga amahoro muri iki gihugu, yashimye abapolisi b’u Rwanda kuba barakoranye ubunyamwuga na disipurine mu gihe bamaze bakorera muri Haiti.
Uyu muyobozi yagize ati : “Mwakoranye umurava n’ubwitange, ibi byahesheje ishema umuryango w’abibumbye.”

Yakomeje kandi ashimira uruhare rwa Leta y’u Rwanda mu kwimakaza ihame ry’uburinganire hagati y’ibitsina byombi, ibi akaba yarabigarutseho aho yatangaga urugero rw’uko, mu itsinda ry’abapolisi b’ u Rwanda rizwi nka IPOs, rigizwe n’abapolisi mirongo itatu na batatu, 29 bose ari ab’igitsina gore.

30 ku ijana by’abapolisi basanzwe bakora nk’itsinda (FPU), bari muri Haiti, Centre Afrique na Sudan y’Epfo, ari ab’igitsina gore.

Honore yakomeje ashima ubwitange bw’abapolisi b’u Rwanda mu bikorwa bijyanye no kongerera ubumenyi Polisi yo muri iki gihugu ndetse no kuba baragize uruhare mu bindi bikorwa byo gufasha abaturage kuzamura imibereho yabo.

Umuhango wo kwambika abapolisi b’u Rwanda imidari, wanitabiriwe na Commissioner of Police (CP) Joseph Mugisha ukuriye abapolisi bose b’u Rwanda bari muri iki gihugu, hari kandi abandi bayobozi bakuru baba ab’inzego za Leta ya Haiti ndetse n’abandi b’ubutumwa bw’amahoro bwa LONI muri iki gihugu , aba bakaba barimo nka Brig. Gen Andres Fuentealba, Clarck Toes, Serge Gallick, na Cyprian Stoica.

Uyoboye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (IPOs), Senior Superintendent of Police (SSP), Claude Bizimana, yavuze ko Polisi y’u Rwanda iterwa ishema no gufasha mu bikorwa byo kubungabunga no kugarura umutekano mu bihugu bitandukanye, akaba kandi yakomeje avuga ko, Polisi y’u Rwanda izakomeza gutanga umusanzu wayo kugira ngo umutekano n’amahoro bigerweho mu bihugu bitandukanye.

SSP Bizimana nawe washimye akazi kakozwe n’aba bapolisi, aho yagize ati : “Kuba aba polisi b’u Rwanda barabashije kuzuza neza inshingano zabo, byatewe n’uko bagendeye ku ndangagaciro z’u Rwanda.”

Kuri ubu, Polisi y’u Rwanda ifite abapolisi 900, bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu 7.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera